00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kumva RTLM byatumye akora jenoside: Umutangabuhamya mu rubanza rwa Kabuga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ugushyingo 2022 saa 04:32
Yasuwe :

Umutangabuhamya wahoze mu mutwe w’urubyiruko rw’ishyaka CDR yabwiye urukiko ko kumva radio RTLM, Félicien Kabuga ashinjwa kuba mu bayishinze byatumye akora jenoside.

Uyu mugabo asanzwe afungiye jenoside yakatiwe imyaka 30, yatanze ubuhamya bwe ari i Arusha muri Tanzania, ahujwe mu buryo bw’amashusho n’inteko y’abacamanza bari mu rugereko rw’i La Haye rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha.

Nk’uko BBC yabyanditse, kuri gahunda, si we wari witezwe gutanga ubuhamya, byatewe ni uko umutangabuhamya wo ku wa kane w’icyumweru gishize atashoboye gukomeza ubuhamya bwe uyu munsi kuko atameze neza, nkuko byavuzwe n’umucamanza Iain Bonomy ukuriye iburanisha.

Umutangabuhamya wo kuri uyu wa kabiri, wahinduriwe izina n’ijwi mu kurinda umwirondoro we, yavuze ko yahoze mu mutwe w’Interahamwe wahoze ari uw’ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi, mu cyari Perefegitura ya Gisenyi.

Mu ncamake y’ubuhamya bwe yabanje gusomwa n’umushinjacyaha, yavuze ko mu mwaka wa 1993 yarivuyemo akayoboka ishyaka rya CDR, akaba mu mutwe w’urubyiruko rwaryo witwaga Impuzamugambi.

Mu gihe cya jenoside, yavuze ko Interahamwe n’Impuzamugambi zakoranaga, umwanzi kuri bo ari Umututsi.

Icyo gihe ni bwo avuga ko we na bagenzi we bapakuruye mu modoka za Kabuga intwaro zirimo nk’imbunda zo mu bwoko bwa Kalashnikov hamwe n’amasasu, nuko mu gitondo cyakurikiye urupfu rwa Perezida Habyarimana batangira kwica Abatutsi.

Yavuze ko benshi, barimo n’ababikira, biciwe ahari hazwi nka "Commune Rouge", izo modoka ebyiri za Kabuga zigatwara imirambo.

Mu bisobanuro yatanze nyuma y’iyo ncamake, yavuze ko mbere ya jenoside yitabiriye inama (meeting) aho we na bagenzi be bo muri CDR na MRND bashishikarizwaga kurwanya umwanzi bahuriyeho ari we Umututsi.

Yabwiye urukiko ko yumvaga RLTM ubudasiba, ko n’iyo yajyaga mu kabari yabaga arimo kuyumva.

Yavuze ko ibiganiro byayo byatumye agira imyitwarire nk’iyo yari afite, bituma yica Abatutsi, ko mbere yabanaga neza na bo, ariko ko RTLM yamubwiraga ko ari abantu babi "bashaka kudutsemba".

Mu guhatwa ibibazo n’umunyategeko Françoise Matte wo mu itsinda ryunganira Kabuga, umutangabuhamya yabajijwe ibibazo birimo nk’igihe yafungiwe, avuga ko yafunzwe mu 1997, hashize hafi umwaka umwe ahungutse avuye mu cyahoze ari Zaïre (RDC y’ubu).

Yabajijwe niba yarumvaga na Radio Muhabura, ivugwa mu nyandiko y’ubuhamya bwe. Avuga ko yo atayumvaga, ko yari radio y’umwanzi - FPR-Inkotanyi, kandi ko uwayumvaga yashoboraga kwicwa, ko abayumvaga bayumvaga bihishe. Yavuze ko we yumvaga RTLM na Radio Rwanda.

Yabajijwe ukuntu yamenye ko imodoka zatwaraga imirambo cyangwa ababaga bagiye kwicirwa muri "commune rouge" zari iza Kabuga.

Asubiza ko yari umuntu uri hafi y’umukuru w’Interahamwe ku rwego rwa perefegitura ya Gisenyi, Bernard Munyagishari, wamubwiye nyir’izo modoka.

Kabuga, wari uri mu cyumba cy’urukiko, nta mwanya yahawe wo kugira icyo avuga. Ariko mu gihe cyashize yahakanye ibyaha bya jenoside aregwa.

Umucamanza yavuze ko iburanisha rikomeza ku munsi w’ejo ku wa gatatu, uyu mutangabuhamya akomeza guhatwa ibibazo n’uruhande rwunganira Kabuga.

Kabuga yakurikiye urubanza ari mu rukiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .