Kuva mu 1984 ibyo avuze ku matora ya Amerika biraba: Lichtman yagaragaje ko Trump azatsindwa ay’uyu mwaka

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 9 Kanama 2020 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Kuva mu 1984, impuguke mu mateka Allan Lichtman mbere y’amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakoraga isesengura rye maze akagaragaza uwo abona ko azatsinda kandi koko bikaba ukuri. Kuri iyi nshuro yavuze ko Joe Biden ari we uzatorwa agasimbura Donald Trump.

Uyu mugabo inshuro zose iyo hagiye kuba amatora, agaragaza ingingo ashingiraho aha umuntu runaka amahirwe. Mu 2000 yari yavuze ko Al Gore ari we uzatsinda, ariko nubwo yagize umubare munini w’abamutoye, ntabwo yagize amajwi menshi muri leta ziba zifite abatora benshi ku buryo bimwemerera kuba Perezida, ariko mu mubare w’abamutoye yari hejuru ya Bush.

Ni yo nshuro yonyine ibyo yavuze bitabaye ngo umuntu yicare muri White House, ariko iyo asobanura agaragaza ko atigeze ajya kure y’ukuri.

Mu kiganiro yagiranye na CNN, Lichtman yabajijwe uwo aha amahirwe mu matora ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka, maze asubiza ko Donald Trump azatsindwa.

Kugira ngo Lichtman amenye umuntu ushobora gutsinda cyangwa gutsindwa, akoresha uburyo bw’ibibazo 13 aho buri kimwe kiba kigomba gusubizwa na Yego cyangwa Oya. Biba bikubiye mu ngingo zirimo ubukungu, igihe umuntu amaze ku butegetsi, ibibazo byagiye bivugwa mu buyobozi bwe, n’amahano yamuvuzweho ndetse n’uburyo yitwara nk’umuntu.

Ati “Ibanga riri mu kugumisha ijisho ku ishusho ngari y’uri ku butegetsi. Imbaraga ze n’imikorere ye. Ntiwite ku bigereranyo cyangwa se ku bitangazwa n’abasesenguzi kuko birazamuka ejo bigasubira hasi mu gihe cyo kwiyamamaza. Aho niho hari ibanga. Ishusho rusange.”

Nubwo Lichtman amaze igihe kinini atanga amahirwe ku muntu ushobora gutorerwa kuyobora Amerika, avuga ko buri myaka ine aba ari ku gitutu. Ati “Mfite imyaka 73 ariko buri gihe nubwo ntatsindwa, mba numva ntatuje”.

Allan Lichtman yagaragaje ko Trump atazatsinda amatora y'uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .