Kurwanya COVID-19: Abantu 20 bafunzwe bazira guhurira muri sauna na massage

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 24 Gicurasi 2020 saa 08:04
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 20 bafatiwe muri imwe muri hoteli iherereye i Nyabisindu mu Murenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali, bazira guhurira muri sauna na massage kandi bihabanye n’amabwiriza yo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Mu batawe muri yombi kandi hiyongeraho na nyiri hoteli ushinjwa gutanga serivisi zitemewe muri ibi bihe byo guhangana na COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus.

Ni ibikorwa Polisi y’u Rwanda ivuga ko izakomeza guhangana nabyo, kandi ko abazajya babifatirwamo bazajya bahanwa nk’uko biteganywa n’amabwiriza.

Abatawe muri yombi bose bavuga ko batari bazi ko serivisi za sauna na massage zitemewe kuko ngo bari bagiyeyo mu buryo bwa siporo kandi ngo na hoteli zizitanga zari zimaze iminsi zikomorewe.

Umwe yagize ati "Nahamagawe n’inshuti yanjye, ndayibwira nti ’ko numva amavunane anyishe, insubiza ko sauna bazifunguye’. Nagezeyo ndishyura, nibwo Polisi yaje iradufata.’’

Abagize amakenga mbere yo kujya muri sauna bavuga ko amakosa bayatawemo na hoteli yaberetse ko sauna na massage bitari ku rutonde rw’ibyo inzego za leta zatangaje ko bitemewe.

Ni ingingo Umuyobozi w’Agateganyo wa hoteli yafatiwemo abo bantu, avuga ko na we atari azi ko serivisi za sauna na massage zitemewe, kuko ngo ku rutonde rwa serivisi zitari zakomorerwa hagaragaraho ibikorwa bya siporo nka ‘Gym’; ariko ibya sauna na massage byo ngo ntibyari biriho.

Yagize ati "Urebye natwe twabimenye ejo, kubera ko igihe itegeko ryasohokeye nta kibazo cya sauna twigeze tubonamo. Bavugaga ko gym ariyo itazakora. Urebye twe twagendeye ku itegeko ryari ryarasohotse.’’

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye itangazamakuru ko hakiri ikibazo cy’imyumvire mu bantu, muri gahunda yo guhangana na COVID-19, kandi ngo iyo myumvire ishobora guteza ibibazo abo bantu, imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

Yagize ati "Aba bantu ntibikunda, ntibakunda bagenzi babo ndetse biragaragara ko badashyira mu gaciro ngo bakunde Abanyarwanda. Ni ikibazo gikomeye kandi turakomeza tugihagurukire, abantu bafatwe, bagaragazwe ku buryo babicikaho.’’

CP Kabera avuga ko abagaragaza ko sauna na massage bitari ku rutonde rw’ibyagaragajwe ko bitari byakomorerwa ari uburyo bwo gushaka impamvu kuko bazi neza ko ikintu cyose gihuriza abantu benshi ahantu hamwe icyarimwe kitemewe.

Yongeyeho ko ibyakozwe n’abafashwe ari ikimenyetso cy’intege nke mu bantu, ariko ko ngo iki gihe atari icyo kugira intege nke.

Mu batawe muri yombi harimo abagore umunani n’abagabo 12 baturutse mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, mu bihano bari buhabwe hakaba harimo gucibwa amande.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iyo hoteli yasanzwe itanga serivisi za sauna na massage izafungwa kubera yarenze ku mabwiriza yashyiriweho guhangana na Coronavirus.

Abatawe muri yombi bose bavuga ko batari bazi ko serivisi za sauna na massage zitemewe kuko ngo bari bagiyeyo mu buryo bwa siporo
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye itangazamakuru ko hakiri ikibazo cy’imyumvire mu bantu, muri gahunda yo guhangana na COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .