Ibi Dr. Murangira B. Thierry yabigarutseho kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2024, ubwo hatangizwaga iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina hirya no hino ku isi.
Mu Rwanda, uyu mwaka wahawe insanganyamatsiko igira iti “Twubake Umuryango Uzira Ihohotera”.
Ubwo yatangizaga uyu muhango, Minisitiri w’Uburinganire n’Umuryango, Uwimana Consolee, yavuze ko “Uyu munsi dutangiye iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina hirya no hino ku isi. Turifuza ko iyi minsi izaba umwanya mwiza wo gushyira hamwe nk’Abanyarwanda tugakumira kandi tukarwanya ihohotera rikigaragara hirya no hino mu muryango nyarwanda.″
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry ni umwe mu batanze ikiganiro cyagarutse ku kurebera hamwe uko abantu bakwiriye kwitwara muri sosiyete hagamijwe gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina.
Yagaragaje ko ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hakoreshwa amagambo ashobora gukoma mu nkokora intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ati “Hari andi amagambo maze iminsi mbona cyane ari mu ndimi z’amahanga, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bo mu Rwanda basigaye bakoreshwa wasuzuma ugasanga arimo amagambo y’ihohotera rishingiye ku gitsina, gutesha agaciro igitsina runaka. Ugasanga kandi abantu bayakoresha barayatiye mu bihugu byamahanga, kandi abo muri ibyo bihugu barayakoresheje bashaka kumvikanisha ikibazo kiri iwabo. Ayo magambo bakayakoresha bigendanye n’ibibera iwabo, yumvikanisha ikibazo kiri iwabo.”
Dr. Murangira yakomeje avuga ko imwe mu mvugo zidakwiriye gukoreshwa mu Rwanda ari ‘Men are trash’ imaze iminsi ikoreshwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, hagamijwe kugaragaza ko abagabo barangwa n’ibikorwa bibi by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ati “Iyi mvugo abayikoresheje mbere bashakaga kugaragaza ikibazo cy’ihohotera rishingiye ku gitsina kiri iwabo kandi kititabwaho. Iyi mvugo ikoreshwa bijyanye n’ibibera iwabo. Gukoresha ijambo nk’iri mu Rwanda rikarishye cyangwa se rikakaye ushyira abantu b’igitsina runaka mu gatebo kamwe ntabwo aribyo.”
“Gukoresha ijambo nk’iri ni ugukoma mu nkokora ihame ry’uburinganire rigeze kure mu Rwanda. Iyi mvugo Men are trash kuyikoresha ahantu hatariho isembura ibintu bidakwiriye igahita ifatwa nabi, ahubwo ugasanga abantu barahanganye bigatuma, hari n’abatangira gukoresha amagambo akakaye.”
Dr Murangira yakomeje asaba abakoresha imbuga nkoranyambaga gukoresha amagambo aboneye mu gutambutsa ibitekerezo byabo.
Ati “Igitekerezo waba ushaka kumvikanisha cyose nubwo cyaba ari cyiza iyo wagiherekeje n’ijambo nka ririya rikakaye uba wamaze kucyangiza kuko iri jambo warikoresheje mu mwanya utariwo uba wamaze kurisiga icyasha. Duhitemo amagambo dukoresha, u Rwanda tugeze kure twimakaza Ihame ry’Uburinganire.”
Hari abayita Feminist batumva neza iri jambo
Umuvugizi wa RIB yakomeje agaragaza ko irindi jambo rikunze guteza ikibazo mu Rwanda ari feminist cyangwa se feminism, kuko ryumvikanye nabi kuri bamwe.
Ati “Hari abantu mbona ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ari feminist. Rwose nta n’ikibazo kirimo kuba umu-feminist. Mu masomo ajyanye n’uburinganire batwigishije ko umu-Feminsit ashobora kuba umugore cyangwa umugabo ushyigikira ihame ry’uburiganire, akarwanya ivangura rishingiye ku gitsina, akarwanya ihohotera iryo ariryo ryose ribangamira igitsina gore cyangwa gabo. Ashyigikira uburinganire n’ibikorwa byose bidaheza abagore n’abagabo.”
“Gusa ibyo mbona ku mbuga nkoranyambaga hano iwacu usanga bamwe mu biyita aba-feminist batumva neza iri jambo, bakitwikira uyu mutaka wa feminism bakimurira ihohotera rishingiye ku gitsina kuri internet, ugasanga ibyabo ari ugutuka igitsina gabo/gore, ese nta cyiza bagira?”
Yavuze ko mu Rwanda usanga iri jambo rya feminism ryarafashwe nko guhangana n’abagabo.
Ati “Feminism ntabwo ari ukwibasira abagore cyangwa abagabo. Ntabwo ireba abagore gusa, ishyira imbere uburinganire, ntabwo ari ugusumbanisha ibitsina. Feminism ni inyungu kuri buri wese. Muri make Umu-feminist ni umuntu wese uharanira ko ireme ry’uburinganire rigerwaho, hatitawe ku kuba ari uw’igitsina gore cyangwa gabo. Nanjye ndi umu-feminist kuko ntabwo nshobora gushyigikira ihohotera ryose rishingiye ku gitsina.”
Dr Murangira atangaje ibi mu gihe, muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda hari inkundura no kutumvikana ku bashyigikiye feminism, ndetse n’abatayishyigikiye bavuga ko nubwo iki gitekerezo ari cyiza usanga mu Rwanda hari umubare munini w’abacyumvise nabi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!