Kurwanya COVID-19: Abantu 1426 bafatiwe mu tubari mu minsi itatu

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul, Prudence Kwizera
Kuya 30 Kanama 2020 saa 05:09
Yasuwe :
0 0

Imibare ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, igaragaza ko mu minsi itatu ishize, abantu 1426 bafatiwe mu tubari mu gihe amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus agena ko utubari tutemerewe gukora.

Iyi mibare ni iyo kuva ku wa 27 kugera ku wa 29 Kanama 2020. Igaragaza ko muri ayo matariki mu igenzura ryakozwe n’inzego z’ibanze hamwe na Polisi y’Igihugu, byagaragaye ko utubari 385 twari dufunguye mu gihe ubusanzwe tutagomba gukora.

Ku wa 29 Kanama (umunsi wo muri weekend) nibwo habonetse umubare munini w’abantu bafatiwe mu tubari kuko bari 683 mu gihe utubari twafunguye two twari 169.

Abandi bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus ni abatari bambaye udupfukamunwa kuko bari 6239‬, abafashwe bagenda nyuma ya saa moya z’umugoroba ni 15515 aho umubare munini wabonetse ku wa 27 Kanama aho bari bari abantu 6052.

Umubare w’abantu bafashwe batubahiriza intera ya metero imwe bo ni 3879, imodoka zafashwe zarengeje isaha ya saa moya zabaye 450, moto ziba 434 mu gihe amagare yo yabaye 792.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo ahasanzwe utubari 11 turi gukora, Gasana Richard yabwiye IGIHE ko abafatiwe mu tubari babashyira ahagaragara ubundi bakabigisha.

Ati “ Hari ibihano biteganywa n’Inama Njyanama bihabwa abaturage iyo barenze ku mabwiriza cyane cyane y’ubuyobozi, hari ibiciro by’amafaranga bacibwa umuntu agereranyije n’uburemere bw’ikosa tumusanzemo, abafashwe tubashyira kandi ahantu mu ruhame tukabaha inyigisho”

Yavuze ko ibyo basanze bagurisha birimo nk’inzoga n’ibyo bazengamo bifatirwa bikabikwa n’Akarere kugira ngo ubutaha atazongera kubikoresha, abafite inzoga zipfundikirwa ngo nazo zirafatirwa kugeza igihe ubuyobozi bufatiye icyemezo.

Meya Gasana yasabye abaturage kubaha amabwiriza yashyizweho bakirinda kurenga ku mabwiriza yashyizweho na leta.

Ati “ Icyorezo kiracyahari ndetse binagaragazwa n’imibare igenda yiyongera umunsi ku munsi, abaturage turabasaba kubahiriza amabwiriza kuko ni amabwiriza yoroheje bakwiriye kumva, bakareka gukora ibitemewe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudien we yavuze ko abaturage basanzwe mu tubari bashyikirijwe polisi utubari two ngo bahise badufunga. Yasabye abaturage kubahiriza amabwiriza bakamenya ko ubuzima bwabo kuburinda ari ikintu gikomeye.

Ati “ Turifuza ko badufasha gutuma iki cyorezo kirangira kuko mu tubari ni hamwe mu hantu byamaze kumenyekana ko hari mu hantu hatuma abantu bandura cyane, abaturage ni badufashe kurinda ubuzima bwabo n’abo mu miryango yabo."

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yaganiriye n’abarajwe muri Stade ya Nyanza yongera kubibutsa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, abasaba kwigomwa kuko icyorezo ubwacyo kitarobanura.

Ati "Umuti wose urasharira, bityo rero no kwirinda birakomeye, hakenewe guhinduka kw’imyumvire ya buri wese mukubahiriza amabwiriza. Mugire ubutwari bwo kutanduzanya kandi ugize ikibazo abimenyeshe ubuyobozi.”

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Kanyamihigo Innocent, yababwiye ko icyorezo cya Coronavirus nta rukingo kirabonerwa bityo umuti urambye ari ukucyirinda hubahirizwa amabwiriza yashyizweho n’inzego z’ubuzima.

Umwe wo mu Karere ka Huye wafashwe yagize ati “Byambayeho ariko ntabwo bizongera ukundi kuko ni ibintu bibabaje cyane kandi nanjye aho ndi byanteye ipfunwe.Biyemeje kandi ko bagiye kugira uruhare mu gukangurira abandi kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho hagamijwe gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko habayeho igihe cyo kwigisha abantu ariko ubu igikurikiyeho ni uko abarenga ku mabwiriza bagiye gutangira kugerwaho n’ingaruka z’ako kanya.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yaganiriye n’abarajwe muri Stade ya Nyanza yongera kubibutsa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus
Abafatiwe mu Karere ka Huye, uretse kurazwa muri stade baciwe amande y’amafaranga ibihumbi 10

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .