Mu 1979 ni bwo RANU (Rwandese Alliance for National Unity) yaje guhinduka FPR Inkotanyi yashinzwe, itangirizwa i Nairobi muri Kenya.
FPR Inkotanyi yavutse ku wa 25 Ukuboza 1987 nyuma y’inama ya RANU yafatiwemo umwanzuro wo gutangiza uyu muryango ndetse hashyirwaho abakada, urugaga rw’urubyiruko n’urw’abategarugori.
Iyo nama kandi yanemeje ishyirwaho ry’inyandiko z’iremezo zijyanye n’intego, imigambi, amategeko remezo ndetse n’imyitwarire ya FPR Inkotanyi.
Impamvu nyamukuru zatumye FPR ivuka zishingiye ku ruhuri rw’ibibazo byari mu Rwanda, birimo ibijyanye na politiki, ubukungu, imibereho y’abaturage, ivangura no guheza Abanyarwanda bamwe ishyanga.
Kubera ko inzira y’ibiganiro mu gukemura ibi bibazo yananiranye, hitabajwe inzira y’urugamba rwarangiranye no kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.
Kimwe mu byafashaga uyu muryango kwaguka no kugeza ibikorwa n’ibitekerezo byawo kuri benshi harimo dipolomasi n’uko byatangajwe na Tito Rutaremara mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.
Yavuze ko Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bakoraga dipolomasi mu byiciro bitandukanye.
Ati “Dipolomasi ya FPR yakorwaga ku nzego zose, uhereye hejuru ukageza ku zo hasi ndetse no kuri buri munyamuryango wa FPR. Uyu yabaga afite inshingano yo gusobanura ikibazo cyose cya FPR, kuyishakira inshuti no kuyirengera igihe bayivuga nabi.”
Rutaremara agaragaza ko icyo gihe Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi n’umwungirije ari bo bari bakuriye dipolomasi yose.
Ati “Bashoboraga guhura n’abakuru ba za leta, abakuru ba za guverinoma, abakuru b’amashyaka n’abandi bayobozi bo ku rwego rwo hejuru.”
Abayobozi bahuraga na bo barimo nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’abayobora ibihugu cyangwa imiryango mpuzamahanga.
Ati “Bashoboraga guhura n’abanyamakuru mu kiganiro na bo cyangwa abanyamakuru baje kubabaza ibibazo, bakabasobanurira ibyo Umuryango [FPR Inkotanyi] ushaka n’icyerekezo cyawo.”
Ku rundi ruhande ariko ngo hari harashyizweho Komisiyo ishinzwe Dipolomasi, aho yakoranaga bya hafi n’abakora dipolomasi yo ku rwego rwo hejuru.
Aba ni bo bahuraga na ba ambasaderi, abadepite, abasenateri, abanyamakuru n’abandi bose babaga bashobora gufasha cyangwa kugirira umumaro Umuryango FPR Inkotanyi.
Inshuti, abanyamuryango ku giti cyabo kugeza no ku Itorero Indahemuka
Mu bihe bitandukanye, hari igihe byabaga ngombwa ko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bajya ahantu, bakahamara igihe kirekire, bitewe n’ibikorwa bigomba kuhabera.
Rutaremara yatanze urugero rwo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavuze ko icyo gihe Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi na bamwe mu bari bagize komisiyo ya dipolomasi, bamaze igihe kinini muri Loni [mu Kanama gashinzwe Umutekano] basobanura ikibazo cya Jenoside yaberaga mu Rwanda.
Yakomeje ati “Wari umwanya wo gusobanura ibibazo by’Umuryango [FPR Inkotanyi], bigasobanurirwa amashyaka yo mu Rwanda, guhura n’abahagarariye za OUA [Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe] na Loni, guhura na za ambasade zose, guhura n’abahagarariye ibihugu byabo.”
Rutaremara avuga ko hari ibiganiro byabereye i Addis Abeba muri Ethiopia, aho byakozwe n’Akanama k’Abasirikare n’Abasivile ba FPR Inkotanyi na Guverinoma yariho mu Rwanda icyo gihe.
Ati “Bari bashinzwe gukurikirana no kureba uko amasezerano ya Arusha agenda, kurangiza ibibazo byavuka muri ayo masezerano. Kari kayobowe [ako kanama] n’Umunyamabanga Mukuru wa OUA [Afurika Yunze Ubumwe].”
Ati “Bakoraga dipolomasi ku buyobozi bwa OUA, bagahura n’abayobozi bo muri Addis Abeba no guhura n’abayobozi b’imiryango mpuzamahanga yabaga i Addis Abeba, abanyamakuru n’Abanyarwanda babaga muri ibyo bihugu.”
Rutaremara agaragaza ko dipolomasi y’Umuryango FPR Inkotanyi kandi yakorwaga no ku nzego z’intara kugera no ku munyamuryango wese bitewe n’igihugu aherereyemo ndetse n’agace atuyemo.
Kimwe mu byahuzaga abantu biganjemo abari mu buhungiro harimo ibikorwa bibahuriza hamwe nk’imyidagaduro. Aha ni ho Itorero Indahemuka na ryo ryagize uruhare rukomeye mu gukora dipolomasi.
Rutaremera ati “Ryajyaga kubyinira abanyacyubahiro bakuru, bakerekana umuco wacu ariko bagasobanura ikibazo cya FPR kuri abo bitabiriye ibitaramo.”
Avuga ko uretse ibitaramo, ababyinnyi b’Itorero Indahemuka na bo bari abanyamuryango banatanga inyigisho ndetse hari n’ubwo babazwaga ibibazo n’abanyamakuru bakabisobanura.
Rutaremara avuga ko hari andi matorero yo ku rwego rw’Intara yerekanaga Umuco w’Abanyarwanda ariko cyane cyane abayagize bagasobanurira abo kuri urwo rwego ikibazo cya FPR Inkotanyi.
Hari kandi dipolomasi yakorwaga n’inshuti za FPR Inkotanyi, aho zasobanuraga ikibazo cy’uyu muryango ndetse zigashakira abayobozi bakuru ba FPR Inkotanyi abo baganira na bo, ndetse na dipolomasi yakorwaga n’abantu batari inshuti za FPR Inkotanyi ariko bumva ikibazo cyayo.
Rutaremara yatanze ingero z’uwari Ambasaderi wa Nigeria, uwa Nouvelle-Zélande n’abandi babaga mu Kanama Gashinzwe Umutekano barwanyaga ibikorwa bya Jenoside byakorwaga n’iyari Guverinoma y’u Rwanda icyo gihe.
Rutaremara avuga ko hari n’abanyamakuru bumvaga neza icyo FPR Inkotanyi irwanira ndetse bagaha ijambo abanyamuryango bayo kugira ngo babisobanurire Isi by’umwihariko bagaragaze ko hari Jenoside yarimo gukorerwa Abatutsi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!