Kwakira ba ambasaderi bashya, igikombe cy’intwari, 20 bagiye muri Miss Rwanda…Ibyaranze icyumweru mu mafoto

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Gashyantare 2020 saa 11:02
Yasuwe :
0 0

Igikorwa cya Perezida Kagame cyo kwakira ku meza aba ambasaderi bahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda ndetse no kwakira impapuro z’abashya, ni kimwe mu byagarutsweho mu itangazamakuru muri iki cyumweru kubera impanuro zagitangiwemo.

Muri iki gikorwa cyabaye ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, Perezida Kagame yavugiyemo impanuro zigaruka ku mubano w’u Rwanda na Uganda, ko ipfundo ry’ikibazo riri mu kuba iki gihugu gifasha imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse no mu gufunga abanyarwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi nta byaha bashinjwa.

Ku rundi ruhande, abakobwa 20 bagomba kujya mu mwiherero wa Miss Rwanda baraye bamenyekanye ndetse APR FC yo yegukanye irushanwa ry’igikombe cy’intwari mu 2020 itsinze Kiyovu Sports.

Bimwe mu byaranze iki cyumweru mu mafoto

Perezida Kagame yakiriye ku meza aba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo n'imiryango mpuzamahanga mu Rwanda
Perezida Kagame yitabiriye inama ya Luanda igamije gushakira umuti ibibazo by u Rwanda na Uganda
U Rwanda rwizihije umunsi w'intwari uba buri wa Mbere Gashyantare
Perezida Kagame yakiriye impapuro z'aba ambasaderi 10 bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda. Ku ifoto ni Ambasaderi wa Sierra Leone mu Rwanda Peter Joseph Francis azaba afite icyicaro i Nairobi
Abahoze mu mutwe wa FLN bavuze ku irengero ryawo nyuma y'ibitero bya FARDC. Uyu ni Brigadier General Mberabahizi David wakoraga mu biro bya Perezida w’umutwe wa CNRD Ubwiyunge, Gen Wilson Irategeka
Ba rwiyemezamirimo icyenda bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere ry'igihugu
Madamu Jeannette Kagame yatanze amapaki 1200 y’ibikoresho by’isuku by’abagore n’abakobwa
Nsabimana Sankara Callixte yongeye gusubira imbere y'urukiko
Uzabumwana yitabye Imana nyuma yo gukorerwa iyicarubozo muri Uganda
Mu bavoka bashya barahiye, harimo Ashimwe Fionah Doreen wigeze kwiyamamariza kuba Nyampinga w'u Rwanda mu 2016 na 2017
Numuhire Caroline yamuritse igitabo yanditse akangurira abakobwa gutinyuka kuvuga ibyababayeho
APR FC yegukanye igikombe cy'Intwari cya 2020
Scandinavia WFC yigaranzuye AS Kigali iyitwara igikombe cy’Intwari 2020
Abakobwa 20 binjiye mu mwiherero wa Miss Rwanda aho bazavamo umwe uba Nyampinga w'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .