#Kwibohora26: Ibyo wamenya ku gace Kagame yahinduriyemo urugamba, akahategurira igitero cyafashe Byumba

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 4 Nyakanga 2020 saa 06:27
Yasuwe :
0 0

Kimwe mu bikorwa bizirikanwaho ku munsi nk’uyu wo Kwibohora, ni urugamba rwatumye iyo ntego igerwaho, ku buryo hamwe mu hategurirwaga bene ibi bikorwa hagiye gutangira gusurwa ku rwego rufatika, nyuma yo gutunganywa.

Ubwo hizihizwaga umunsi wo kwibohora kuri uyu wa Gatandatu, ibikorwa byabereye mu Karere ka Nyagatare, i Gikoba ahafite amateka yihariye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda hagarutsweho.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyangago, yavuze ko Gikoba ari kamwe mu duce dukomeye mu mateka yo kwibohora, ku buryo izahora yibukwa kubera ivugururwa rya RPA ryahabereye.

Yakomeje ati “Aha ni ho RPA yabereye umutwe w’ingabo nyawo, wubatse neza, ufite n’ibikoresho bigaragara. Muri iryo vugurura kandi ikintu cy’ingenzi cyabaye, ni uburyo bushya bwo guhangana n’umwanzi. Aha niho Afande mwahinduriye imirwanire ya RPA, iva mu bitero shuma yari imazemo iminsi ijya mu kurwana ifashe ibirindiro.”

“Afande aha niho mwongeye kwerekanira ubushishozi n’ubuhanga bwanyu, mwigisha abayobozi kubaka indaki, munabashishikariza kujya kubyereka n’abo bayoboraga.”

Yavuze ko icyo cyari ikimenyetso gikomeye cyo kwereka ingabo ko gusubira inyuma ari umuziro, kandi ko izo ngabo zafashe ubutaka bitaga sentimetero buri mu Rwanda, bikaba ubutumwa bukomeye kuri bose ko “inkotanyi zarutashye”

Yakomeje ati “Ni muri urwo rwego rero ingabo za RPA zari aha, zakomeje guhangana n’umwanzi kuva muri Werurwe 1991 kugeza mu mpera za Gicurasi 1992. Muri icyo gihe habaye imirwano myinshi ikomeye, ingabo za leta z’icyo gihe zishaka kuvana iza RPA mu birindiro byazo, ariko ntibyazishobokera.”

Muri izo ntambara zikomeye ngo harimo izabereye Nkana aho Perezida Kagame yabanje ibirindiro bya mbere, Kabuga, Shonga, Gikoba, Gasheshe, Mutojo n’ahandi, mu bitero “FAR yise Rukokoma”.

Lt Col Munyengango yakomeje ati “Hano turi kandi hagaragariye ubuhanga bwanyu afande, aho FAR nayo yari yatsimbaraye mu birindiro byayo rukabura gica, mwakoresheje ubumenyi bukomeye bwo kujya inyuma y’umwanzi akaba ariho hashyirwa ibirindiro, noneho umwanzi akabura ubufasha ubwo ari bwo bwose.”

“Ayo mayeri y’intambara yitwa ‘sieging’ cyangwa ‘encirclement’ [kugota], ni ubuhanga bw’intambara busaba ubutwari n’ubwitange nk’ubw’Inkotanyi, ari nabwo bwatumye aka gace FAR igata ikajya gushinga ibirindiro inyuma yacu hano.”

Ubwo butwari n’ubwitange bw’Inkotanyi Perezida Kagame yari ayoboye, ngo nibwo bwavuyemo kwagura agace kagenzurwaga na RPA, kandi izo gahunda ngo zateguriwe aho i Gikoba.

Yakomeje “Aha niho mwateguriye munayoborera igitero cya Byumba cyo ku itariki 5-6 Kamena 1992, cyarangiye RPA igize ubutaka bunini, urugamba rwo kubohora u Rwanda ruba ruhinduye isura.”

“Nyuma yo gufata uduce twinshi twa Byumba no kwagura ubutaka bwa RPA mu Umutara na Ruhengeri, ibirindiro by’umugaba mukuru wa RPA nibwo yabyimuriye ku Mulindi wa Byumba tariki 7 Kamena 1992. Ibyo bihe byarangiye RPA yabaye umutwe w’ingabo ukomeye, wubashywe kandi wifitiye icyizere na morale nyinshi.”

Iyo sura ngo niyo yajyanwe mu mishyikirano ya Arusha yakurikiye ibyo bihe.

Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere, RDB kirimo kunoza umushinga uzatuma uduce dufite amateka yihariye yo kubohora igihugu dutunganywa, tukajya dusurwa na ba mukerarugendo. Hazaba hari ingoro ndangamateka ya Gikoba, izaba iri munsi y’ubutaka ndetse n’ibice bizaba bigaragara hejuru, kandi byakozwe n’Abanyarwanda.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengago

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .