Uyu muhango urayoborwa na Perezida wa Repubulika nk’uko bisanzwe, aho abayobozi bose barahira hakurikijwe uko Itegeko Nshinga ribiteganya.
Urahira afata ibendera ry’u Rwanda n’ikiganza cy’ibumoso, hanyuma akavuga indahiro ye agira ati “ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro, ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda; ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n‟andi mategeko; ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe; ko nzaharanira amahoro n’ubusugire bw’Igihugu; ko nzashimangira ubumwe bw’Abanyarwanda; ko ntazigera nkoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite; ko nzaharanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro. Nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n‟amategeko. Imana ibimfashemo.”
Mu bayobozi bagiye kurahira kuri uyu wa Kane, harimo Jeanne d’Arc Mujawamariya wagizwe Minisitiri w’Ibidukikije; Gen Patrick Nyamvumba wagizwe Minisitiri w’Umutekano na Aurore Mimosa Munyangaju wagizwe Minisitiri wa Siporo.
Harimo kandi Edouard Bamporiki wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco na Ignatienne Nyirarukundo wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Harimo kandi Gen Jean Bosco Kazura wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

















Amafoto: Muhizi Serge
TANGA IGITEKEREZO