00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuvuga Ikinyarwanda neza ntibikubuza kuba icyamamare-Perezida Kagame

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 17 November 2024 saa 02:35
Yasuwe :

Perezida Kagame yatangaje ko hashize igihe akosora abavuga nabi Ikinyarwanda bakoresha inshinga guhereza aho itagomba kujya, n’abakoresha amagambo uko atari bisanisha n’ibigezweho, agaragaza ko kuvuga neza Ikinyarwanda bitabuza umuntu kuba icyamamare.

Yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa 16 Ugushyingo 2024 mu nkera y’Imihigo yasoje Ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri.

Perezida Kagame yavuze ko hari abavuga ko umugore ari umufasha w’umugabo nyamara bidakwiye kuvugwa uko, kuko bombi bafashanya bityo umugore ari umugore n’umugabo akaba umugabo.

Yanavuze ku bagikoresha inshinga guhereza mu mwanya wo ‘guha’, yifashishije indirimbo yitwa ‘Uwangabiye’ asobanura ko ukugabiye inka aba aguhaye inka.

Ati “Turabivuga kenshi ariko abantu bakabisubiramo, abantu bakoresha guhereza, guhereza ni iki? Ejobundi narababwiraga ngo muri ya ndirimbo harimo uwangabiye inka, uwakugabiye inka yaguhaye inka ntabwo yaguhereje inka. Ni ryo tandukaniro, ni uguha.”

Yanavuze ku bajya kuvuga nyir’ikintu bagakoresha ‘cy’iwe’ mu mwanya wa ‘cye’, avuga ko nubwo hari abo mu gihugu guturanye n’u Rwanda babikoresha mu rurimi rwabo ariko atari Ikinyarwanda.

Ati “Hari ibindi na byo numvise ariko bishobora kuba bituruka mu ndimi abaturanyi bavuga, akavuga ikintu ngo ‘cyiwe’, kintu cy’iwanjye. Oya, ni icyanjye, ni icyawe, ni icye ntabwo ari icy’iwe.”

‘Ntago’ si Ikinyarwanda

Abavuga Ikinyarwanda hari amajwi bagomba kuvuga batsindagiye umwuka, waworoshya ijwi rigahinduka, n’uwumva akabyumva ukundi.

Ibi bikunda kuba ku magambo arimo ibihekane ‘nt, mp, hw’ n’ibindi aho abantu babivuga mu buryo budakwiye.

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko ‘nago’ atari Ikinyarwanda, bityo abantu bakwiye kwitoza kuvuga ururimi mu buryo buboneye.

Ati “‘Ntago’ ntabwo ari ikinyarwanda, ni ‘ntabwo’. Ariko ngira ngo hari ababivuga kubera ko hari ibigezweho by’ubu-star [ubwawamamare] bagoreka indimi ariko kuvuga Ikinyarwanda neza ntibikubuza kuba icyamamare.”

Si ubwa mbere Perezida Kagame agaragaza ko Ikinyarwanda gikwiye gusigasirwa no gukoreshwa neza uko bikwiye kuko mu bihe bitandukanye akunze no kubisaba.

Perezida Kagame yakebuye abagoreka Ikinyarwanda, ababwira ko kugikoresha neza bitababuza kuba ibyamamare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .