00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwegurira abikorera serivisi zo kwita ku matungo bigeze kuri 86%

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 27 April 2025 saa 09:55
Yasuwe :

Aborozi bo mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba bashima gahunda ya Leta yo kwegurira ibigo byigenga serivisi z’ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo, bakavuga ko yaborohereje kubona izi serivisi.

Babitangarije mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke ku wa 26 Mata 2025, ahizihirijwe ku nshuro ya 25 umunsi mpuzamahanga w’ubuvuzi bw’amatungo.

Kwegurira abikorera zimwe muri serivisi z’ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo ni gahunda ya Leta yatangiye muri Nyakanga 2024 igamije gufasha aborozi kubona serivisi yihuse.

Ni gahunda aborozi bavuga ko yaje ari igisubizo kuko hari ubwo bakeneraga umuvuzi w’amatungo ntibamubone kubera ko viterineri yabaga ari umwe mu murenge, hakaba ubwo bamukenera yagiye mu nama.

Mukamusoni Béatrice wororera inka z’umukano mu Murenge wa Kanjongo w’Akarere ka Nyamasheke, yavuze ko iyo inka ye irwaye cyangwa yarinze ahamagara viterineri wigenga akamufasha.

Ati “Serivisi nziza ni iyo duhabwa n’abaveterineri bigenga kuko iyo inka yarinze ukamuhagara mu minota 30 aba akugezeho mu gihe mbere wahagaraga viterineri w’umurenge hakaba ubwo usange ari mu nama”.

Ndamiyabagabo Ildebrand Wangai, ufite inka eshatu zitanga umukamo, yavuze ko mbere hari ubwo inka ye yarindaga agahamagara viterineri w’umurenge akamugeraho inka yarindutse bikadindiza ubworozi bwe.

Muri iyi gahunda yo kwegurira abikorera serivisi z’ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo, abavuzi bishyira hamwe bagashinga ikigo (kompanyi) akarere kakagirana amasezerano n’icyo kigo akaba aricyo gitanga serivisi z’ubuvuzi n’ubworozi bw’amatungo.

Niyonsenga Festus, Umuyobozi w’Ikigo Nyamasheke Viternary Company, gikorera muri aka karere yavuze ko bafite abaviterineri muri buri murenge na buri kagari, bityo ko iyo umworozi ahamagaye bahita bamuhuza n’umuviterineri umwegereye akamufasha.

Ati “Mbere ntabwo aborozi batugiriraga icyizere bahamagaraga viterineri w’umurenge”.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavuzi b’Amatungo, RCVD, Dr Kayumba Charles yasabye abavuzi b’amatungo bose kwinjira mu rugaga bagahabwa icyemezo kibemerera gukora nk’abavuzi b’amatungo b’umwuga.

Ati “Iyo itungo riri mu bwishingizi ripfuye ryaravuwe n’umuvuzi utari uw’umwuga umworozi arihombera cyangwa agakurikirana uwo muvuzi akishyura iryo tungo”.

Dr Frabrice Ndayisenga, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubworozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB, yagaragaje ko iyi gahunda imaze kugera mu turere 26 muri 30 bihwanye na 86,6%.

Yavuze ko intego ari uko igomba kugera mu turere twose uko ari 30.

Ati “Iyi gahunda kimwe mu byo tuyitezeho ni ukudufasha kongera umukamo ukava kuri litilo miliyoni eshatu tubona ku munsi z’amata yujuje ubuziranenge ukagera kuri litilo miliyoni 10 ku munsi bitarenze 2029”.

Mu Rwanda habarurwa abavuzi b’amatungo 5 572 barimo abagore 1 894 n’ibigo byigenga 95 by’abavuzi b’amatungo bikorera mu turere 24.

Gahunda yo kwegurira abikorera serivisi zo kwita ku matungo mu gihugu hose igeze kuri 86,6%
Umunsi mpuzamahanga w'ubuvuzi bw'amatungo witabiriwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye
Umuyobozi wa RCVD, Dr Charles Kayumba yasabye abavuzi b'amatungo kongera ubunyamwuga
Abavuzi b'amatungo muri Nyamasheke bashimiwe ko batanga serivisi yihuse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .