00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababyeyi bafite abana bato bitabiriye irahira rya Perezida Kagame bashyiriweho ‘irerero’

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 11 August 2024 saa 01:50
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) bwatangaje ko kuri Stade Amahoro ahabereye ibirori by’irahira rya Perezida Paul Kagame hashyizwe ibyumba bibiri byakira abana bato bagakina cyangwa bagahabwa amafunguro bishobora kwakira 300.

Kuva mu gitondo cyo kuri ki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024 ingeri zinyuranye z’Abanyarwanda n’inshuti zabo baturutse imihanda yose berekeza kuri Stade Amahoro ahabera ibirori byo kurahira kwa Perezida Paul Kagame.

Mu bahakoraniye harimo n’ababyeyi abafite abana bato bakenera kwitabwaho kenshi kandi mu buryo bwihariye.

Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta yabwiye IGIHE ko bahisemo kuhashyira mbonezamikurire y’abana bato ry’igihe gito bagamije gufasha ababyeyi bonsa kwitabira ibirori bikomeye nk’irahira rya Perezida wa Repubulika kandi bakurikire bishimye.

Yahamije ko ibi byumba bishobora kwakira abana 59 byombi igihe bahagereye rimwe bibafasha “kwidagadura bahabwa serivisi za ECD zikomatanyije kugira ngo bakure neza, guha abana umutekano wuzuye aho kugira ngo basigare mu ngo ntawe ubitaho, bigatuma kandi ibirori bigenda neza abana batarira n’ibindi”

Ingabire yavuze ko mu gihe abana bagannye aho bateguriwe bagakina cyangwa bagahabwa amafunguro bashobora kwakira nibura 300.

Muri buri cyumba harimo ababyeyi babihuguriwe “ku buryo abana uko baje bahabwa serivisi zirimo gukangura ubwonko bakina, basomerwa ibitabo, bahabwa amafunguro n’ibinyobwa, bakorerwa isuku , hari aho kuruhukira ndetse n’ababyeyi bahaca bigishwa uburyo bwo gukomeza kubikora, n’abonsa bahabwa umwanya mwiza wo konsa abana babo.”

Mu 2011 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gutangiza gahunda Mbonezamikurire y’Abana Bato, ECD, mu kugabanya imirire mibi ndetse n’ibibazo bijyanye n’igwingira ry’abana.

Ingo mbonezamikurire mu gihugu hose zigeze ku bihumbi 31.482, muri zo izirenga ibihumbi 25 zibarizwa mu ngo zitandukanye z’abantu.

Ababyeyi bonsa bari guhabwa umwanya wo konsa kandi bakanaruhuka ku babikeneye
Ababyeyi babihuguriwe bari gukangura ubwonko bw'abana bajyanywe byumba bagenewe kuri Stade Amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .