00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kutamenya ba Se, agahinda k’abana bavuka ku bakora uburaya

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 31 August 2022 saa 12:03
Yasuwe :

Bamwe mu bana babyawe n’abagore batunzwe no kwicuruza mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bavuga ko bagorwa cyane no kumenya ba Se, ku buryo bibagiraho ingaruka mu buzima bwabo.

Nyuma y’uko bigaragaye ko abagabo benshi babyaranye n’abakora uburaya bakunze kubihakana rimwe na rimwe bakimuka aho bari batuye, IGIHE yaganiriye n’abana batandukanye babyawe n’abagore bicuruza kugira ngo imenye ubuzima babayemo n’ingorane bakunda guhura nazo.

Bamwe muri aba bana bavuze ko bakunze guhura n’imbogamizi zitandukanye cyane cyane zirimo izo kutamenya ababyeyi babo no kutandikwa mu bitabo by’irangamimerere, ku buryo n’iyo bakuze bagorwa no kubona ibyangombwa bigaragaza igihe bavukiye n’andi mahirwe.

Bemeza ko bitewe n’uko ba nyina baryamana n’abagabo benshi, ari bimwe mu bituma iyo hari ubateye inda adapfa guhita abyemera ku buryo bituma umwana uvutse atabasha kumenya Se.

Habarurema Innocent w’imyaka 25 y’amavuko atunzwe n’ibiraka byo kumesera abantu, ababazwa n’uko atazi Se umubyara.

Yagize ati “Buriya nta kintu kibabaza nk’iyo utazi umubyeyi wawe, nkanjye rwose mama namubajije papa kuva ngifite imyaka 10 akajya ambwira ngo ntamuzi none ndinze ngana uku ntawe nzi.”

Yongeyeho ko kuba atazi Se bimubabaza cyane ndetse bimutera impungenge zitandukanye.

Ati “None se ubu niba ntazi papa urumva atari kibazo? Ni ho hahandi witwa ikinyendaro, ikindi erega ushobora no gukora amahano ugashakana na mushiki wawe kuko uba utazi umubyeyi wawe.”

Uwase [izina ryahinduwe] ni umukobwa w’imyaka 18 wibera i Matimba mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge, wemeza ko nyina atunzwe no kwicuruza ndetse na we ari bwo buryo yavutsemo.

Yagize ati “Nubwo tudakunda kubivuga, duhura n’ibibazo byinshi nkanjye ubu papa simuzi. Ejobundi nari ngiye gufata irangamuntu bansaba icyangombwa cy’amavuko biba ibibazo kuko sindi no mu gitabo cy’irangamimerere. Ikindi na mama namubajije papa ambwira ko baherukana akimubwira ko atwite ko kuva ubwo batari babonana.”

Yongeyeho ko ibindi bibazo bakunda guhura na byo birimo kugira ipfunwe mu bandi bantu baba bazi ko ababyeyi babo batuzwe no kwicuruza no kutiga. Yaboneyeho gusaba ko abana bavuka muri ubu buryo bajya boroherezwa kubona ibyangombwa.

Uwamahoro Benitha ufite abana batatu, utuye i Nyamirambo yemeza ko akenshi iyo abagabo bateye ukora uburaya inda bakunda kubihakana no guhita bimuka kugira ngo atazongera kubabona.

Yagize ati “Urebye nta mugabo cyangwa umusore ujya upfa kwemera ko ariwe wateye indaya inda cyangwa babyaranye ahubwo iyo ubimubwiye afite amafaranga ahita ayaguha ukajya kuyikuramo kandi iyo ubyanze abonye n’uburyo yakwica kuko aba yumva ari igisebo uzamuteza.”

Yongeyeho ko nawe mu bana batatu yabyaye babiri batazi ba Se kuko abamuteraga inda bazimuteraga yasinze. Ibi bimutera agahinda cyane cyane iyo abo bana bari kumubaza ba se.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Murangwa Ntambara Frank, yabwiye IGIHE ko iyo bahuye n’ikibazo cy’ababyeyi batazi ba Se b’abana hari uburyo babafasha.

Yagize ati “Iyo bibaye tubatuma ba nyina bakatubwira tukabashakisha ariko iyo bababuze cyangwa wenda batabazi, turabafasha tukabandika kuko baba ari abanyarwanda nk’uko amategeko abiteganya.”

Murangwa yongeyeho ko iyo umwana ababyeyi be bose bapfuye atazi n’amazina yabo, na bwo bamwandika kuko ntawe uba ukwiye kubuzwa uburenganzira bwe.

Abavuka ku bagore bakora uburaya bavuga ko baterwa ipfunwe no kutamenya ba Se

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .