00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwibuka 31: Abakozi ba Rwanda Mountain Tea basuye Urwibutso rwa Ntarama

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 25 April 2025 saa 10:57
Yasuwe :

Abayobobozi n’abakozi b’ikigo Rwanda Mountain Tea gikora ishoramari mu bijyanye n’icyayi, basuye Urwibutso rwa Ntarama mu Bugusera, baganirizwa amateka y’uburyo interahamwe zishe Abatutsi bo muri ako gace urw’agashinyaguro, bahiga kurwanya icyatuma Jenoside isubira.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 23 Mata 2025 cyahuriyemo abagize Inama z’Ubutegetsi n’abakozi b’ibigo by’ubucuruzi bihuriye ku ishoramari rimwe birimo Rwanda Mountain Tea, Petrocom, SP, SP Aviation, ALMC, IIC, Prime Insurance, Prime Life Insurance, MM&RJD, 1000 Hills na Gatera Egide and Umulisa Marie Rose Foundation.

Batangiye basobanurirwa amateka y’uko Jenoside yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa mu 1994, aho mbere y’uko itangira byeruye ku wa 7 Mata 1994, Abatutsi bo mu Bugesera bagiye batotezwa ndetse bagakorerwa iyicarubozo.

Abari aho kandi batemberejwe inyubako ziri mu Rwibutso zibitse amateka yihariye y’uburyo Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro nyuma bashyira indabo ahashyinguye imibiri y’inzirakarengane ziciwe kuri Kiliziya ya Ntarama no ku misozi iyikikije.

Umwanankabandi Mathilde warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rufunzo rwa Nyabarongo ahari hariswe kuri CND n’abicanyi nyuma yo gutemerwa bikabije muri Kiliziya ya Ntarama, yatanze ubuhamya bw’inzira ikomeye yanyuzemo n’abandi Batutsi bari bizeye amakiriro kuri iyo Kiliziya kugeza Inkotanyi zitabaye.

Ati “nyuma yo gukubitwa ubuhiri burimo imisumari mu mutwe no guterwa icumu mu itako, nashoboye kuva mu Kiliziya njya kwihisha mu gihuru cyari hafi aho hanyuma interahamwe n’abasirikare bazana imbwa nyinshi ngo ziduhige, imbwa imwe insanga aho nari nihishe ariko ku bw’amahirwe ntabwo yandiye cyangwa ngo imoke.”

“Natunguwe n’uko imbwa yarushije ubumuntu n’ubwenge abashakaga kutwica kuko ubundi iyo imbwa ivumbuye ikintu iramoka ariko icyo gihe narayinginze ndayitakambira iranyumva isubira inyuma iragenda.”

Umuyobozi ushinzwe ubujyanama mu by’amageteko muri Rwanda Mountain Tea, Me Bonane Nyangezi, yavuze ko wumvise ndetse ukareba ukuntu Jenoside yakozwe usanga ari ibintu byateguwe kandi igihe kirekire hagamijwe kwica buri Mututsi aho yari hose mu gihugu.

Yavuze ko nk’abacuruzi bakwiye gufata iya mbere bakiyubaka batagendeye ku moko kuko ari byo bizakomeza igihugu mu murongo mwiza kirimo.

Ati “Mu bucuruzi ndetse no mu yindi mirimo uba ukwiye kubona mugenzi wawe nk’umuntu mwafatanya mugakora ibintu bibyara inyungu aho kumubona nk’umwanzi nk’uko byagenze ubwo Jenoside yabaga, rero by’umwihariko turasaba urubyiruko cyane cyane urwaje kwibuka uyu munsi gutahiriza umugozi umwe rukarwanya ingengabiterezo ya Jenoside ahubwo rukunga ubumwe tukubaka igihugu cyizira amacakubiri.”

Alain Kabeja wari uhagarariye ibigo byose byitabiriye igikorwa cyo kwibuka, yashimiye bagenzi be bafatanyije kuyobora ibyo bigo by’ubucuruzi byihurije hamwe mu kwibukira ku rwibutso rwa Ntarama ndetse n’abakozi b’ibyo bigo bitabiriye Kwibuka31, ashima uburyo bakomeza gushyira hamwe mu kubaka igihugu no gushimangira indangaciro zacyo nziza zubakiweho u Rwanda rushya ruzira amacakubiri.

Ati “Tugomba kujya twibuka inzirakarengane zazize uko zavutse kuko ni uburyo bwiza bwo gufasha urubyiruko rutabonye ibyabaye kugira ngo basobanukirwe ayo mateka ashaririye igihugu cyacu cyanyuzemo babikuremo amasomo ndetse bibatere imbaraga zo gukomeza kubaka igihugu gitekanye kitagira uwo gihutaza kubera inkomoko ye, idini rye, ibara ry’uruhu, igitsina cyangwa ikindi icyo aricyo cyose cyashingirwaho mu gutoteza abantu.”

Iki gikorwa cyasojwe no kuremera imiryango itanu y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho buri muryango wahawe inka izawufasha kwiteza imbere.

Hafashwe umunota wo kwibuka Abatutsi bashyinguye kuri uru rwibutso
Basobanuriwe amateka n'ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Ntarama
Umwanankabandi Mathilde warokotse Jenoside mu 1994 yasangije abari aho inzira y'umusaraba yanyuzemo ngo abashe kurokoka imipanga n'amacumu by'interahamwe
Umuyobozi wa Rwanda Moumtain Tea, Alain Kabeja, yavuze ko ari inshingano za buri wese kurwanya icyatuma ibyabaye byongera kubaho
Imiryango itanu yagabiwe inka kugira ngo ikomeze kwiteza imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .