Icyakora nk’umuntu wahoze aharanira icyatuma Abanyarwanda bari barameneshejwe guhera mu 1959, bagira uburenganzira ku gihugu cyabo, ni icyemezo kitamugoye.
Amb Dr Murigande wavukiye mu buhungiro mu Burundi, na bagenzi be babaga mu Bubiligi, bari barashinze Ihuriro rya Association de Communautes des Origines Rwandaise ryari rigamije guteza imbere umuco Nyarwanda no kureba icyakorwa ngo Abanyarwanda basubire iwabo.
Ubwo yari mu Kiganiro na One Nation Radio yavuze ko “na mbere yaho nkiri mu yisumbuye hari abasore twajyanaga kuganiriza umugabo witwaga Rukeba François, tumubaza icyakorwa ngo dusubirane uburenganzira bwo kuba Abanyarwanda no gusubira iwacu.”
RANU na FPR-Inkotanyi bikimara kuza utwo dutsinda twavuyeho ahubwo abatugize bajya hamwe kugira ngo FPR-Inkotanyi igire imbaraga, umugambi wayo ugerweho.
Amb Dr Murigande yavuze ko we yinjiye muri RANU ubwo FPR-Inkotanyi itari yagatangiye nyuma mu 1987, mu mezi make FPR-Inkotanyiri iravuka ayikomerezamo.
Muri Kaminuza ya Namur mu Bubiligi niho yari arangirije amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, aho yari yabonye n’amanota y’ikirenga ibizwi nka ‘grande distinction’.
Amaze gusoza amasomo, yerekeje mu Burundi aho yari yarigiye amashuri yisumbuye kubera ubuhunzi, akorera Institut Géographique du Burundi hagati ya 1986 na 1988 nk’umujyanama mu bya siyansi.
Kuva mu 1989 kugeza mu 1994 ubuhanga bwe bwatumye ahabwa akazi nk’Umushakashatsi muri Kaminuza ya Howard i Washington D.C.
Icyo gihe yahawe umwanya w’Umuyobozi w’agashami gashinzwe ikoreshwa ry’Imibare mu bijyanye n’ibinyabuzima (Biostatistique) mu Kigo cy’iyo kaminuza cyigisha ibijyanye na kanseri, ibigaragaza ko ubuzima bwari bumaze guhinduka.
Ubwo yari abajijwe icyatumye ava muri ubwo buzima bwari bumaze kuba bwiza, akagaruka mu ruhuri rw’ibibazo u Rwanda rwari rwarimo, yavuze ko byatewe no kumva ashaka kubabarana n’Abanyarwanda bagafatanya kubaka.
Ati “Numvise iwacu atari i Washington ahubwo ari mu Rwanda. Nubwo nari nzi ko bitoroshye naravugaga ngo sinaba nyamugwa ahashashe, ngo ntegereze igihe u Rwanda ruzaba rugeze aha ngo mbone kuza, ahubwo nagombaga kuza gufatanya n’abandi kuruzura kuko rwari rwarapfuye.”
Nk’umukirisitu ukomeye cyane, ibyamubayeho abigereranya na bimwe byo muri Bibiliya ubwo Musa yiyemeje kuva kwa Pharaoh mu Misiri, aho yari abayeho neza, akiyemeza kuza kubabarana n’Abisirayeli bagenzi be.
Amb Murigande yageze i Kigali ku wa 23 Kanama 1994, nyuma y’ukwezi kumwe Jenoside yakorerwaga Abatutsi ihagaritswe, nk’umuhanga ahita agirwa umujyanama wa Perezida, icyo gihe wari Pasteur Bizimungu.
Yahawe imirimo yo kugira inama perezida mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga, imirimo avuga ko itari yoroshye cyane kuko FPR-Inkotanyi yari icyitwa inyeshyamba zitanahabwa icyizere.
Ati “Bamwe bumvaga ko tutazamara kabiri kuko gukora na guverinoma yacu batabyihutiraga. Ntanga urugero mu myaka nk’ibiri itatu ya mbere nta gihugu cyaduhaga amafaranga kubera ko bumvaga tutari abo kwizera.”
Ati “Twagiye tubereka ko turi abo kwizera, icyo twemeye gukora tukagikora, icyo twanze kandi na cyo tukacyanga. Igihe twumvaga icyo ushaka kitari mu nyungu z’Abanyarwanda twaracyangaga niyo wabaga uri igihugu cy’igihangange.”

“FPR-Inkotanyi ntiyarwanye ishaka ubutegetsi”
Mu mboni za Dr Murigande, icyatumye FPR-Inkotanyi itandukana n’izindi nyeshyamba zose zirwanira ubutegetsi mu Isi ni uko yicaye igasesengura ibibazo byari bihari igashyiraho na gahunda yo kubikemura.
Ikibigaragaza ni uko gufata imbunda, byari icyemezo cya nyuma, kuko yizereraga cyane muri dipolomasi, n’igihe yazifashe “ntabwo kwari ukurwana ngo ifate igihugu, kwari uguhindura igihugu n’Abanyarwanda.”
Ati “Intambara yacu ntabwo yari iyo gufata ubutegetsi, ahubwo yari iyo guhindura imyumvire, imitekerereze n’imikorere by’Abanyarwanda.”
Yerekanye ko izo zari intekerezomuzi z’Inkotanyi, ku buryo n’abajyaga mu gisirikare cyazo babanzaga kwigishwa icyo bagiye kurwanira, bitari “ukuvuga ngo uragenda gusa ufate imbunda, ugende urase wigarurire ahantu biri aho.”
Dr Murigande yerekanye ko ahubwo FPR-Inkotanyi yari ifite intego zisobanutse kandi “twiyemeje kuzigeraho, kabone n’iyo haza ibikomeye nk’uko haje Jenoside n’ibindi.”
Ati “Ubundi iyo tuza kuba tudashinga, tudakomeye, tudafite icyerekezo cyumvikana twiyemeje kugeraho, Jenoside yakorewe Abatutsi yari gutuma dutana.”
Iyi nzobere yerekana ko iyo umuntu asomye porogaramu politike y’ingingo umunani yaje kongerwaho iya cyenda yo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside na jenoside ubwayo, abona ko FPR-Inkotanyi itari nk’indi mitwe isanzwe ihanganira ubutegetsi gutyo gusa.

Ubudasa bwa FPR-Inkotanyi
Amb Dr Murigande yageze aho abazwa amwe mu mabanga nyamukuru FPR-Inkotanyi yakoresheje kugira ngo ibe igeze aho iririmbwa ibigwi nyamara yarafatwaga “nk’inyeshyamba zitazamara kabiri ku butegetsi.”
Yerekanye ko guhuza Abanyarwanda nk’imwe mu ngingo nyamukuru yayo bitari byoroshye, cyane ko bamwe bari bamaze imyaka irenga 30 bamira uburozi bw’intekerezo z’ubuyobozi bubi.
Yavuze ko icyabishoboje Inkotanyi ari ugushyiraho guverinoma y’ubumwe, aho abantu b’ingeri zose bagombaga kuba bahagariwe.
Yerekanye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo FPR-Inkotanyi ibishaka yari gushyiraho guverinoma igizwe n’abanyamuryango bayo gusa cyane ko amasezerano ya Arusha Guverinoma ya Hanyarimana yari yayaribase ariko FPR yanga gukurikiza aka ya mvugo ko ‘utsinze atwara byose.”
Ati “Guverinoma yashyizweho muri Nyakanga mu 1994 ndetse FPR-Inkotanyi yari igizwe na bake kandi ari yo yatsinze, abaminisitiri bakomeye bose bavaga ahandi ubirebye. Hajyaho Guverinoma Umuhutu, Umututsi, Umutwa uvuye hanze wese yareba akayibonamo.”
Ibyo kandi byatangaga icyizere ku Banyarwanda ko mu gihe inama y’abaminisitiri yagombaga guteranira ahantu runaka, itagombaga kugira igice kimwe cy’Abanyarwanda babangamira abandi kuko bose bari bahagarariwe.
Amb Dr Murigande agaragaza ko icyatumye politiki ya FPR-Inkotanyi kugeza uyu munsi yirahirwa ari ukutihorera.
Ati “Hari abantu bari babuze ababo kandi bafite ubushobozi bwo kwihorera, ariko iyo babikora igihugu cyari gucura imiborogo. Hakozwe igishoboka cyose ngo byirindwe ku buryo hari n’abagerageje kubikora barabihaniwe. Tutari twajya muri guverinoma, hari n’abarashwe kuko bari kurasa abandi.”
Yerekana ko kureba kure kwa FPP-Inkotanyi kwatumye yirinda gutwarwa n’amarangamutima, kugira igihugu kitongera kuyoyoka “tubwira abantu bose ko kizira, ubigerageje akabihanirwa, bituma amahoro yongera kugaruka, abantu barataha.”
Yerekanye ko hakozwe ibishoboka impunzi zigataha, “ku buryo iyo amarangamutima adutwara twari kuvuga ngo Abahutu baduhejeje hanze imyaka 35 reka na bo bagende iyo myaka, ariko nta gihugu twari kuba kubaka.”
Yagaragaje uburyo FPR-Inkotanyi yakoresheje kugira ngo icyure impunzi zize na zo zubake, ha handi yoherezaga abaminisitiri aho ziri kuzishishikariza gutaha, bigera n’aho ikora binyuranyije n’amategejo ya HCR binyuze muri gahunda ya ‘Come and see go and tell.”
Ni gahunda yari igamije gutumira impunzi zikaza mu gihugu kureba ko nta kibi zizagirirwa nk’uko zabitekerezaga, zikemererwa gusubirayo zikanzura kuzaza burundu cyangwa zikagumayo.
Ati “Buriya kiriya kintu nticyemewe kuko iyo impunzi igeze mu gihugu yahunze itakaza ubuhunzi bwayo, ariko turavuga tuti ntimubake ubuhunzi bwabo, twebwe turashaka icyatuma bamenya uko u Rwanda rumeze bakabwira bagenzi babo.
Kubera ko ibindi bihugu nk’u Burundi, Tanzanie n’ibindi byahise byumva gahunda ya FPR-Inkotanyi bigafasha abashaka gutaha, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byaragoranye kuko abajenosideri bazifashe bugwate.
Amb Dr Murigande ati “Bimaze kugaragarira buri wese, twagerageje kugira icyo dukora kugira ngo tuzibohore zitahe ariko icyari kigamijwe kwari ukuvuga ko ubumwe budashoboka kimwe cya gatatu cy’Abanyarwanda kiri hanze, tukabagarura tukaganira ku cyasenye u Rwanda no kubaka ibyabaye ntibizasubire.”
Yerekanye ko icyo ari cyo cyateye ibiganiro byo muri perezidansi, haganirwa uko igihugu cyakubakwa ibyatanze umusaruro mwiza kugeza na n’ubu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!