#Kwibohora26: Ishimwe rya KTRN ku cyerekezo igihugu cyahaye ikoranabuhanga

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 6 Nyakanga 2020 saa 09:41
Yasuwe :
0 0

Ikigo Korea Telecom Rwanda Networks (KTRN) kiranguza internet ya 4G cyifatanyije n’u Rwanda mu byishimo byo kwizihiza isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 26, kinashimira igihugu ko gikomeje gushyira imbere urwego rw’ikoranabuhanga.

KTRN ni ikigo cyageze mu Rwanda mu 2013 kije gutanga internet ya 4G LTE n’umuyoboro ukwirakwiza internet wa ‘fibres optiques’, nka bumwe mu bwoko bwa internet yihuta.

Kugeza ubu iki Kigo nicyo kiranguza internet ya 4G ku bigo bitandukanye birimo iby’itumanaho n’ibiyicuruza, kikaba gifite n’uburenganzira bwo kuranguza ubundi bwoko bwa Internet burenze kuri 4G buzaza mu Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri KTRN, Mugisha Robert, yavuze ko mu gihe u Rwanda rwizihiza Isabukuru ya 26 yo Kwibohora (umunsi wizihizwa ku wa 4 Nyakanga), iki kigo cyifatanyije na leta mu kwishimira ibyo yagezeho ariko by’umwihariko ku guteza imbere urwego rw’ikoranabuhanga.

Ati “Turashimira Leta y’u Rwanda ku bintu imaze kugeraho ariko by’umwihariko turibanda kubashimira cyane mu rwego rw’ikoranabuhanga ari narwo tubarizwamo.”

U Rwanda rwifuza kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga no kuba igicumbi cyaryo muri Afurika. Muri Mutarama 2019 rwatangije ishuri ryigisha gukora porogaramu za mudasobwa mu Rwanda ‘Rwanda Coding Academy’.

Kugeza ubu serivisi zitandukanye zikoresha ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye ririmo n’irya internet. Ishoramari ririmo n’irigeza smartphone ku Banyarwanda ryarorohojwe, serivisi zegerezwa abaturage binyuze mu ikoranabuhanga.

KTRN ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi, RISA, igeza internet ku bigo bya leta hafi ya byose mu Rwanda.

Mugisha yavuze ko ibyo byose bishingiye ku miyoborere myiza Abanya-Korea bashimye bakazana ishoramari ryabo, bikaba aribyo bishimira, bakanashima u Rwanda.

Ati “Turabikesha ubuyobozi bwiza. Mu by’ukuri tuje uyu munsi mu rwego rwo gushimira ibyagezweho.”

Mu mpera za 2019, Ikigo KTRN cyashoye miliyoni 10 z’amadorali ya Amerika muri gahunda yo kongera ingufu internet ya 4G no kurushaho gutanga serivisi nziza ku bayikoresha.

Mugisha avuga ko kuba KTRN yongera ishoramari bikomoka ku cyizere cy’uko bashyigikiwe na leta y’u Rwanda.

Yagize ati “Kuba harashowemo aya mbere nyuma y’imyaka itanu hakongerwamo izo miliyoni 10 z’amadolari, ni icyizere Leta y’u Rwanda irimo guha abashoramari. Turabishimira cyane ubuyobozi bw’igihugu, tunifatanya mu byishimo byo kwizihiza imyaka 26 tuyobowe neza.”

Umuyobozi Mukuru wa KTRN, Dae Heak An Aaron, yavuze ko icyo kigo cyifurije Abanyarwanda bose umunsi mwiza wo Kwibohora by’umwihariko Perezida Paul Kagame.

Yagize ati “Abayobozi, abakozi n’abakoresha 4G LTE bose, bifurije Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Guverinoma, Abanyarwanda n’abarutuye bose umunsi mwiza wo Kwibohora.”

Kugeza ubu internet iboneka aho umuntu ari hose mu Rwanda ku buso bwa 96%. KTRN itangaza ko ahasigaye hangana na 4% ari amashyamba n’amazi gusa naho ngo hari gutekerezwa uburyo yahagera.

KTRN yifatanyije n'Abanyarwanda mu kwizihiza umunsi wo Kwibohora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .