Iki kimenyetso gishyizwe ku cyicaro gikuru cya Loni mu gihe hari guterana Inteko Rusange ya 79 y’uyu muryango. Cyashyizwe mu busitani buherereye mu gice cy’iburengerazuba kuri iki cyicaro cya Loni.
Iki kimenyetso cy’urumuri rw’icyizere kiriho ubutumwa bugira buti “Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Twibuke twiyubaka”.
Iki kibumbano kandi ni ikimenyetso cy’umuhate w’u Rwanda mu bikorwa bigamije gukumira Jenoside, ndetse kigashimangira intego yarwo mu kurwanya ingabitekerezo ya Jenoside, abayihakana n’imvugo zibiba urwango.
Melissa Fleming uri mu bakozi b’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko “Ikimenyetso cy’urumuri rw’icyizere rwo kwibuka kizahora cyaka nk’ikintu kigaragara gifasha umuryango mpuzamahanga ndetse n’abantu benshi basura Umuryango w’Abibumbye, kwamagana no guhangana n’imvugo zose zibiba urwango.”
Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Ernest Rwamucyo yavuze ko “Urumuri rw’icyizere rwo kwibuka ni ikimenyetso cy’amahoro, ubutabera n’ubumwe, indangagaciro ziza imbere mu gukira ibikomere kwacu n’umuhate wacu mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.”
“Iki kibumbano kibumbatiye igisobanuro gikomeye bitari ku Banyarwanda gusa, ahubwo no ku muryango mpuzamahanga mu bya dipolomasi. Ni ikimenyetso cy’inshingano dufite nk’abadipolomate n’abahagarariye umuryango mpuzamahanga dufite mu gukumira ubwicanyi. Uru rumuri rutwibutsa kugira icyo dukora igihe cyose tubonye ibimenyetso by’urugomo, kugira ngo amasomo u Rwanda rwasize duharanire ko atibagirana.”
Iki kibumbano ni cyo kimenyetso cya mbere gihoraho gishyizwe ku cyicaro cya Loni mu kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!