Iyi mipaka irimo uwa Grande Barrière uzwi nka “La Corniche”, Petite Barrière na Kabuhanga ihuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, n’u Rwanda. Isigaye ifungurwa Saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo igafungwa Saa Yine z’ijoro.
Mbere ya Covid-19, iyi mipaka itatu yakoreshwaga n’abarenga ibihumbi 50 ku munsi, nk’uwa Grande Barrière ugakora amasaha 24 ku yandi .
Nyuma gato y’aho Intambara ya M23 itangiriye, Kinshasa yashyizeho amabwiriza y’uko ku ruhande rwayo umupaka uzajya ufungurwa Saa Kumi n’Ebyiri z’igitondo ugafungwa Saa Cyenda z’amanywa.
M23 ifashe Goma yahise ifungura imipaka yo ku butaka, mu gihe gito ifungura n’inzira z’amazi, ibyatumye urujya n’uruza rwongera kugaragara muri uyu mujyi, ndetse n’ubucuruzi burakomeza nk’uko byahoze.
Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka mu Karere ka Rubavu, mu kiganiro bagiranye na IGIHE, bavuze ko kuva M23 yafata Umujyi wa Goma, yongereye amasaha ku mupaka, ndetse ica burundu udutsiko twabakumiraga gucuruza bisanzuye, kuko isoko ryasaga nk’aho rifitwe n’abantu bamwe batagira uwo bahanganye.
Muhorakeye Françoise, atuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi ati "Abanye-Congo bari barashyizeho amatsinda anyuzwamo ibicuruzwa ku buryo tutabashaga kwihurira n’abaguzi. Cyari nk’urukuta ku bacuruzi bo mu Rwanda bikadusaba kubasigira ibicuruzwa bakaducururiza bakaduha ayo bashaka, abenshi muri twe bikadushyira mu gihombo.”
Uwimana Ange Gabriella ati "Kuva M23 yafata Goma igaca udutsiko twanyuzwagamo ibicuruzwa, ubu urangura dodo za 2000 Frw wazambutsa ugakuramo 4000 Frw, ukaba wanagaruka ukarangura izindi ugasubira kuzicuruza, kuko uba utarwana n’amasaha ukabasha kugaburira abana, ukanizigamira. Mbere byanyuzwaga muri matsindfa y’Abanye-Congo ntugire icyo utahana."
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yabwiye IGIHE ko kuba amasaha yo gufunga umupaka yariyongereye, biri mu byatumye imibare yiyongera, yemeza ko ubu ubuhahirane hagati ya Rubavu na Goma bumeze neza.
Ati “Urujya n’uruza rwarazamutse. Ubu abaturage bagera ku bihumbi 38 bakoresha imipaka iduhuza na RDC ku munsi, ibi bigaragaza ko igihe ari amafaranga kandi gihenze. Iyi mibare yavuye ku bihumbi 20 by’abambukaka nyuma ya Covid-19, bihamya ko ubuhahirane hagati y’imijyi yombi bumeze neza.”
Avuga kandi ko abaturanyi b’i Goma basohokera i Gisenyi ku bwinshi kandi bagataha kubera ko bisanzura badasiganwa n’amasaha, ibifasha hoteli n’utubari kwinjiza amafaranga.
Yaboneyeho no gukangurira abanyamafaranga gushora imari mu bucuruzi, kuko hari abakeneye ibintu kandi isoko kurihaza byarananiranye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!