Uko umunsi wa mbere w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 16 wagenze (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 13 Ukuboza 2018 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya 16, abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda barenga 2000 bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yafunguwe na Perezida Kagame muri Kigali Convention Centre.

Ubwo yatangizaga iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko Umushyikirano ari urwego rw’umwihariko rw’u Rwanda, uhuza abanyarwanda kugira ngo barebere hamwe uko igihugu gihagaze n’icyakorwa ngo gikomeze gutera imbere.

Yavuze ko u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi ariko hari ibikwiye gukorwa ngo iterambere ryifuzwa rigerweho.

Muri ibi iyi nama haganiriwe ku bintu bitandukanye ariko kimwe mu bibazo byavuzweho cyane ni ikijyanye n’inguzanyo ya VUP aho inyungu yayo yavanywe kuri 2% igashyirwa kuri 11%.

Perezida Kagame yavuze ko bikwiye ko harebwa impamvu yatumye izi mpinduka zibaho kuko byagaragaye ko inguzanyo zatangwaga zahise zigabanuka.

UKO IYI NAMA YAGENZE UMUNOTA KU WUNDI

Perezida Kagame asezera abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama
Abantu barenga ibihumbi 2000 bitabiriye Umushyikirano ku nshuro ya 16
Minisitiri Soraya Hakuziyaremye yabajijwe ibijyanye no gufasha abaturage kugira ngo basobanukirwe gahunda ya Made in Rwanda
Minisitiri w'Ubuhinzi, Mukeshimana Geraldine, asubiza ibibazo bijyanye n'urwego rw'ubuhinzi n'ubworozi
Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Amb. Claver Gatete, atanga ibitekerezo
Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, John Rwangombwa, atanga ibitekerezo muri iyi nama y'Umushyikirano
Perezida Kagame atanga ibitekerezo muri iyi nama
Umukuru w'Igihugu yavuze ko uhuza abanyarwanda kugira ngo barebere hamwe uko igihugu gihagaze n’icyakorwa ngo gikomeze gutera imbere
Perezida Kagame akurikiye ibiganiro n'ibitekerezo byatangwaga n'abantu batandukanye

14:00: Umunsi wa mbere w’Inama y’igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 16 urasojwe. Bitandukanye n’izindi nama zabanje, kuri iyi nshuro nta biganiro bya nyuma ya saa sita biteganyijwe.

Umusangiza w’amagambo, Serge Guillaume Nzabonimpa, atangaje ko ku munsi wa kabiri ibiganiro bizasubukurwa saa tanu.

Umusangiza w’amagambo, Serge Guillaume Nzabonimpa

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe

Mukafurika - Umuhinzi w’amasaro i Jabana, Gasabo: Ati “Numviye impanuro zo gukura amaboko mu mufuka tugakora. Natangije 5.000 Frw. Ubu neza ibiro 600 by’amasaro, ikiro nkigurisha 5.000 Frw. Kwihangira umurimo mu buhinzi birashoboka.”

13:30: Mu bibazo byatanzwe harimo iby’abaturage basaba ko hubakwa imihanda mu bice batuyemo, iby’abasaba ko inguzanyo zigabanuka ndetse n’uburyo ibiciro by’imyenda ikorerwa mu Rwanda yagabanyirizwa ibiciro.

Minisitiri Soraya Hakuziyaremye yavuze ko hari abikorera batangiye gukura ibikoresho bifashisha mu bihugu bitari ibya kure. Yatanze urugero rw’ikigo cy’ubwubatsi cyagaragaje ko kuva aho gihagaritse gukura ibikoresho muri Aziya, ahubwo kikajya muri Afurika nko mu Misiri; byagabanyije 40% ku mafaranga byaguraga.

Yanavuze ko hari ubukangurambaga buri gukorwa uhereye ku bayobozi aho kuri ubu buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi basabwa kwambara ibikorerwa mu Rwanda; naho mu bikoresho byifashishwa mu biro nabwo bagakoresha ibyakorewe mu Rwanda.

Madamu Jeannette Kagame akurikiye ibiganiro
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS), Gen. Maj. Joseph Nzabamwita, akurikiye ibitekerezo biri gutangwa
Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Kibezi Jeannot
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano itumirwamo abantu b’ingeri zitandukanye
Mufti w'u Rwanda, Salim Hitimana
Musenyeri Hakizimana Célestin uyobora Diyoseze ya Gikongoro
Ingabo z’u Rwanda zitabiriye uyu Mushyikirano

-  Perezida Kagame yabajije impamvu inguzanyo ya VUP yavuye kuri 2% igashyirwa kuri 11%

Perezida Kagame yabajije impamvu inguzanyo yahabwaga abatishoboye inyungu yayo yongerewe ikava kuri 2% ikagera kuri 11%.

Yavuze ati “Niba numvise neza hari ibyiciro bitanga urwego rw’ubukene kugira ngo tubone uko tuzamura abakene. Niba numvise neza, abantu bakeneye gufata inguzanyo aho kuva mu 2015 byagabanutse bikaza guterwa n’uko ikiguzi cy’inguzanyo cyazamutse, ngira ngo byavuye kuri 2% bijya ku icumi cyangwa […] Ndibwira ko kugira ngo bihinduke, bishobora kuba bifite aho byagereye.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yavuze ko “Icyo gihe ikiguzi cyangwa inyungu umuntu yatanganga 2% ariko nyuma yarazamutse iva kuri 2% ijya kuri 11%. Ikiri kuri 2%, wasangaga abaturage hagati y’ibihumbi 50-80, bifashisha iyo gahunda.”

Yakomeje agira ati “Nyuma wareba imibare y’abaturage bahawe inguzanyo, bagabanutse kabiri. Wararebaga ugasanga batinye ya nyungu. Mu makuru nabashije gukusanya ni uko yari ikwiriye guhuzwa n’ibindi nk’Umurenge Sacco.”

Yavuze kandi ko “uko byahindutse bigomba kuba byarashingiye ku mabwiriza agenga inguzanyo, aho niho hashobora kuba harabayeho kubihindura wenda bitizweho neza.”

Perezida Kagame yashushe n’utanyuzwe n’ibisobanuro maze biba ngombwa ko Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu atanga ibisobanuro.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yavuze ko inyungu ku nguzanyo ku bari muri VUP yari 2% ku ijana ku kwezi, naho 11% biba ku mwaka. Yavuze ko muri iki gihe ikibazo gihari ari uko abayabonye batayishyura bigatuma inguzanyo zatangwaga zigabanuka.

Perezida Kagame yavuze ko atumva impamvu zashingiweho kugira ngo bihinduke.

Ati “Ibya mbere niba byaraduhaga ibyo twifuza, icyo tuba dukeneye ni ukurushaho kubona ibyo twifuza, ntabwo ari ukugabanya. Niba ari ibintu abantu batize neza, turakinyuza ha handi n’ubundi aho igikorwa cyaturutse […] ibyo bindi by’uko abantu batishyuraga, twasanze no mu buyobozi abantu bafite inshingano bashinzwe batazuzuza.”

Yavuze ko no mu baturage hari abatazishyura inguzanyo ariko hakwiye uburyo bwo kubibazwa ariko ashimangira ko bikwiye guhinduka kubera impamvu.

Ati “Icyo kutishyura ni ikibazo ukemura ute? Ntabwo ari ikibazo ukemurisha imibare gusa.”

Yasabye inzego zose zirebwa n’iki kibazo, kongera kureba uburyo iyi gahunda yo gutanga inguzanyo ku bari muri VUP yanozwa kurushaho.

Soma inkuru igaruka kuri iki kibazo cy’inguzanyo ya VUP

12:10: Mu bamaze gutanga ibitekerezo n’ibibazo harimo Umunyarwanda uba muri Canada usabye ko hashyirwaho integanyanyigisho ziboneye zajya zifashishwa mu kwigisha abanyarwanda ikinyarwanda.

Harimo kandi n’umuhinzi w’ibirayi usabye ko bashyirirwaho uburyo bwo guhunika umusaruro ku buryo nibura bashobora kubibika igihe cy’amezi icyenda. Yumvikanishije ko muri iki gihe umusaruro wabo ubapfira ubusa mu gihe wagakwiye kuba ubateza imbere.

12:00: Nyuma y’ikiganiro cya mbere, hatangiye umwanya wo gutanga ibyifuzo n’ibitekerezo. Abatanga ibitekerezo muri iyi nama ni abanyarwanda bari mu bice bitandukanye, yaba ari mu cyumba iri kuberamo cyangwa se no mu bindi bice by’igihugu.

- Yavuze ko hakigaragara ibibazo by’imibereho y’abaturage itari myiza, ku buryo mu mudugudu bitari bikwiye ko haba ahantu hatari ubwiherero. Itorero ry’umudugudu asanga ari kimwe mu byafasha mu gukemura ibi bibazo.

Uhereye ibumoso: Irere Claudette, Prof Shyaka Anastase, Joselyne Umutoniwase na Francis Gatare batanze ikiganiro cya mbere muri iyi nama y’Umushyikirano
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Peteroli, gas na mine, Francis Gatare, atanga ibitekerezo
Irere Claudette, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase
Umunyamideli w’Umwuga n’umuyobozi wa Rwanda Clothing, Joselyne Umutoniwase

- Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko muri iki gihe n’abaturage bafite intege nke, iyo babonye ubatera ingabo mu bitugu bazamuka.

11:20: Ikiganiro cya mbere cy’iyi nama kiyobowe na Irere Claudette, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Kiri kuvuga ku ‘Ierambere ry’igihugu rishingiye ku ruhare rw’umuturage’.

Mu bari gutanga ibitekerezo ni Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase; Umunyamideli w’Umwuga n’umuyobozi wa Rwanda Clothing, Joselyne Umutoniwase n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Peteroli, gas na mine, Francis Gatare.

Amafoto ya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ageza ku bitabiriye ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inama y’Umushyikirano ya 15

Ifoto: Madamu Jeannette Kagame ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu mu itangizwa ry’iyi nama

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye iyi nama y'Igihugu y'Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 16

- Kwizigama bimaze kuba umuco

Mu rwego rwo kuzamura umuco wo kuzigama, Minisitiri w’Intebe yatangaje ko hashyizweho gahunda ihamye y’ubwizigame bw’igihe kirekire (Ejo Heza).

Ati “Ku ikubitiro, abantu bagera ku 30.660 bamaze kwiyandikisha kandi bamaze no kwizigamira amafaranga agera kuri miliyoni Frw 17.347.575. Gutangiza ku mugaragaro ubu buryo bwo kwizigamira bizabera muri uyu Mushyikirano.”

- Ikinyarwanda cyahawe agaciro

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, avuze ko mu mwaka ushize hateguwe kandi hanakwirakwizwa amabwiriza ku mikoreshereze myiza y’Ikinyarwanda. Ati “Amashuri 18 mpuzamahanga akorera mu Rwanda yemeye gushyira isomo ry’Ikinyarwanda mu mfashanyigisho zayo.”

Yakomeje avuga ko handitswe ibitabo ku ndagagaciro z’Umuco nyarwanda birimo “Indangagaciro nyobozi z’umuco w’u Rwanda” n’“Inkingi z’umuco w’u Rwanda zihutisha iterambere”. Ibi bitabo avuze ko byatangiye gukwirakwizwa hose mu gihugu.

- Mu byakozwe umwaka ushize kandi harimo ko Intore zisaga 55.270 zanyuze mu rugerero. Muri zo Inkomezabigwi 52.902 zigizwe n’abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye bagize uruhare mu bikorwa bitandukanye birimo kubakira abatishoboye inzu 382, ubwiherero 6.255 n’ibigega byo gufata amazi.

11:15: Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, amaze kugeza ku bitabiriye inama uko imyanzuro y’iheruka ya 15 yashyizwe mu bikorwa.

Avuze ko umwaka ushize hashyizweho ibyumba 286 by’amashuri bikoresha ikoranabuhanga mu kwigisha (Smart Classrooms) mu mashuri 168, ndetse binashyirwamo umurongo wa internet wihuta (4G). Ati “Ubu dufite ibyumba 1.370 bikoresha ikoranabuhanga mu bigo by’amashuri yisumbuye 710”.

-  Twebwe dukemure ibibazo byacu bitureba

Twebwe dukemure ibibazo byacu bitureba, mbere y’uko dusaba kubana n’abandi tubanze tubane. Tubane neza tugire wa muco ushingira ku bintu bitatu […] ubumwe, dusenyere umugozi umwe nk’uko bivugwa dushakishe icyagera kuri wese […] dukwiye kwiyumvanamo.

Icya kabiri tugomba gukora ku buryo ukora, ukavuga uti ibi bintu ngomba kubibazwa […] kubera ko nintuzuza inshingano neza ziragira ingaruka ku bandi […] wenda wowe ushobora kugira icyo uvanamo nubwo kitaramba ariko hari abandi benshi batakaza. […] Icya gatatu ni ugutekereza ibintu birenze utuntu duto.

-  Ntabwo wavuga guhahirana ngo aho umunyarwanda agiye bamuhige

Nk’u Rwanda, rwifuza kandi twagiye tugira uruhare kugira ngo imikoranire myiza y’ibihugu mu Karere, kubana, imibanire yacu, ubwo ndavuga guhahirana, kugenderanirana, byose bikunde uko bikwiye. Abanyafurika urebye ni umuryango umwe, turi bamwe dufite byinshi duhurireho kurusha ibidutanya.

Ikibazo ntabwo ari ukubyumva gutyo, gituruka mu mikorere […] ntabwo wavuga kubana, guhahirana , ibyo muhuriyeho ngo nibirangira aho umunyarwanda agiye bamuhige. Bamuhige kubera ko ari umunyarwanda, ntabwo aribyo , ntabwo ari imibanire myiza kandi nababikora birwa bigisha imikoranire y’akarere ariko iyo bigeze mu bikorwa bikaba ibindi.

Ntabwo tuzarambirwa guhora tubwira ari abaturanyi, cyane cyane ikibazo ni uko biri mu baturanyi kurusha mu batatwegereye. Tuzakomeza gushaka uko twakorana n’abo bigisha imikoranire y’akarere ariko ntibabishyire mu bikorwa. Ndifuza ko twakorana mu kubishyira mu bikorwa…ntabwo imikoranire y’akarere iri mu guhahirana gusa, bijyana n’umutekano w’abantu n’ibintu.

Bimwe mu bigize ijambo rya Perezida Kagame atangiza umushyikirano

“Dukomeje kugera kuri byinshi kandi birambye mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage, umusaruro mwiza ubu uturuka mu mbaraga zacu twese. Ndagira ngo mbibashimire kuko inzira turimo ni inzira nziza.

Ariko kandi ibyo tumaze kunyuramo bitwereka ko dufite imbaraga n’ubushobizi, ubushake bwo kongera ibyo dukora no kwihutisha amajyambere y’igihugu cyacu dushaka.

By’umwihariko ku bayobozi, ibi bivuze gukomeza gukora ibyo dufitiye ubushobozi no gukoresha amikoro ahari ntidutegereze ko bizakorwa ikindi gihe. Iyo twamaze kubona ibishoboka, iyo twamaze kubona ibiva mu bikorwa ndetse n’ibibazo bigenda bikemuka nta mpamvu tutahera aho ngo twongere imbaraga kugira ngo amajyambere dushobore kuyageraho kandi ku buryo bwihuse ku buryo bigera kuri benshi.

Rero umushyikirano ni cyo uvuze. Ni uwo mwanya wo gutekereza, uko kongera gufata ingamba z’umwaka utaha, ibyo twifuza gukora n’ukuntu dukwiye kuba tubikora.

Mu mibanire n’ibindi bihugu, uyu mwaka u Rwanda rwagiye rugira uruhare mu bintu byinshi, Kugira uruhare kugira ngo dufatanye n’abandi, kugira ngo n’abandi dufatanya nabo bagere ku cyifuzo cyabo, niyo mpamvu tugenda twitabira ibi byose tukabiha umwanya wabyo, twaba twagize amahirwe yo gufata izo nshingano, tugakora uko bishobotse kose kugira ngo uruhare rwacu rugaragara kandi buri wese harimo n’u Rwanda agere kuri izo nyungu aba yifuza.

Ibyavuzwe byo kuyobora Umuryango Nyafurika akaba aribwo u Rwanda rwari rubashije kubona uwo mwanya bwa mbere mu mateka yarwo na mbere yaho u Rwanda rwari rwasabwe kuyobora ivugururwa ry’imikorere y’iwo muryango nyafurika. Ngira ngo umusaruro uragenda uboneka w’ibikorwa byiza bituruka mu bufatanye.”

10:30: Perezida Kagame amaze kugera muri Kigali Convention Centre aho agiye gutangiza inama y’igihugu y’umushyikirano ku nshuro ya 16

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Sezibera Richard, yitabiriye inama ya mbere y'Umushyikirano kuri we nka Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Gashumba Diane aganira na mugenzi we w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof. Shyaka Anastase
Uhereye ibumoso: Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz, Francis Gatare; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane n’ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe n'Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi
Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi aganira n’Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, Bernard Makuza, asoma agatabo ka gahunda y’uyu munsi
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kamayirese Germaine aganira na mugenzi we w’Ingabo, Maj. Gen. Murasira Albert

Iby’ingenzi bigiye kwigirwa mu nama ya 16 y’Umushyikirano

Mu ngingo z’ingenzi ziraganirwaho harimo Iterambere ry’Igihugu ryubakiye ku ruhare rw’umuturage. Ni ikiganiro kiri buze kwibanda ku buryo abanyarwanda bakwiye kurushaho kugira ibikorwa by’iterambere ibyabo, ndetse no guhindura imyumvire.

Muri iyi nama y’Umushyikirano haranaganirwa ku gusigasira amateka himakazwa indangagaciro z’abanyarwanda. Birasobanurwa mu kiganiro kiri butangwa na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG).

Indi ngingo iganirwaho ni ukubaka umuco wo kwizigamira mu Banyarwanda. Muri iki kiganiro haragarukwa ku kamaro ko kubaka umuryango Nyarwanda urangwa no kudatezuka ndetse no kwigira binyuze mu kuzamura umuco wo kwizigama.

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza