#Kwibuka26: Ubuhamya: Iminsi 20 mu musarani no kuzuka kwa Murebwayire

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 8 Mata 2020 saa 12:04
Yasuwe :
0 0

Ku myaka itandatu gusa, Murebwayire Josephine, yatangiye inzira y’amateka asharira yo gutotezwa n’ivangura, bigeze muri Jenoside yakorewe abatutsi biba agahomamunwa.

Murebwayire w’imyaka 65, amateka mabi ye ahera mu 1960 ubwo ababyeyi be bahungaga ibitero byo kwica, gusahura imitungo no gusenyera abatutsi hirya no hino mu gihugu.

Ababyeyi be bahungiye i Nyamata mu Bugesera, ariko we asigara kwa Sekuru mu Karere ka Kamonyi, nyuma y’imyaka ibiri arabasanga bongera kubana.

Gusa ntibamaranye igihe kuko mu 1963, abatutsi mu Bugesera bongeye kugabwaho igitero, umuryango we uhungira i Burundi ariko ntiyabasha kujyana n’ababyeyi kuko yaburaniye na bo batatanyijwe n’ababahigaga.

Kimwe n’abo bari kumwe, buri wese yasabwe kwegera umuryango we, Murebwayire abura uwo yegera asigara mu kibuga. Yasabwe guhitamo umujyana muri abo babahigaga ahitamo umugabo wari ufite imbunda, munini usa nabi kurusha abandi atinya ko natamuhitamo amwica.

Uyu mugabo yaramutwaye aramurera amusubiza mu ishuri ariko aza gushaka umugore ntiyiyumvamo Murebwayire, atangira kumwita umwana w’Inyenzi, aramutoteza cyane.

Uyu muryango waje kuva i Kigali, ujya kuba i Gitarama aho umugore n’umugabo bavukaga, bajyana na Murebwayire. Ku ishuri no mu rugo, Murebwayire yari yaragizwe ikirango cy’akana k’inyenzi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Murebwayire yavuze ko icyo gihe ‘Banshyize mu ishuri ariko urutotezo, amagambo, uku berekana urwibutso rwa Gisozi iyo abashyitsi baje, ni njyewe berekanaga, ka kana k’inyenzi kari he, bakankura mu ishuri, mbese umushyitsi wazaga bamwerekaga akana k’inyenzi’.

Murebwayire ageze igihe cyo gukora ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza, yahatiwe kuzuza ifishi ashyiraho ko ari umuhutukazi ariko arabyanga kuko ababyeyi be bahunze kuko ari abatutsi.

Bamubwiraga ko natsindwa ikizamini ari akazi ke ariko ku bw’amahirwe aratsinda ariko abuzwa kujya kwiga. Muri urwo rugo yaje kuhakurwa n’umuturanyi amujyana kwiga i Remera-Rukoma adasezeye abo bamureraga.

Kwiga bye ntibyigeze byishimirwa na wa mugore wabimubuzaga kuko yaje kumuteranya ku kigo ko atwite ariko ubuyobozi bw’ikigo ntibwabyitaho.

Mu 1973 kuri iryo shuri yigagaho abatutsi baratotejwe, bigera aho bakora urutonde rw’abo bateganya kwica, umwe mu bahutukazi arababurira baratoroka baje kubashaka barababura.

Murebwayire yakomeje gutotezwa aza kwigira inama yo gutoroka aho yarererwaga, asanga Se wabo i Kigali bimuviramo gucikiriza amashuri. Mu 1974 yashatse umugabo, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n’abana batandatu bari bafitanye.

Murebwayire yahuye no gutotezwa cyane aho yatangwagaho urugero rw'umwana w'inyenzi

Amateka arura muri Jenoside

Mu 1990 ubwo hatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu, Murebwayire yafashwe mu byitso by’Inkotanyi ariko abari bamutwaye bageze imbere bahura n’umugabo we baba ari we bajyana, ‘bavugaga ngo nazane imbunda yaraye irasira iwe’.

Ubuzima bwabaye bubi kuko bahawe akato ku buryo bagumye mu rugo rwa bonyine bigera n’aho abasenganaga na we muri Groupe Charistmatique, Regio Marie n’andi matsinda bamwishisha bavuga ngo ‘arabigisha iby’inyenzi’.

Bamwe muri bo bahinduye amadini ngo badasengana na we, yajya mu misa Padiri witwaga Gakuba akamuhagurutsa ngo ‘umugabo wawe ubundi aracyafunze, dore inyenzi uko zabaye’ [uyu Padiri arafunze].

Umugabo we yafunguwe nyuma y’amezi atandatu ku mbabazi, kuko yari mu bakatiwe urwo gupfa, akaba yari afite dosiye yanditseho ngo ‘yaraye arashisha imbunda ifite iminwa ine’.

Ubuzima bwo kwihishahisha bwahumiye ku mirari tariki 7 Mata 1994, ubwo Jenoside yakorewe abatutsi yatangiraga kuko mu gitondo cya kare abasirikare n’interahamwe zambaye imigozi na gerenade zateye urugo rwabo zigasahura ari nako zibishyuza inyenzi.

Ati “Bahise bagenda ngo twe ntitwica ababica bari inyuma”.

Kimwe n’abaturanyi, Murebwayire n’umuryango we bahungiye i Ndera kuri Paruwasi, nyuma bajya muri Seminari Nto byegeranye, bahasanga abandi benshi mu mashuri n’ahandi.

Ati “Tariki 11 Mata mu gitondo saa mbili, saa tatu nibwo bari bahageze, bati muzane amafaranga yose mufite ndetse mwiyambure muduhe n’imyenda, nari nkiri kumwe n’abana na Se, ariko abana banjye bakuru na musaza wanjye bari basimbutse igipangu bariruka, babatsinze hakurya iwacu”.

“Basohoye abana banjye babiri b’abakobwa babajyanana na Se ngo bashaka kubasambanya, abana barababwira ngo ‘umva turapfa, aho kugira ngo dupfe twanduye, nimutwice’. Barabareka ngo mukanya turakora icyo dushatse”.

“Baradusohoye batugeza hanze mu kibuga baraturambika, baratubwiraga ngo ryama wubike umutwe, ubundi baratema, baratemye bimara agahinda. Ibyo mperuka ni ibyo kuko barantemye bihagije”.

Nta muntu n’umwe warokotse, mu bari hagati ya 400 na 500, bari mu kibuga i Ndera.

Iminsi 20 mu musarani

Mu ijoro ryo kuwa 11 Mata, imvura yaguye ni yo yahembuye Murebwayire, wari watemwe cyane ku buryo n’amenyo yari yakutse yatoboye umunwa.

Murebwayire ati “Maze guhaguruka interahamwe zaraje zije nko kureba ngo zisonge abantu, zisanga ndahagaze ndimo kunywa amazi mu muferege ndaha n’intoki ngo nywe amazi yavanze n’amaraso, umwe aza kumfata ngo ankubite umuhoro undi aramubwira ngo ese uriyanduriza iki urabona uwonguwo ari buramuke, mureke, nidusanga ejo agihumeka tuzamurangiza, baragenda”.

Yihishe mu ruyuzi za nterahamwe zigarutse ziramushaka ziramubura. Murebwayire avuga ko mu rukerera ‘nagiye muri ya mirambo ndayigaragura ndeba ko abana banjye bakangutse kimwe nanjye’.

Yahavuye ajya kwihisha mu musarani wanduye cyane avuga ko nibabona uko umeze batazawinjiramo. Yawinjiyemo ahagarara imbere y’urugi.

Ati “Ntacyo ndya, ntacyo nywa, ntaho ndi, iminsi itanu. Wa munsi wa gatanu ariko noneho ngeze ku munota wo gupfa, wo kubura umwuka haza umwana na we warokotse muri iyo mirambo ariko we ntibamutemye ahubwo bamutuyeho imirambo noneho igihe kigeze arasosohoka avamo, niwe wampaye kubaho hamwe n’Imana”.

“Yari afite agacupa k’amazi ambonye biramuyobera akavuga ngo ninyamuha arapfa, akajya afata agapira agakozamo akagira gutya akantonyangiriza mu kanwa akampa, arantunga”.

Tariki ya 1 Gicurasi nibwo Inkotanyi zarokoye Murebwayire n’abandi bana bane bihishanye mu misarani. Ati “batugezeho ari abasirikare batatu badukuramo batujyana aho abandi bari. Numvaga nta buzima, nta ntege, nta kubaho”.

Murebwayire avuga ko muri Jenoside yabonye Imana koko

Icyizere cy’ubuzima

Nyuma yo kurokoka no gukira kuko Jenoside yamusize ari igisenzegeri, Murebwayire, yatangiye kurera abana ba musaza we, abo barokokanye ndetse mu Ukwakira 1994 ababyeyi be baratahuka bavuye muri Tanzania.

Mu 1995 yahawe akazi na musaza we ko gucuruza ariko ntiyatinda kuko yari afite inyota yo gufasha abandi. Aha niho yatangirije igikorwa cyo kwigisha abana kudoda ku buntu, abona ubufasha bw’imashini n’ibitambaro, ubuzima buragaruka abona ikimutunga n’abana yari afite abashyira ku ishuri arabarihirira.

Inkunga kandi yatewe na Leta ndetse na Avega, yatumye Murebwayire yongera kubona ubuzima, abaho.

Ati “Avega yatubeshejeho pe, ndayishima, ndayikunda cyane. Avega yakoze akazi gakomeye, niyo yamenye akababaro kacu. Ibuka yari ihari, leta yari ihari mbese twabeshejweho n’uko twagize abadukunda baduha icyizere”.

Nyuma y’uko havutse ikigega FARG, bamwe mu bana yareraga yatangiye kubarihira ishuri bariga bararangiza.

Urugendo rwo kubabarira

Murebwayire yateye intambwe ikomeye yo kubabarira abamwiciye, ariko avuga ko ‘icyamubabaje mu buzima ari uguturana n’abantu bakamubeshya ko atari bo bamuhemukiye kandi ari bo babikoze’.

Ibi abihera ko bamwimye amakuru y’aho abana be bari kugeza ubwo abashyinguye mu 2005 abakuye mu musarani kandi bari babizi bakabimuhisha.

Ati “Njyewe natanze imbabazi nta n’uzinsabye ariko umwana w’umuntu umwe muto yanyirutseho arira ati mbabarira we kunyitiranya na Data, mbabarira. Umwana yampaye ikintu cyo kumva impuhwe...naramubwiye nti wa mwana we, ntabwo nzaguhora icyaha cy’ababyeyi bawe, sinzaguhora icyaha cya So, n’ikimenyimenyi nzajya guha So imbabazi aho bafungiwe, nagiye kubasura muri gereza hano Kimironko ndabababarira”.

“Niyunze n’umutima wanjye, niyunga n’ibyambayeho, ndavuga ngo ntabwo nabasha gutwara umutwaro w’abantu nagambirira kwanga ahubwo natwara umutwaro w’abo nakundaga nabuze, nkabashyira ku mutima wanjye, nkabakunda kandi nkagaragaza urukundo kuko barakundaga”.

Murebwayire yongeye kugira icyizere cy'ubuzima ndetse arera abana benshi biciwe ababyeyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Imyitwarire ikwiye abacitse ku icumu muri iki gihe

Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi, byahuriranye n’ingamba leta yashyizeho zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, ku buryo bizakorwa mu buryo budasanzwe.

Murebwayire avuga ko ibi bizatuma abacitse ku icumu baba ari bonyine badafite uwabasura kuko nta nzira ariko bakwiye gushyira imbere ko igihugu kibakunda.

“Icyo nshaka kubwira abacitse ku icumu bagenzi banjye, dufite igihugu kidukunda cyane, dufite abantu bafite umutwaro wacu tutabizi ariko dufite n’abatwanga barahari. Ndagira ngo mbabwire ngo ntibite ku batwanga kandi nabo ntibagire abo banga, ahubwo bakunde kugira ngo umutima wabo bawuhe ihumure”.

‘Bamenye ko abacu bagiye aho bari nitwe tuzabasanga si bo bazadusanga, bagiye batagira uwo banga, batagize uwo barwanyije, bagiye mu mahoro, barishwe. Uwacitse ku icumu niyeze umutima we abane n’uwo azasanga ejo.

Murebwayire abwira abacitse ku icumu ko batagomba guheranwa n’agahinda ngo bapfe kabiri ahubwo ko bakwiye guharanira agaciro k’ababo bishwe.

Ati “Abacu bafite agaciro, natwe tubahe agaciro tubibuka mu mahoro, mu kubakunda, twibuka ibyiza badukoreraga n’ibyo twabakoreraga, twongere twunge ubumwe na bo, turusheho kubana na bo.”

Amafoto&Video: Kazungu Armand


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .