Intego yari ugukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda avuga ko bushyigikiye M23, umutwe uharanira uburenganzira bw’abaturage ba Congo bavuga Ikinyarwanda, babagwa bakaribwa ku manywa y’ihangu, itotezwa rimaze imyaka myinshi ribakorerwa kuko Ababiligi n’Abanyamerika baryandikaga kuva mu myaka ya 1960.
U Rwanda rwakunze guhakana ibyo gukorana na M23, ahubwo rukerekana ibimenyetso simusiga by’ubufatanye hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na FDLR, umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, ukagendera ku ntego nyamukuru yo gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.
M23 yakunze kugaragaza kenshi ko yifuza ibiganiro, ingingo Tshisekedi yateye utwatsi, ahubwo azenguruka amahanga ashaka intwaro zo kurasa uwo mutwe, yawutsinda agakomereza mu Rwanda.
Raporo y’Ikigo SIPRI igaragaza amafaranga akoreshwa n’ibihugu mu kugura intwaro, igaragaza ko mu 2023, Leta ya RDC ari cyo gihugu cya mbere ku Isi cyongereye ijanisha rinini ku mafaranga gikoresha kigura intwaro, ryari kuri 105%.
Muri uwo mwaka, RDC yaguze intwaro zifite agaciro ka miliyoni 794$, amafaranga akubye inshuro zirenga ebyiri ayari yakoreshejwe mu 2022.
Ibi byose byerekanaga ko nta kindi Tshisekedi agamije, uretse guhangana na M23 ku rugamba nta by’inzira y’ibiganiro, akayitsinda mu buryo bwa gisirikare mbere yo gukomereza i Kigali, akahashinga idarapo ry’igihugu cye.
Icyakora iby’iyi gahunda byajemo kidobya ahagana mu ntangiriro z’uyu mwaka. Icyo gihe, M23 yakoresheje imbaraga zidasanzwe mu gusubiza inyuma abarwanyi ibihumbi n’ibihumbi b’imitwe yifatanya na Leta ya Congo ikubiye mu ihuriro rya Wazalendo, FDLR, Ingabo z’u Burundi, iza Monusco na SADC n’izindi nyinshi.
Gashyantare yageze M23 igenzura Umujyi wa Goma, ari nako iri kumanuka igana Bukavu ndetse magingo aya iri mu nkengero z’Umujyi wa Uvira.
Nyuma yo gutsindwa uruhenu ndetse no gutakaza ibikoresho byinshi bya gisirikare, Perezida Tshisekedi yarashobewe, atangira kuzunguza umutwe ashaka icyamufasha kwikura muri uru ruhuri rw’ibibazo yijanditsemo.
Uyu mugabo yaje kuterera akajisho muri Ukraine, igihugu kindi kiri mu ntambara n’u Burusiya. Perezida Volodymyr Zelenskyy aherutse kugaragaza ubushake bwo gutanga umutungo kamere w’igihugu cye, akawuha ibihugu bizamwemerera gukomeza kumuha intwaro n’ubundi bufasha akeneye.
Ukraine ifite umutungo kamere ubarirwa mu gaciro ka miliyari ibihumbi 14$ mu gihe RDC nayo ifite umutungo ubarirwa mu gaciro ka miliyari ibihumbi 24$. Niba ubu buryo bwa Zelensky bushobora gukora kuri Ukraine, birumvikana ko no kuri RDC bushobora gukora, mu mbona za Perezida Tshisekedi.
Ni cyo cyatumye mu kwezi gushize, Perezida Tshisekedi yohereza amatsinda hirya no hino ku Isi, kugira ngo amufashe kubona intwaro ndetse no gufatira ibihano u Rwanda.
Zelensky yatanze umuvuno; Amerika ihatirwa gukanira u Rwanda
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni kimwe mu bihugu Tshisekedi yoherejemo inkoramutima ze, aho zakiriwe ‘mu buryo budashamaje cyane.’
Perezida Donald Trump aherutse kuberereka ubwo yabazwaga ku kibazo cy’u Rwanda na RDC, asubiza umunyamakuru ko ari ikibazo gikomeye ati “ndabyemera, ariko sintekereza ko aka kanya ari igihe cyiza cyo kukivugaho. Ariko ni ikibazo gikomeye.”
Inyuma y’amarido, ubutegetsi bwa Kinshasa bufite ubwoba bw’ingaruka bwagirwaho n’ibiganiro byaba hagati ya Amerika n’u Rwanda, ari nayo mpamvu buri gukora ibishoboka byose mu gushyira Amerika ku ruhande rwayo.
Ikinyamakuru Africa Intelligence cyanditse ko muri Gashyantare, Perezida Tshisekedi yohereje itsinda muri Amerika kugira ngo ryumvishe icyo gihugu ko RDC ishobora kugiha uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro. Ku rundi ruhande, icyo RDC yifuza ni uko Amerika irushaho gushyira igitutu ku Rwanda.
Mu bayobozi boherejwe muri Amerika, harimo abayobozi ba Gécamines, Ikigo cya Leta gikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Aba bayobozi bari bakuriwe na Guy Robert Lukama, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Gécamines.
Hari kandi Patrick Luabeya, Perezida w’Ikigo cya Arecoms gishinzwe gukurikirana icukurwa n’iyoherezwa mu mahanga ry’amabuye y’agaciro y’ingenzi. Iki kigo ni cyo giherutse guhagarika iyoherezwa mu mahanga rya ‘cobalt’ mu gihe cy’amezi ane.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byari bihagarariwe na Minisitiri w’Imari, Doudou Fwamba Likunde mu gihe Perezida Tshisekedi yari yohereje umuvandimwe we, Jacques Tshisekedi. Ibiganiro bya Jacques Tshisekedi byari kwibanda cyane ku bijyanye n’umutekano, ingingo ishobora gukubirwamo ibijyanye no guhabwa intwaro, amakuru y’ubutasi n’ibindi.
Iyi kipe ya Tshisekedi ni ikipe ifatika, ibyerekana uburyo uru rugendo rwari rumushishikaje cyane. Icyakora amakuru avuga ko ibijyanye n’ibyo RDC yemereye Amerika muri urwo rugendo, bitazwi neza, uretse ko bikekwa ko Amerika ishobora kungukira mu birombe biri mu bice bya Grand Katanga.
Ibi byerekanwa n’uko Gécamines iherutse kwanga kwemeza igurishwa ry’Ikigo cya Chemaf. Iki ni Ikigo cya sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu izwi nka Shalina Resources.
Iyi sosiyete yashakaga kugurisha Chemaf ku yindi sosiyete y’Abashinwa izwi nka Norin Mining, ariko Gécamines yanga kwemeza ubwo bugure. Benshi babihuza n’ibyo kuba Tshisekedi yifuza kwikururira Abanyamerika cyane, bityo akaba ari kwirinda guha ikaze Abashinwa.
Icyakora ku rundi ruhande, bisa n’aho Perezida Tshisekedi agomba gukora cyane mu kwigarurira icyizere adafitiwe muri Amerika, kuko amakuru avuga ko yaba Peter Pham, Umunyamabanga wa Amerika wungirije ushinzwe Afurika, na Richard Grenell uhagararira Perezida Trump mu buryo bwihariye, bakunze kumvikana bavuga ko badafitiye icyizere Leta ya Congo.
Abu Dhabi basezeranyijwe ibirombe, basabwa intwaro karundura
Nyuma yo kuva muri Amerika, Jacques Tshisekedi ntiyatinze mu mayira kuko feri ya mbere yayifatiye Abu Dhabi, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE). Muri uru rugendo, yari aherekejwe n’Umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi, Kahumbu Mandungu Bula uzwi nka ‘Kao.’
Uyu mugabo, ni nawe ukora nk’umuhuza hagati ya Perezida Tshisekedi na Mohammed bin Zayed Al Nahyan (MbZ), Perezida wa UAE. Intego nyamukuru y’uru rugendo, yari ugusaba intwaro karundura zigomba gusimbura izigaruriwe na M23, zikanifashishwa mu kuyitsinda. Amakuru avuga ko ubusabe bwa RDC kuri UAE bwari ubusabe ‘bwihutirwa cyane.’
Aha muri UAE, aba bagabo bari bacumbitse muri hoteli y’akataraboneka y’inyenyeri eshanu izwi nka ‘Four Seasons Hotel Abu Dhabi’ iri ku Kirwa cya Al Maryah, rwagati mu mutima wa Abu Dhabi, Umurwa Mukuru wa UAE.
Uretse gusaba intwaro, aba bagabo bari bitwaje impamba y’icyo bashobora guha UAE, mu gihe yakwemera kubaha intwaro.
Abayobozi b’Ikigo cya International Holding Co (IHC) gikora ishoramari mu nzego nyinshi zirimo urwego rw’imari, ikoranabuhanga, ubukerarugendo n’izindi, nibo bari biteguye kubakira. Aba bari bayobowe na Tahnoon bin Zayed Al Nahyan, umuvandimwe wa Perezida MbZ, akaba n’Umujyanama we mu bijyanye n’umutekano.
Mu biganiro by’impande zombi, itsinda rya RDC ryabwiye abayobozi ba IHC ko babafitiye amahirwe y’ishoramari, ari mu kirombe cya ‘Musonoï East’ kizwiho kugira ububiko bw’amabuye y’agaciro arimo cobalt na copper. Iki kirombe giherereye mu Ntara ya Lualaba iri mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa RDC, hafi y’agace ka Kolwezi.
Gusa itsinda rya RDC ryavuze ko iki kirombe cyaboneka ari uko IHC yemeye kwishyura miliyoni 250$, ikabona guhabwa ibyangombwa byo kugicukura. Ayo mafaranga yagombaga kwishyurwa mbere.
Icyakora ku rundi ruhande, iby’iki kirombe si shyashya. Magingo aya, iki kirombe kibarwa mu mitungo ya Gécamines, icyakora amakuru akavuga ko muri Nyakanga 2021, cyari cyahawe Ikigo cya Guma Group cyo muri Afurika y’Epfo, kikaba ari icy’umukire Robert Gumede, uyu nawe akaba ari inshuti magara ya Nicolas Kazadi wahoze ari Minisitiri w’Imari muri RDC n’abandi bayobozi bafite amazina akomeye i Kinshasa.
Amasezerano yo kwegurira iki kirombe Ikigo cya Guma Group, bivugwa ko yari yabayeho mu buryo bw’ibanga.
Amakuru avuga ko Gemede yagiranye ibiganiro na Leta ya RDC inshuro nyinshi, birimo n’ibyo kuyifasha kubona intwaro.
Hagati aho, ku itariki ya 4 Gashyantare, iminsi mike M23 yigaruriye Goma, Umuyobozi wa Gécamines, Placide Nkala Basadilua, yandikiye ibaruwa Robert Gumede amumenyesha ko ya masezerano y’ibanga yasinywe muri Nyakanga, 2021, ateshejwe agaciro.
Ibyo gusesa aya masezerano, byashyizwe mu bikorwa nyuma y’uko impande zombi zari zagiranye ibiganiro mu Ukuboza 2023, ariko ntizumvikane ku bijyanye no gusubukura imirimo y’ubucukuzi.
Iyi baruwa ivuga ko ‘Gécamines itakomeza kurebera iki kirombe kitabyazwa umusaruro, ari nayo mpamvu ifashe icyemezo cyo guhagarika ibiganiro.’
Uburyo UAE ishobora kuzitwara kuri iyi ngingo, ni ibyo guhanga amaso.
I Moscow bahisemo kugendera kure intambara zitabareba
Nubwo Perezida Tshisekedi yakunze kwigaragaza nk’umuyobozi ukorana n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, uyu mugabo yaranahindukiye, ahanga amaso u Burusiya.
Muri Gashyantare yohereje itsinda i Moscow, rikuriwe n’Umujyanama we, Théo Mbiye wakunze kuvugwa cyane mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro za Grand Katanga.
Amakuru avuga ko i Moscow batahaye Abacongomani icyizere, ahanini bishingiye ku rugamba rutoroshye barimo, cyane ko igihugu cyabo gihanganye na Ukraine mu ntambara imaze imyaka itatu.
Iyi ntambara ngo yatumye Abarusiya birinda kwinjira mu bindi bibazo byiyongera ku byo bafite, cyane cyane ibibazo bitoroshye kandi batamenyereye cyane, nk’ibyo mu Burasirazuba bwa Congo.
I N’djamena barashyugumbwe, bacira ibirura rugikubita
Mu myaka itatu Tshisekedi yari amaze arwana na M23, ntabwo yigeze atumira Tchad, igihugu azi kandi afata nk’inshuti, by’umwihariko kikaba kizwiho ubushobozi bw’igisirikare cyacyo.
Icyakora koko uhiriye mu nzu ntaho adapfunda imitwe! Perezida Tshisekedi kera kabaye yaje kwibuka Tchad, anagerageza kuyishora mu ntambara zo kwica abaturage be ariko biranga.
Perezida Tshisekedi yamenye Tchad cyane mu 2021, nyuma y’urupfu rwa Perezida Idriss Déby. Icyo gihe, Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika yo Hagati, birimo na RDC, byashyizeho Perezida Tshisekedi kugira ngo azafashe mu bijyanye no guhererekanya ubutegetsi mahoro muri Tchad.
Aho niho Tshisekedi yubakiye ubucuti na mugenzi we wa Tchad, Perezida Mahamat Idriss Déby Itno. Mu gihe abacanshuro bari bamaze gukubitwa inshuro, Wazalendo na FDLR bananiwe, Abarundi bari kuririra mu myotsi nyuma yo gupfusha abasirikare benshi, Perezida Tshisekedi yaje kwibuka Tchad.
Ku itariki ya 18 Gashyantare, Tshisekedi yohereje Minisitiri Didier Mazenga Mukanzu nk’intumwa yihariye, ayiha ubutumwa bwo kujyana i N’djamena kwa Perezida Mahamat Idriss Déby Itno.
Amakuru avuga ko Tshisekedi yasabye mugenzi we kumuha ingabo, zikamufasha guhangamura M23. Perezida Mahamat Idriss Déby Itno nawe usanzwe ari umusirikaare, bivugwa ko yatekereje kuri iki cyifuzo, cyane ko harimo n’ingingo y’amafaranga kandi nawe akaba ayoboye igihugu gikennye, kitanafite uburyo bwo kubona amadevize ahagije.
Icyakora bivugwa ko iki cyifuzo cyatewe utwatsi n’abandi basirikare bakuru muri icyo gihugu, bamubwiye ko Ingabo za Tchad zimenyereye intambara zo mu butayu, ku buryo kurwana intambara zo mu mashyamba n’imisozi, ari ibintu byazigora cyane.
Aba basirikare kandi ngo bamusobanuriye ko bitoroshye kujyana abasirikare ku Burasirazuba bwa Congo kuko ari kure, ibyatuma kubagezaho ibyo bakeneye bigorana kurushaho.
Izi mpamvu zombi, zari butume aba basirikare bagorwa cyane no gukora itandukaniro ku rugamba, mu gihe nyamara na Tchad itorohewe, kuko ari igihugu kiri mu gace gakunze kurangwamo imitwe y’iterabwoba.
Si ibyo gusa ariko kuko Tshisekedi atacitse intege, ahubwo tariki ya 22 Gashyantare, yohereje na Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, kugira ngo ahure na Perezida wa Mali Assimi Goïta.
Icyakora biragoye kwemeza ubufasha bwaturuka i Bamako, nyamara na Mali imaze imyaka ihanganye n’imitwe y’iterabwoba yanigaruriye ibice by’Amajyaruguru i’icyo gihugu.

Perezida Ndayishimiye yahekenye ibitamirika; igihe cyo kwisubiraho?
Ni gake uzumva Ijambo rya Perezida Ndayishimiye agasoza adakomoje ku mafunguro, gusa ubanza kuri iyi nshuro ibyo ari kunyunguta ari ibitaribwa.
Uyu mugabo ni umwe mu bafatanyabikorwa b’imena ba Perezida Tshisekedi mu mugambi we wo kwica abaturage b’igihugu cye.
Amakuru avuga ko ubwo M23 yigarurira Umujyi wa Bukavu, u Burundi bwakuyeyo abasirikare barenga ibihumbi 10 bazanwa hafi n’umupaka, ubu amakuru akavuga ko bongeye koherezwa mu Mujyi wa Uvira ugoswe na M23.
Icyakora amakuru avuga ko bishoboka ko u Burundi bushobora gucyura ingabo zabwo, cyane cyane nyuma y’uko ngo bwagiranye ibiganiro by’ibanga n’u Rwanda bigamije guhosha umwuka mubi wari wazamuwe na Perezida Ndayishimiye, wihandagaje akavuga ko azakuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.
Bivugwa ko ibi biganiro byababaje cyane ubutegetsi bwa Kinshasa, bukabifata nko gutereranwa n’inshuti y’imena.
Imwe mu mpamvu zishobora gutuma Perezida Ndayishimiye afata iki cyemezo, ijyanye n’uko ibintu bitameze neza mu gisirikare cye.
Nubwo RDC yishyura serivisi z’igisirikare cy’u Burundi mu kuyifasha kwica abaturage bayo, bamwe mu basirikare bakuru mu Burundi bari kwibaza impamvu ingabo z’igihugu zashowe mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse ibintu byarushijeho kuba bibi muri Mutarama, ubwo ingabo z’u Burundi zatakazaga abasirikare benshi mu bice bya Ngungu na Kivu y’Amajyaruguru.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!