Kuvuga neza Icyongereza n’Igifaransa ntibisobanuye kuba umuhanga-Dr Munyakazi

Yanditswe na Habimana James
Kuya 19 Ugushyingo 2019 saa 04:09
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Munyakazi Isaac, yongeye kunenga bamwe mu bantu bakomeje kutumva gahunda yo kwigisha abana ururimi kavukire rw’Ikinyarwanda, bibwira ko kuvuga indimi z’amahanga ari byo bigaragaza ko ari abahanga.

Minisiteri y’Uburezi yemeje ko abana bose bari mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugeza mu wa gatatu w’icyo cyiciro, bagomba kujya biga mu rurimi rw’ikinyarwanda, nk’uburyo bwo gufasha umwana kumenya ururimi kavukire no kumufasha kuzamenya neza izindi ndimi.

Gusa ibi ntibyakiriwe neza na bamwe mu babyeyi ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri cyane cyane ibyigenga, bavuga ko impamvu baba barashyize abana babo mu mashuri yigenga ari ukugira ngo bige indimi z’amahanga kandi bazimenye neza.

Ababyeyi bavuga ko atari ngombwa ko umwana yiga ururimi rw’ikinyarwanda ku ishuri, kuko ngo mu rugo ari zo baba bahavugira.

Minisiteri y’Uburezi yo ivuga ko nubwo ikigo cyaba cyitwa ko cyigenga, bitavuze ko kitagomba gukurikiza gahunda za leta cyane ko intego ari ukurera umwana w’umunyarwanda.

Dr Munyakazi yagize ati “Ndagira ngo mbabwire ko abahanga mu bumenyi bavuga ko abana bunguka ubumenyi mu gutangira kwiga iyo bize ubumenyi kavukire mu mashuri abanza”.

Akomeza avuga ko ibyo byongeye gushimangirwa n’Ishami rya Loni rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) aho rihamagarira ibihugu byose ko iyi gahunda yubahirizwa, u Rwanda rukaba rwarayigize intego dore ko yanatangiye kera.

Ati “Twe mu Rwanda iyi gahunda si nshya kuko yatangiye mu 2015 ndetse tariki 4 Gicurasi uwo mwaka binyuzwa mu nama y’Abaminisitiri yemeza ishyirwa mu bikorwa ry’iyo nteganyanyigisho.”

Akomeza avuga ati “Ubwo twari dutangiye kureba uko iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa nibwo hatangiye kuvuka ibibazo cyane cyane mu bigo byigenga n’ababyeyi bareremo, bavuga ko bajyana abana babo muri aya mashuri ngo bigishwe indimi z’amahanga, ngo ikinyarwanda cyanakwigirwa mu rugo ariko ibyo bigasa nko kwirengagizwa n’ibyagaragajwe n’abahanga n’abashakashatsi mu burezi n’indimi.”

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko bidakwiye kujya byumvikana ko iyo umuntu avuga neza indi z’amahanga, aribwo aba ari umuhanga kurusha abandi.

Ati “Ni ngombwa ko tugira umurongo tugenderaho, ni ngombwa ko twumva ko ibi dukora atari twe twenyine ni ibintu bishingiye ku bushakashatsi, ntabwo tugomba kumva ko niba umwana atashye avuga Icyongereza cyangwa Igifaransa neza tugomba guhita twumva umwana ari umuhanga, tugerageze no kumva ko ururimi rwacu rufite agaciro.”

Dr Munyakazi yabwiye Radio 1 ko abantu bagomba no kwigobotora ubukoloni, bakumva ko ibyabo ari byo bifite agaciro.

Agaragaza ko bidakwiye ko abantu bagera n’aho banga ibyabo, akavuga ikibabaje ari uko ababakoloneje banabumvishije ko ibyabo ari bibi.

Abadashaka gukurikiza uwo murongo bahitamo ibindi

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko abumva badashaka kuzakurikiza gahunda ya leta, bahitamo bagasaba kuba bakwigisha mu masomo mpuzamahanga.

Dr Munyakazi aha niho agira ati “Abadashaka gukurikiza uwo murongo bahitamo kuvuga ko bagiye gukurikiza amasomo mpuzamahanga ariko ibyo nabyo turabigenzura tukareba niba wujuje ibyangombwa. Hari amashuri yabisabye arabihabwa, ikibazo gihari usanga umuntu atangije ishuri ryigenga kandi rizigisha gahunda y’igihugu kuko tuba twarayimuhaye bishingiye ku iteka rya Perezida wa Repubulika ariko akagenda agatangiza ibindi."

Dr Munyakazi yagaragaje ko mu myaka 15 umwana yiga, 12 yose ayiga mu ndimi z’amahanga bityo ko yazimenya nk’uko aba babyeyi baba babishaka.

Dr Munyakazi yavuze ko abanenga kwigisha mu Kinyarwanda bagomba kumenya ko kuvuga neza Icyongereza n'Igifaransa bidasobanuye ubuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza