00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwibuka ni icyomoro cy’ibikomere twagize: Dr. Gakwenzire

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 10 May 2025 saa 05:13
Yasuwe :

Perezida wa IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert, yavuze ko igikorwa cyo kwibuka ari icyomoro cy’ibikomere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagize.

Ibi yabigarutse kuri uyu wa 09 Gicurasi 2025, mu gikorwa cyo kwibuka abarezi, abakozi n’abanyeshuri bigaga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’i Gikondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro kigaruka ku mateka y’u Rwanda yatanze, Dr. Gakwenzire yasobanuye ko uko Jenoside yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa, agaragaza ko kwibuka ari umwanya wo guhozanya, gufatana mu mugongo no kwiyomora ibikomere basigiwe.

Yagize ati “Ntidushobora guhindura amateka ariko umurongo w’ejo hazaza wo dushobora kuwufatira icyemezo ubu. Aha ni ho wa mutwaro w’amateka mabi twanyuzemo twagenda tuworoshya, tugakomeza urugendo rwo kubaka igihugu kizira Jenoside, irondabwoko, amacakubiri ukundi.”

Yakomeje ati “Amateka akwiriye kutubera urufunguzo rudufungurira n’umuryango ukurikiraho. Ibi biganiro tugira ku mateka yacu n’ibindi bidukomeza ni icyomoro ku bikomere byacu.”

Nyinawumuntu Clarisse yari hafi kugira imyaka umunani mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma aza kurokoka asigara wenyine mu muryango.

Yaje kwiga asoreza muri Kaminuza y’u Rwanda, abifashijwemo na FARG, ari na ho urugendo rwo kwiyubaka rwatangiriye.

Mu buhamya yatanze yakomeje ati “Muri kaminuza nahaboneye abavandimwe, bambereye umuryango mu rugendo rwanjye aho abanjye batari bari. Ubu nishimira ko nize neza, igihugu cyacu kimenyera byose ntacyo nigeze mbura. Nanjye ndi gutanga umusanzu mu iterambere nyuma y’amateka mabi twavuyemo.”

Tengera Kayitare Françoise uri mu bayobozi ba UR yavuze ko iyo kaminuza yatakaje abantu benshi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko kandi ari na ko abayobozi n’abanyeshuri na bo bagize uruhare rukomeye mu bwicanyi.

Yavuze ko ibyabaye bikwiriye kubera isomo urubyiruko mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ingingo yahurijeho na Senateri Ngarambe Télésphore.

Uyu musenateri yabwiye urubyiruko rw’abanyeshuri biga muri UR gukaza ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara mu miryango, aho bagenda hose no ku mbuga nkoranyambaga kuko ari bo u Rwanda rw’ejo hazaza rwishingikirijeho.

Yasabye abarezi gushyira imbaraga mu gukora ubushakashatsi butomoye mu kurushaho kubafasha kwiga no kumenya neza amateka.

Dr. Gakwenzire Philbert yavuze ko kwibuka byomora ibikomere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Mu bitabiriye igikorwa cyo wibuka abarezi, abakozi n'abanyeshyuri bigaga muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Gikondo barimo Dr. Charles Murigande
Abagize inzego z'umutekano bifatanyije n'abo muri Kaminuza y'u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Nyinawumuntu Clarisse, wari hafi kugira imyaka umunani mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu muryango we ni we wenyine warokotse
Abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Gikondo basomaga amazina y'Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, barimo abahigaga n'abahakoraga
Senateri Ngarambe Télésphore yabwiye urubyiruko rw’abanyeshuri biga muri kaminuza gukaza ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara ahantu hatandukanye
Urubyiruko rwiga muri kaminuza rwibukijwe ko rugomba kugira uruhare rukomeye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .