Binyuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru izi nzego z’umutekano zashyize hanze kuri uyu wa 13 Werurwe 2025 zatangaje ko Ingabo, Polisi n’izindi nzego bagiye kwifatanya n’abaturage mu bikorwa byo gufasha mu kuzamura imibereho myiza yabo n’iterambere.
Ibyo bikorwa bizakorerwa mu gihugu hose kuva ku itariki 17 Werurwe 2025 bikomeze mu gihe cy’amezi atatu.
Bifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano mu kwizihiza Kwibohora 31 n’imyaka 25 y’imikoranire na Polisi y’u Rwanda’.
Ibyo bikorwa bizibanda mu byiciro bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo iby’ubuvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, ubworozi no kubakira imiryango itishoboye.
Uruhare rw’Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage biteganywa n’amategeko agenga izo nzego.
Ingabo na Polisi by’u Rwanda byongeye gushimira abaturage ku ruhare n’ubufatanye badahwema kugaragaza mu bikorwa byo kubungabunga umutekano n’iterambere ry’u Rwanda.
Ibikorwa nk’ibyo mu 2024 byasize hakozwe byinshi birangwajwe imbere n’abaturage barenga ibihumbi 10 babazwe indwara zitandukanye, abandi 5000 bari barahumye bongera kureba n’ibindi.
Uretse kuvura abo baturage hanubatswe inzu 31 zihabwa abatishoboye, hubakwa n’ingo mbonezamikurire (ECD) 15 n’ibiraro 13, hanatangwa ubwato bune ku baturage bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru.
Hatanzwe amatungo 800, hakwirakwizwa amazi n’amashanyarazi ndetse ingo 327 zihabwa amashanyarazi y’imirasire, imirenge itanu yahize indi muri buri ntara ihabwa imodoka n’ibindi bikorwa bitandukanye.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!