00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kureshya abashoramari, Umuhigo u Rwanda rwajyanye muri ‘China-Africa Economic and Trade Expo’

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 26 Nzeri 2021 saa 06:31
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya kabiri mu Bushinwa hatangijwe Inama igamije Ishoramari n’ubucuruzi hagati ya Afurika n’u Bushinwa izwi nka ‘China-Africa Economic and Trade Expo’, aho u Rwanda rwiteze kureshya abashoramari b’Abashinwa bakaza gushora imari yabo mu gihugu.

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa 26 Nzeri 2021 mu Ntara ya Hunan. Itegurwa na Minisiteri y’Ubucuruzi y’u Bushinwa ifatanyije n’iyi ntara, rigahuza abayobozi batandukanye muri Afurika n’u Bushinwa, abashoramari, ba rwiyemezamirimo n’abahanga mu by’ubukungu.

Aba barebera hamwe uburyo bwateza imbere ubukungu n’ubucuruzi hagati y’iki gihugu na Afurika, aho inama ya mbere nk’iyi yabaye mu 2019 u Rwanda rwayungukiyemo kuko rwabonye amasoko yo kugemura mu Bushinwa ibikomoka ku buhinzi birimo urusenda, icyayi ndetse n’ikawa.

Mu kiganiro na The New Times, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Kimonyo James, yavuze ko kuri iyi nshuro u Rwanda rutiteze gusa kumurika ibicuruzwa byarwo ahubwo ko rushaka no kureshya abashoramari muri iki gihugu.

Ati “Yego dufite amasoko mu Bushinwa yo kugemura urusenda n’ikawa ariko se dufite umusaruro uhagije wo guhaza iri soko rinini? Rero turashaka gushishikariza Abashinwa kuza gushora imari mu Rwanda bakagura imikorere y’inganda ndetse bakazana ikoranabuhanga kugira ngo tubone ibicuruzwa bihagije byo kujyana ku isoko ry’u Bushinwa.”

“Iyi nama ni umwanya tubonye wo kwerekana amahirwe ahari y’ishoramari mu Rwanda kugira ngo areshye abashoramari.”

Muri iri iyi nama u Rwanda ruramurika ibicuruzwa birimo ikawa, urusenda, icyayi, ibikorwa by’ubukerarugendo, n’ibindi.

Kubera icyorezo cya Covid-19 nta Banyarwanda benshi bagiye mu Bushinwa ariko ibicuruzwa byabo biramurikwa ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu ndetse n’Abanyarwanda bahatuye.

Iyi nama itangirwamo imbwirwaruhame zitandukanye, aho u Rwanda ruri mu bashyitsi bakuru bayitabiriye ndetse na Perezida Kagame akaba yavuze ijambo ryibanze ku mubano w’u Rwanda n’u Bushinwa mu myaka 50 ishize.

Ku wa 29 Nyakanga 2021, Umujyi wa Kigali wari uhagarariwe na Ambasaderi Kimonyo wasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Intara ya Hunan agamije guteza imbere ubukungu mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari, uburezi, umuco, ikoranabuhanga n’ibindi.

Intara ya Hunan ni imwe mu zikize mu Bushinwa ndetse ikaba ifite umusaruro mbumbe wa miliyari 600$, utuwe n’abarenga miliyoni 69 ku buso bwa kilometero kare 211.800.

U Rwanda rwiteze kureshya abashoramari b’Abashinwa bazashora mu nzego zitandukanye z’ubukungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .