Kuva kuri Air Rwanda: Urugendo rutangaje rw’ukwaguka kwa RwandAir

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 21 Nyakanga 2020 saa 07:47
Yasuwe :
0 0

Bavakure! Ni izina umubyeyi w’umunyarwanda yise umwana we. Ni naryo umuntu yaha Sosiyete y’Indege y’u Rwanda kubera uburyo yagutse mu buryo butangaje ikaba uyu munsi ari imwe mu zikomeye kuri uyu mugabane ndetse ifite intego zo kuba ikirango cya Afurika mu gihe kiri imbere.

Ku wa 15 Nyakanga 1975 nibwo bwa mbere u Rwanda rwagize Sosiyete y’indeye itangira yitwa ‘Air Rwanda’. Icyo gihe yakoraga ingendo z’imbere mu gihugu nka Kigali- Gisenyi, Kamembe no mu bihugu by’ibituranyi nk’u Burundi, Tanzania, Uganda n’iyitwaga Zaire (ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) no muri Ostende mu Bubiligi.

Ntabwo yari ifite indege zayo bwite ahubwo yarakodeshaga, gusa yakoreshaga enye muri izo ngendo zirimo ebyiri za ‘de Havilland Canada DHC-6 Twin Otters’ aho imwe yabaga ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 19.

Muri iyo myaka ya mbere ya Jenoside, mu Rwanda hakoreraga Sosiyete z’indege zindi nke zirimo nka Air France, Aeroflot y’Abarusiya, Sabena y’Ababiligi (yahindutse Brussels Airlines), Cameroun Airlines na Ethiopian Airways.

Kenya Airways ni yo yari ikomeye muri sosiyete zo mu Karere zakoreraga ingendo mu Rwanda ndetse izindi nka Air Tanzanie na Air Burundi nazo zarakoraga nubwo zitari zifite ingufu nyinshi.

Air Rwanda yari ifite indege y’imyaka 19 yajyaga i Bujumbura, Nairobi n’ibyerekezo by’imbere mu gihugu nka Gisenyi na Cyangugu. Abakoraga muri iyi sosiyete mu myaka ya 1986, babwiye IGIHE ko urugendo rwari rukunzwe cyane icyo gihe rwari urwa Kigali-Cyangugu-Gisenyi rwitabirwaga n’abayobozi bagiye mu butumwa bw’akazi hamwe n’abacuruzi.

Mu ntangiriro za Air Rwanda hari indege nto cyane. Iyi ni ‘de Havilland Canada DHC-6 Twin Otters' yatwaraga abagenzi 19 gusa

Imikorere yarahindutse nyuma ya Jenoside

Mu gihe cya Jenoside, iyi sosiyete yahagaritse ibikorwa, ndetse nyuma yayo, n’izindi zazaga mu Rwanda mbere ntabwo zongeye kuhagaruka. Urugero ni nka Cameroun Airlines.

Jenoside ikirangira ntabwo Air Rwanda yahise isubukura ibikorwa, ahubwo abakozi bayo bari bakiriho, basubiye mu kazi ariko noneho bakazajya bafasha izindi sosiyete z’indege zazaga mu Rwanda nko mu gucuruza amatiki, gupakira imizigo n’ibindi.

Ibyerekezo bimwe byarahagaritswe harimo nk’icya Kamembe, mu gihe cyo gusubukura ibikorwa bihera mu byerekezo bya Nairobi na Kampala.

Mu 1996 hashize imyaka 21 Air Rwanda ivutse, yahinduye izina yitwa Rwanda Air. Ntabwo iryo zina naryo ryatinze kuko mu 1998 u Rwanda rwagiranye ubufatanye na South African Airways na Air Tanzania, ndetse na Uganda zari zihuriye mu ihuriro ryitwa “SA Alliance Air” maze yitwa “Alliance Express Rwanda” itangira ingendo zigana Johannesburg, Entebbe, Kinshasa na Nairobi.

Indege nini yari ifite icyo gihe yari ifite imyanya 144, ariko nayo ntabwo yari iyayo bwite ahubwo yarakodeshwaga. Yakoraga ingendo eshatu mu cyumweru zijya i Nairobi no muri Afurika y’Epfo.

Indege ya mbere bwite ya Air Rwanda yaguzwe nyuma y’icyo gihe, yari Boeing 737-200 yari ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 117.

Mu mwaka wayo wa mbere, Alliance Express Rwanda yaguye mu gihombo cya miliyoni 4 z’amadolari, ndetse no mu myaka yakurikiyeho ikomeza guhura n’ibibazo biza guhumira ku mirari mu 2000 ubwo SA Alliance Air yahagarikaga ibikorwa byayo muri Uganda, kuko imikorere ya Alliance Express Rwanda yari ishingiye kuri iyi sosiyete, u Rwanda rusaba South African Airways ko yarufasha sosiyete yarwo yo igakomeza gukora, maze mu mpera za 2002 ibikorwa byayo bifatwa na Rwandair Express, nayo yaje guhinduka RwandAir nyuma.

Mu 1981, 'Air Rwanda' yari ifite indege yo mu bwoko bwa Boeing 707 yakodeshaga

Imikorere mishya ya RwandAir nyuma yo kujya mu maboko ya Guverinoma

Umwaka wa 2009 niwo wabaye imbarutso y’imikorere mishya ya RwandAir yari ifite indege eshatu zayo bwite, itangira kugaba amashami hirya no hino inagabanya gukodesha indege.

Yaganaga mu bice bya Nairobi, Kampala na Lusaka. Nyuma hakurikiraho Juba, Dar es Salaam ndetse igana na Mwanza nubwo nyuma iki cyerekezo cyaje guhagarikwa. Umwaka wa 2013 warangiye RwandAir yerekeza mu byerekezo 15, ubu igana mu byerekezo 29 byo muri Afurika, Aziya n’u Burayi.

Muri gahunda zitezwe harimo ibyerekezo bihanzwe amaso nka New York ndetse n’inzira igana i Luanda muri Angola. Ubu RwandAir yavuye ku gukodesha indege, igeze ku zayo bwite 12 zirimo ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 274 mu gihe mbere iyari ikomeye yatwaraga abantu 19.

Izo ifite uyu munsi zirimo Airbus A330 – 300 imwe ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 274, Airbus A330 – 200 itwara abantu 244, Boeing 737-800NG enye zifite ubushobozi bwo gutwara abantu 154 buri imwe, Bombardier Q-400 Next Gen enye buri imwe ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 67.

Hari kandi Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri buri imwe ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 75 na Boeing 737-700NG ebyiri zifite ubushobozi bwo gutwara abantu 110.

Izo ndege nizo zayifashije maze mu 2018 itwara abagenzi barenga ibihumbi 900 ndetse umwaka ushize yari yiteze kuzamura uwo mubare ukagera kuri miliyoni 1.1.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/18, iyi sosiyete yatwaye imizigo ingana na toni 13 ivuye kuri toni umunani mu mwaka wari wabanje.

RwandAir irateganya kwakira indi ndege nshya zo mu bwoko bwa Airbus A330neo zifite ubushobozi bwo gutwara abantu bageze kuri 300. Ni yo ndebe byitezwe ko izafasha iyi sosiyete gutangira ingendo zigana i New York.

Yateganyaga kandi kugura Airbus A321LR na Boeing 737-Max gusa ubu bwoko bwa bwakunze guteza ibibazo ku Isi nyuma y’impanuka ziheruka harimo n’iy’indege ya Ethiopian Airlines yahitanye ubuzima bw’abantu 157.

Muri gahunda harimo ko itariki ziriya ndege ebyiri nshya za Airbus zizagerera mu Rwanda izamenyekana nibura mu mpera za Gashyantare uyu mwaka, gusa kugeza n’ubu ntabwo iratangazwa.

Magingo aya RwandAir ifite ibyerekezo 29, ndetse irateganya gutangiza ibindi birimo i New York na Luanda muri Angola

RwandAir yafunguye ishami muri Bénin

Mu 2017 Guverinoma y’u Rwanda na Bénin zasinye amasezerano yo gushyiraho ikompanyi y’ubwikorezi bw’indege bihuriyeho izagira icyicaro i Cotonou.

Ibi byatumye RwandAir ihabwa uburenganzira bwo kugira icyicaro muri Bénin, aho indege zayo zemerewe kujya zihahagurukira zerekeza mu bindi bihugu byo muri Afurika yo hagati n’iy’Uburengerazuba bitarindiriye ko zigaruka i Kigali.

Ku ikubitiro hoherejwe indege ebyiri za Boeing kuri icyo cyicaro. Iyi kompanyi ihuriweho niyo ikora ingendo zitwara abantu n’ibicuruzwa mu Mijyi nka Abidjan, Brazzaville, Douala, Libreville, Bamako, Dakar na Conakry.

IGIHE ifite amakuru y’abayobozi bakomeye mu bihugu bya Afurika y’Uburengerazuba inshuro nyinshi bagiye bahitamo ko abakozi babyo bagenda n’indege za RwandAir mu gihe ibihugu byabo bifite izabyo bwite.

RwandAir imaze gushinga imizi muri Afurika y'Uburengerazuba mu gihe gito imaze ihakorera

Qatar Airways igiye gufasha RwandAir guhindura isura burundu

Muri Gashyantare uyu mwaka, Qatar Airways yatangaje ko iri mu biganiro n’ikigo cy’indege cy’u Rwanda, RwandaAir, hagamijwe kuguramo imigabane ingana na 49%.

Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker, yabwiye IGIHE ko impamvu bahisemo gushora imari mu Rwanda, ari ukubera aho Kigali iherereye muri Afurika ndetse n’umutekano uri mu Rwanda.

Yavuze ko indi mpamvu ari uko muri Afurika hakenewe indege cyane, bityo ariyo mpamvu bashyize ingufu mu ishoramari mu Rwanda.

Ati “Ishoramari ryose rikenewe mu kibuga cy’indege no muri kompanyi y’indege tuzarikora.”

Iri shoramari rizafasha RwandAir kwaguka kurushaho mu bushobozi no mu mikorere bitewe n’uko iyi sosiyete y’Abarabu ari imwe mu zikomeye ku Isi mu byo gutwara abantu n’ibintu mu kirere.

Iyi mikorere izatuma RwandAir yimura aho umuntu yakwita nk’icyicaro cyayo gikuru, have ku Kibuga cy’Indege i Kanombe ahubwo ijye ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.

Urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu kirere ni rumwe mu zihura n’ibibazo ku Isi hose kuko ndetse zikunze guhura n’ibihombo bigatuma zimwe zifunga. Magingo aya, nka South African Airways iri mu bihombo byatumye ifata gahunda yo kwirukana abakozi bose ndetse mu gihe kiri imbere byitezwe ko imitungo yayo imwe n’imwe izagurishwa.

Nk’uyu mwaka kubera icyorezo cya Coronavirus, byitezwe ko sosiyete z’indege zizahomba nka miliyari 84 z’amadolari akaba ari umwaka mubi mu mateka kuko aribwo habonetse ibihombo byinshi.

Mu buryo bwo guhangana n’iki kibazo, Leta y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo kongera ingengo y’imari ya RwandAir mu rwego rwo kuyifasha guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya Coronavirus, ikava kuri miliyari 121.8 Frw yahawe mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020, ikagera kuri miliyari 145.1 Frw mu 2020/2021.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka wa 2020/2021, yavuze ko uretse gufasha RwandAir kwivana mu ngaruka za Coronavirus, ayo mafaranga azanifashishwa muri gahunda zari zisanzwe zo kwagura ibikorwa byayo hatangizwa ibyerekezo bishya no kugura indege nshya.

Mu gihe umwaka ushize serivisi z’ubwikorezi zari ziyongereye ku gipimo cya 12 %, uyu mwaka Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko umusaruro w’urwo rwego uzamanuka ku gipimo cya -1.9%.

Nubwo RwandAir yakunze guhura n’ibibazo by’ubukungu, abasesenguzi basanga umusaruro wayo udakwiriye kureberwa ku mafaranga yinjiza gusa, ahubwo no ku buryo ifasha igihugu kuzamuka mu bukungu binyuze mu basura u Rwanda bayifashisha n’uko ikimenyekanisha mu mahanga.

Ku wa 1 Kanama nibwo izatangira ibikorwa nyuma y’igihe bihagaritswe kubera Coronavirus. Mu byerekezo iyi sosiyete izaheraho harimo Cotonou, Dar es Salaam, Kilimanjaro, Douala, Dubai, Kamembe, Kigali, Libreville, Lusaka na Nairobi.

Ikibuga cy'Indege cya Bugesera nicyo kizaba igicumbi gishya cya RwandAir
Airbus A330neo ni yo ndege nini ya RwandAir itegerejwe, aho byitezwe ko izajya ikora ingendo zijya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Airbus 330-300 yiswe ‘Umurage’ niyo yakoze urugendo rwa mbere rwa RwandAir rujya i Londres mu Bwongereza
RwandAir imaze kwagura ingendo hirya no hino ku Isi mu byerekezo bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .