00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kunyereza no gupfobya Jenoside, ibyaha FARG ishinja abanyeshuri 3000 yarihiye batabikwiye

Yanditswe na

Richard Dan IRAGUHA

Kuya 8 September 2015 saa 03:20
Yasuwe :

Ikigega cya Leta gitera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, FARG kiragisha inama Minisiteri n’izindi nzego zigikuriye, ku cyigomba gukorerwa abanyeshuri bagera ku 3,000 bagaragaye ko bakoresheje inkunga ya FARG batayemerewe.

 Bagomba gushyikirizwa inkiko
 Bakoze icyaha cyo kunyereza imari ya Leta, no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
 Urutonde rwabo n’amazina yabo birahari
 Umunyeshuri umwe wiga muri kaminuza FARG imwishyurira 600,000 ku mwaka
 Umunyeshuri umwe wiga mu mashuri yisumbuye, FARG imutangaho 270,000 ku mwaka

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FARG, Theophile Ruberangeyo, yagize ati “ Twakoze igenzura bwa mbere dusanga ari abanyeshuri 17,000 bakoresheje amafaranga ya FARG batayemerewe. Nyuma turongera turagenzura dusaga harimo abayemerewe, ariko bari bafite ibibazo by’imyirondoro. Aho wasangaga amazina yanditse ku ndangamuntu, atandukanye n’ayanditse ku cyemezo cya FARG, ubwo turamanuka, ubu dusigaranye 3,000.”

Ruberangeyo avuga ko abo banyeshuri bose babagejeje kuri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ngo “ibagire inama y’icyo bakorerwa”

FARG isanga aba banyeshuri barahemutse cyane ku buryo bakwiye kubiryozwa, bakanabihanirwa ndetse bakagarura n’amafaranga y’igihugu.

Yagize ati“Twebwe tubona ari abantu bahemutse, banyereje umutungo wa leta, tukabona na none ari abantu bapfobya Jenoside. Kwiyitirira umubyeyi utari uwawe ni icyaha gikomeye, aba bantu kandi banakoze ibyaha by’impapuro mpimbano.”

Ruberangeyo yongeraho ati “Turi kureba uko twabakurikirana, tukabashyikiriza inkiko”.

Yakomeje avuga ko hategerejwe inama bazagirwa na MINALOC n’inama nkuru y’ubutegetsi na FARG kucyo gukora kuri iki kibazo.

Abenshi muri abo bazakurikiranwa ni abarangije amashuri, kuko ngo ayo makosa yakozwe mbere FARG igitangira kurihira abanyeshuri.

Iki kibazo ntabwo kiri mu banyeshuri gusa, ahubwo kinaboneka no mu yindi mishinga nk’abantu bafashijwe mu kubakirwa amazu, kuvuzwa, n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Ubusanzwe FARG yishyurira umunyeshuri wiga muri Kaminuza ibihumbi Magana atandatu ku mwaka, ubwo uwarangije kaminuza mu myaka ine, igomba kuba yaramwishyuriye miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana ane (2,400,000 frw).

Uwiga mu mashuri yisumbuye, FARG imwishyurira ibihumbi magana abiri na mirongo irindwi, kubera ko yiga imyaka itandatu, ubwo arangiza yishyuriwe agasa miliyoni imwe na Magana atandatu na makumyabiri (1,620,000 Frw).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FARG, Theophile Ruberangeyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .