00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuva mu 1997, u Rwanda rwakiriye abarenga ibihumbi 12 bo mu miryango y’abari inyeshyamba

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 13 May 2024 saa 06:41
Yasuwe :

Kuva mu 1997 ubwo Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi (RDRC) yatangiraga, u Rwanda rumaze kwakira Abanyarwanda barenga ibihumbi 12 bo mu miryango y’abahoze mu mitwe yitwaje intwaro irwanya Leta.

Iyi Komisiyo yashyizweho na guverinoma, yemezwa n’Iteka rya Perezida wa Repubulika No.37/01 ryo ku wa 09/04/2002 ryavuguruwe n’Itegeko No50/2015 ryo ku wa 14/12/2015 riyigenga, hagamijwe gushyiraho gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi.

Mu nyandiko yo ku wa 8 Gicurasi 2024, RDRC yasobanuye ko muri rusange yasubije mu buzima busanzwe abari abarwanyi 71.658 barimo abahoze mu ngabo za RPA/RDF, abahoze muri Ex-FAR no mu mitwe yitwaje intwaro.

Ku bahoze muri iyi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC, RDRC yatangaje ko yakiriye, inafasha abarenga ibihumbi 12 bo mu miryango yabo, barimo abagore n’abana.

Yagize iti “RDC yahaye ubufasha abarenga ibihumbi 12 bo mu miryango y’abahoze mu mitwe yitwaje intwaro batahanye na bo, bavuye mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa RDC. Ubufasha bwo kubasubiza mu buzima busanzwe burimo ubwahawe abagore, abana n’abari abarwanyi bafite ubumuga.”

Mu burasirazuba bwa RDC hari imitwe yitwaje intwaro itandukanye irwanya Leta y’u Rwanda, nka FDLR-FOCA yashinzwe na Ex-FAR n’Interahamwe, n’indi iyikomokaho irimo RUD Urunana na CNRD.

Umubare munini w’abarwanyi ba FDLR, by’umwihariko, batashye nyuma y’aho muri Mutarama na Gashyantare 2009 ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza RDC mu bikorwa byo kuyitsinsura byahawe izina rya ‘Opération Umoja Wetu’.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNHCR, ryagaragaje ko mu gihe cy’ibi bikorwa bya gisirikare, Abanyarwanda bagera ku 5006 babaga muri RDC nk’impunzi batashye mu Rwanda. Muri bo harimo abarwanyi 103 batashye, banyuze muri misiyo y’amahoro y’uyu muryango, MONUSCO.

Perezida wa RDRC, Nyirahabineza Valérie, avuga ko uwahoze ari umurwanyi uvuye mu mashyamba yo muri RDC, aba afite uburenganzira bwo kubaho nk’abandi Banyarwanda; agahitamo aho ashaka gutura nyuma yo gusubizwa mu buzima busanzwe na RDRC.

Nyirahabimana yagize ati “Abava mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, banyuze muri RDRC bafite uburenganzira bwo guhitamo aho bakwiye gutura.”

Abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta y’u Rwanda bari baragabanyutse mu buryo bufatika, bitewe n’ibikorwa bihuriweho by’ingabo z’ibihugu byombi. Gusa kuva umubano w’ibi bihugu wazamba mu 2022, nka FDLR yarazanzamutse.

Abahoze muri FDLR bavuye muri RDC kuva umutwe wa M23 wubura imirwano, bahamya ko FDLR igizwe n’abarwanyi bagera kuri 2000, bibumbiye muri batayo enye ziyigize.

Ku kigo cya RDRC i Mutobo mu karere ka Musanze hamaze kwakirwa abarenga ibihumbi 12 bo mu miryango y'abahoze mu mitwe y'inyeshyamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .