Kwandika abana bavutse mu irangamimerere bizatangira gukorerwa kwa muganga mu kwezi gutaha

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 24 Gashyantare 2020 saa 01:13
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu baturage bavuga ko bifuza ko serivise yo kwandika abana mu bitabo by’Irangamimerere yajya ikorerwa kwa muganga bakimara kuvuka, mu rwego rwo kuborohereza kudasiragira bajya kubandisha ku biro by’imirenge.

Bamwe mu babyeyi babwiye Radiyo Rwanda ko bagorwa cyane no kujya kwandikisha abana babo mu bitabo by’irangamimerere ku mirenge batuyemo bagashimangira ko iyi serivise nitangira gukorerwa kwa muganga bizabafasha cyane.

Baemeza ko hari n’igihe banga kwandika abana babo muri ibyo bitabo kuko batazanye na ba Se.

Umwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma yagize ati “Namubyaye ku itariki 9, ntabwo bamwandikiye kwa muganga bahita bakubwira ngo uzajye kumwandikisha ku murenge.”

Undi ati “Batubwiye ngo tujye kubandikisha mu murenge dutuyemo njye nari nabyariye i Kibungo kuri 6 Mutarama”.

Umugabo umwe we yagize ati “Ubundi njyewe nabanje kubaririza amakuru neza numva ko ari byiza ko umugore azanana n’umugabo, umugore yabanje kujya gukingiza noneho nanjye nza musangayo ariko twari buze gukoresha iyi serivise.”

Umukozi Ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Murama, Hakizimana Innocent, avuga ko kwandikira abana ku kigo nderabuzima cya Rukira bitaratangira.

Yagize ati “Abaturage baracyaza, turabakira turacyafite ibitabo kandi turacyabikora nk’abashinzwe irangamimerere, bizorohereza akazi kacu binorohereze umubyeyi aho kugira ngo asiragire azajya abyara bahite bamwandika bibe birarangiye atongeye gukora urwo rugendo agaruka.”

Muri uku kwezi kwa Kabiri, nibwo itegeko rihindura irindi ryo mu mwaka wa 2016 rigenga abantu n’umuryango ryasohotse, aho hari ingingo ivuga ko umukozi wo Kigo cy’Ubuzima afite ububasha bw’umwandisti w’irangamimerere bwo kwandika abapfuye n’abavutse mu Kigo cy’ubuzima.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, we yemeza ko mu ntangiriro za Werurwe 2020, iyi serivise izatangira gutangirwa ku bitaro no ku bigo nderabuzima.

Ati “Uyu munsi wa none twakwishimira ko icyerekezo twakibonye n’abashinzwe kwandika abo bana mu bitaro cyangwa mu mavuriro bamaze gusobanurirwa no guhugurwa uko bizajya bikorwa.”

Yakomeje avuga ko batekereza ko bitareze icyumweru cya mbere cy’Ukwezi kwa Gatatu, iyi gahunda yo kwandika abana mu bitabo by’irangamimerere izaba yatangiye gukorerwa kwa muganga mu gihugu hose.

Muri Werurwe 2020 abana bavutse bazajya bandikirwa kwa muganga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .