00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwibuka 31: APACOPE yashimiwe uburyo yarwanyije politiki y’iringaniza yabuzaga Abatutsi kwiga

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 18 May 2025 saa 09:45
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yashimye abashinze ishuri rya APACOPE ku bw’uruhare ryagize mu kwigisha ritavangura, bituma Abatutsi bimwaga amahirwe yo kwiga mu mashuri ya Leta n’abirukanwaga babona ikigo kibakira kandi gifite ubushobozi mu myigishirize.

Byavugiwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe na APACOPE ku wa 17 Gicurasi 2025.

Cyitabiriwe n’abakora muri icyo kigo, abanyeshuri, ababyeyi baharerera, imiryango y’abahaburiye ubuzima muri Jenoside ndetse n’abayobozi batandukanye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe yavuze ko uburyo APACOPE yashinzwe igamije gutanga amahirwe angana y’uburezi ku bana kandi byari binyuranyije na politiki yari iriho, ari igikorwa cy’ubutwari no kwishakamo ibisubuzo.

Ati “Amateka y’iri shuri agaragaza ubutwari n’ubudaheranwa mu bihe by’amajye kandi ashimangira n’ubundi inzira u Rwanda rurimo mu gushaka ibisubizo. Agaragaza uburyo Abanyarwanda bagira uruhare mu gushaka ibisubizo ari bo babigizemo uruhare.”

Rwego kandi yibukije aba-sportif muri rusange ko indangagaciro zibaranga mu mikino zirangajwe imbere n’ubuvandimwe ari imwe mu ntambwe nziza mu mibanire y’abantu, bityo bakaba bakwiye guhora bunzwe na siporo ikabafasha kwirinda no kwamagana amacakubiri ahandi.

Umuyobozi w’Umuryango APACOPE, Shamukiga Christine, yavuze ko ari igihombo gikomeye iryo shuri ryagize kubura abantu bagera kuri 332 barimo abakozi, abarimu, abanyeshuri n’abashinze uwo muryango bagiye bicirwa mu bice bitandukanye.

Yashimye uburyo ishuri ryongeye kwiyubaka rigakomeza gutanga uburezi bufite ireme, ariko ashimira imfura zaryitangiye ku buryo harimo abishwe bazira ko bafitanye isano n’ishuri APACOPE kuko baryitaga iry’Abatutsi nyamara ritaravanguraga.

Ati “Ishuri ryashinzwe mu 1981 kuva icyo gihe riratotezwa ariko bigeze mu 1990 urugamba rwo kubohora Igihugu rutangiye noneho umwana wa APACOPE yagenda mu nzira yambaye impuzankano agakubitwa hari n’abishwe. Rurangiza yaje kuba mu 1994 kuko umuntu bari bazi ko yiga muri APACOPE byari bihagije kugira ngo bamwice.”

Kayiranga Regis wize muri APACOPE kuva mu 1985 kugeza mu 1990 yavuze ko kuva iryo shuri ryashingwa n’andi make yigengaga Leta itigeze iyiyumvamo kuko itashoboraga kuhakurikirana politiki yayo y’iringaniza.

Ati “Amashuri yigenga icyo gihe yatangaga ibizamini byo ku ishuri bisoza amashuri yisumbuye by’amaonta 40% andi 60% akava mu bizimanini bya Minisiteri y’Uburezi kugira ngo umuntu abone impamyabumenyi. Kuri PACOPE si ko byari bimeze kuko minisiteri ni yo yatangaga ikizamini gusa bikatugora kubazwa muri ubwo buryo bwihariye.”

“Ibyo bizamini n’ubundi twarabitsindaga bakabura uko bagira. Icyakoze poromosiyo ya mbere bayikase amanota 10% ngo ntabwo batsinda bose bituma bamwe babura impamyabumenyi, ariko icyiza cya hano bahaga agaciro uburezi babemereye kugaruka gusibira batishyuye kandi n’undi waburaga amafaranga baramufashaga akiga.”

Umwe mu bayobozi ba IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Ntawuyirushintege Seleman yashimye ubutwari bw’Inkotanyi zatumye politiki zo gucamo ibice Abanyarwanda zihinduka amateka ndetse zigahagarika Jenoside, anashimira abayirokotse uburyo batwaje gitwari ntibaheranwe n’amateka mabi.

Bashyize indabo ku rwibutso ruriho amazina y'ababarizwaga muri APACOPE bazize Jenoside
Bacanye urumuri rw'icyizere
Iki gikorwa cyitabiriwe n'ab'ingeri zinyuranye
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yashimye abashinze ishuri rya APACOPE ku bw’uruhare ryagize mu kwigisha ritavangura
Abanyeshuri ba PACOPE bari mu bitabiriye iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .