Ibi byatangarijwe mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Ruswa wabaye kuri uyu wa 9 Ukuboza 2020, ufite insanganyamatsiko igira iti “Twese hamwe, ntawe usigaye inyuma turwanye ruswa”.
Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Rtd Col Ruhunga Jeannot, yavuze ko icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta ari cyo cyaje ku isonga mu byaha bya ruswa byagaragaye cyane mu myaka itatu.
Yagize ati “Icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta ni cyo kiri ku isonga y’ibyaha byagenjwe muri iyi myaka itatu, aho twagenje ibyaha 1279 bigendanye gusa no kunyereza umutungo, ibyo rero byinshi hari aho bifitanye isano n’imishinga yagiye idindira kubera ruswa.”
Col Ruhunga yakomeje avuga ko ibyaha bya ruswa bagenza n’ababa babikurikiranyweho bigenda byiyongera uko umwaka utashye, gusa ngo ntibisobanuye ko ari ruswa yiyongereye ahubwo ngo ni uko abantu bagenda bitabira gutanga amakuru ajyanye na ruswa.
Yagize ati “Wenda mfashe nk’imyaka itatu, mu 2018 twagenje ibyaha 732, mu 2019 birazamuka bigera ku 1088, ubu ngubu kugeza muri uku kwezi gushize tugeze kuri 963. Ariko abantu babigizemo uruhare mu 2018 dufite 1131, mu 2019 ni 1295, ubu ngubu tugejeje 1729.”
Yongeyeho ati “Kuri twe iyo imibare izamuka twumva ko ari intambwe twateye, kuko ruswa irahari, iyo rero tutabona ibyaha byo kugenza ni ukuvuga ko dufite ikibazo, ni ukuvuga ko abantu batitabira gutanga amakuru. Uku kuzamuka kw’ibyaha rero si ukuvuga ko ibyaha byiyongera, ahubwo ni uko abantu bagenda bitabira gutanga amakuru.”
N’ubwo umubare w’abakurikiranwaho ibyaha bya ruswa ugenda wiyongera, hagaragajwe ko hakiri urugendo rurerure mu kugaruza umutungo wa leta uba waranyerejwe, kuko ngo hamaze kugaruzwa gusa miliyari 4,897 Frw gusa kuva mu 2014.
Gusa ngo hari gushyirwamo imbaraga nyinshi kugira ngo intego Guverinoma yihaye yo kuzageza mu 2024 byibuze 90% y’umutungo wa Leta wanyerejwe waragarujwe, igerweho.
Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Uwizeye Judith, yavuze ko hari henshi hagikeneye kongerwamo imbaraga kugira ngo iyi ntego yo kugaruza umutungo wa leta igerweho, avuga ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo bigerweho.
Yagize ati “Urabona ko ikintu kitarajyamo ingufu cyane, ni hariya twavuze aho ibimenyetso bitangwa akenshi ntibibashe kwemeza abacamanza, bakavuga ko ari bikeya bidahagije, abacamanza bamwe ntibategekwe ko imitungo yafatirwa mu gihe icyaha kigikurikiranwa.”
Yongeyeho ati “Mu by’ukuri inzego zose zari ziri hano twabiganiriyeho, ariko tutirengagije n’ikibazo gikomeye cy’imitungo ihishwa, imitungo irahishwa haba hano mu gihugu cyangwa se no hanze y’igihugu, ariko amakuru agiye atangwa ku nzego zose, abaturage twese tukabigiramo uruhare, turizera ko umutungo wabasha kugaruzwa ku kigereranyo twifuza.”
Minisitiri Uwizeye yanagarutse ku kibazo cy’inzego za leta zimwe na zimwe zidashyira imbaraga mu kwishyuza ibyo leta yatsindiye, yavuze ko nabyo ari kimwe mu bidindiza kugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe.
Raporo y’Inama y’Umuryango w’Abibumbye ku iterambere n’ubuhahirane yo mu 2020, yagaragaje ko Afurika itakaza umutungo ungana na miliyari zirenga 88 $ buri mwaka, ukajyanwa mu bihugu by’amahanga.
Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Nirere Madeleine, yavuze ko ingamba zo kurwanya ruswa ziriho ariko ko hagikenewe kongeramo imbaraga, by’umwihariko hakongerwa uruhare rw’abaturage mu kurwanya ruswa.
Yagize ati “Hari ingamba zihari, navuga nk’amategeko ahana aho icyaha cya ruswa kidasaza, hari uburyo bwo kugaruza umutungo bwashyizwe mu mategeko, hari uburyo bwo gufatira umutungo mu gihe bikiri mu rukiko ukaba ufatiriwe by’agateganyo, ariko hakaba kuwunyaga igihe umuntu yahamwe n’icyaha.”
Yongeyeho “Birasaba ko mu ngamba zihari twongeramo uruhare rw’umuturage, uruhare rw’urubyiruko, birasaba ko twongeramo uruhare rw’umuryango. Duhereye mu miryango yacu twigishe abana indangagaciro, indangagaciro z’ubunyangamugayo, indangagaciro yo kubona ibyo wakoreye wavunikiye, mbese kureba mu muco wacu ibyadufasha kugira ngo ruswa iranduke.”
Ubushakashatsi bwakozwe na Banki y’Isi mu 2018 ku kurwanya ruswa bwerekanye ko u Rwanda rwagize amanota 71,5 % mu kurwanya ruswa, ndetse n’ubushakashatsi bwakozwe na Transparency International mu 2019, bwashyize u Rwanda ku mwanya wa 51 ku Isi mu kurwanya ruswa, mu bihugu 180 bwakorewemo.
N’ubwo aho u Rwanda ruhagaze ari aho kwishimira nk’uko byatangajwe na Minisitiri Uwizeye, ngo haracyakenewe kongera imbaraga no gukaza ingamba zo kurwanya ruswa kugira ngo rube igihugu kitarangwamo ruswa.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!