#Kwibuka26: Inama zafasha abanyarwanda kwibukira mu rugo birinda Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Mata 2020 saa 12:11
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mata 2020, abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, batangiye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bihurirana n’igihe Isi n’u Rwanda bihanganye n’icyorezo cya Coronavirus.

Iki cyorezo cyatumye Guverinoma y’u Rwanda, ifata ingamba zikomeye zo kwirinda icyo cyorezo zirimo gusaba abaturage kuguma mu ngo zabo, guhagarika ibikorwa bihuza abantu benshi, gufunga imipaka n’ibindi.

Abaturage bazibukira mu ngo zabo babifashijwemo n’ibiganiro bizahita mu itangazamakuru: Radiyo, Televiziyo n’imbuga nkoranyambaga kandi hazakorwa ibishoboka kugira ngo ibikorwa byo Kwibuka bigere no mu mahanga hakoreshejwe uburyo bw’iyakure.

Umuryango Uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, watanze inama zafasha abanyarwanda z’uburyo bwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi bari mu rugo.

Ibuka ivuga ko abagize umuryango cyangwa umuntu ku giti cye bagiye kwibuka basabwa kubikorera ahantu hatuje kandi nabo bakaba bumva biteguwe neza mu buryo bwose.

Inama zafasha kwibukira mu rugo

- Kwibukiranya amazina y’ababo bazize jenoside yakorewe abatutsi, amasano bagirana, byashoboka hagakorwa urutonde rwabo rwanditse;

- Kwibukiranya imico n’imigenzo yarangaga abo turi kwibuka bazize Jenoside yakorewe abatutsi;

- Kwerekana amafoto y’abo twibuka ku bashobora kuyabona;

- Kwibukiranya ku nzozi bari bafitiye u Rwanda n’imiryango yabo aho bishoboka;

- Gusangizanya mu butumwa bw’amajwi, byashoboka tukagira aho tubyandika, amakuru yerekeranye n’abazize jenoside yakorewe abatutsi, icyizere dufite cyo kubaho n’uburyo tuzasohoza inzozi zabo dushingiye ku buzima turimo ubu n’ubuzaza;

- Aho bishoboka abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, inshuti zabo n’abandi banyarwanda muri rusange barashishikarizwa gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga butandukanye bukoresha “internet” bakaba bakibukira hamwe buri wese ari aho atuye.

- Mu rwego rwo gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi no kwivura ibikomere mu buryo bw’isanamitima, IBUKA irashishikariza abarokotse Jenoside n’ababakomokaho kugira umuco wo kwibuka bandika amateka y’ababo bazize Jenoside. Izi nyandiko zazamara kunozwa zikaba zazavamo n’ibitabo cyangwa filimi mbarankuru.

Urugero: Uwibuka ashobora kwandikira ibaruwa abe yibuka, ashobora kubahimbira indirimbo, kubavugira umuvugo, igisigo n’ibindi; ibi byose bigakorwa mu buryo bwubaka uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi aho kumujyana mu nzira iganisha ku gucika intege no guhungabana.

- Mu gihe cy’icyunamo mu ngo zacu dushobora kugira ibikorwa tuhakora bitwibutsa ibihe turimo kandi bigatuma twumva twunamiye abacu. Urugero: Gucana urumuri (Bougie), gutegura indabo n’ubundi buryo umuryango cyangwa umuntu wibuka bashobora gutekereza.

- Kuganira mu rugo ku buryo u Rwanda rwiyubatse muri iyi myaka 26 n’urugendo rwo kongera kubaho abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bamaze gukora babifashijwe na Leta y’u Rwanda.

- Gutekereza ku bandi bantu tuzi basanzwe bagorwa n’ibihe byo kwibuka, tukarushaho kubavugisha dukoresheje telefoni n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga hagamijwe kubahumuriza no kubakomeza.

- By’umwihariko mu matsinda mato ahuza abarokotse jenoside yakorewe abatutsi (Famille za G/AERG, amatsinda y’ibiganiro bivura muri AVEGA n’ayo GAERG yashinze hirya no hino mu gihugu cyangwa n’abandi) barashishikarizwa kubwirana amatariki yihariye yo kwibuka kuri buri muntu, izo tariki zagera uwo muntu agafashwa mu buryo bwose bwo kunamira abe kandi adaheranwa n’agahinda, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga na telefoni.

- Gukurikiza ingamba zo gukomeza Kwirinda icyorezo cya Koronavirusi no kukirinda abandi aho turi hose hubahirizwa amabwiriza yatanzwe na Leta.

- Ibuka irashishikariza abantu gukomeza kubana hafi muri ibi bihe by’umwihariko no gufasha abakeneye ubufasha bw’ibiribwa nk’uko leta y’u Rwanda ibidushishikariza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .