Mu Rwanda itegeko riteganya ko umuntu wese ufatwa urya, unywa, witera, uhumeka, cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge byoroheje cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo aba akoze icyaha gihanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’umwe n’ibiri cyangwa imirimo rusange.
Icyakora riteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu irenga miliyoni 20 Frw ariko itarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza y’umwaka wa 2023/2024, igaragaza ko icyaha cyo gukoresha ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo inkiko z’u Rwanda zakiriye dosiye 5,413.
Nubwo bimeze uko abahanga mu byijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe n’abandi baharanira uburenganzira bwa muntu bagaragaza ko ukoresha ibiyobyabwenge cyane cyane umwe ubyitera yifashishije inshinge, akwiriye gufashwa akabonwa nk’umurwayi aho kubonwa nk’umunyabyaha.
Bagaragaza ko iyo umuntu witeraga ibiyobyabwenge ahise abikurwaho burundu ako kanya, ashobora kuzahara cyane bikaba byashyira no ku kubura ubuzima.
Batanga inama ahubwo ko mu kubibakuraho mu buryo bunoze abo babaye imbata zabyo bajya bahabwa bike, bikagenda bigabanywa umunsi ku wundi kugeza igihe unywa ibiyobyabwenge abiretse burundu.
Ibi bihamywa na Umunyana Solange, inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe ukorera mu Bitaro Byigisha ku Rwego rwa Kabiri bya Kibagabaga, ushinzwe gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe by’umwihariko.
Ati “Iyo ageze mu kigo ngororamuco agerayo agatitira, ugasanga yatangiye kuzana ibimenyetso by’indwara zitandukanye, yananiwe kurya, yarataye ibilo n’ibindi. Kubimukuraho bihutiyeho ntabwo ari byo ahubwo umugenera bike.”
Yavuze ko niyo umuntu nk’uwo aje kwa muganga akavuga ko yitera ibiyobyabwenge nka gatatu ku munsi bamugira inama yo kugabanya wenda akajya abifata nka kabiri, ubundi akabifata rimwe bikagera aho abireka burundu, aho kubireka bihutiweho bishobora no kumuhitana.
Umunyana ati “Niba mu cyumweru afata ibiyobyabwenge inshuro 20 mufashe abifate inshuro 15, mu cyumweru gitaha azafate inshuro 10, mu gikurikiyeho afate inshuro eshanu, mu mezi akurikiraho azafate inshuro ebyiri bitewe n’ibiyobyabwenge afata. Ni uburyo bwiza bwo kubimukuraho burundu. Gufata umuntu ugahita umubwira ngo hagarikiraho ibiyobyabwenge ntibyoroshye ndetse biteza ibibazo.”
Mu gukomeza kwita ku buzima bw’aba banywa ibiyobyabwenge cyane cyane abitera inshinge, Umuryango wita ku byiciro by’abantu biri mu kaga wa Strive Foundation Rwanda (SFR) watangije umushinga wiswe TUBITEHO, uzamara imyaka itatu. Uzashyirwa mu bikorwa mu turere twa Nyarugenge, Gasabo na Rubavu.
Uzita mu buryo bwo kurwanya indwara zandura nka Virusi Itera Sida, igituntu, umwijima wo mu bwoko bwa B na C n’izindi ndwara zishobora guturuka ku gusangira inshinge bakoresha bitera ibiyobyabwenge no gukora imibonano mpuzabitsinda idakingiye.
Tubiteho kandi izita ku bijyanye no kubakira ubushobozi mu buryo bw’amafaranga n’amahugurwa abafasha guhangana n’ingaruka ziterwa no kwitera iibiyobyabwenge byinshi.
Umuyobobozi muri SFR ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, Mushaija Geoffrey ati “Dutekereza ko hari ibigomba guhinduka haba mu buryo bw’amategeko na serivisi zibagenewe. Twifuza ko abo bantu babonwa nk’abarwayi kuruta uko babonwa nk’abanyabyaha. Bizatuma batiheza ubundi bajye kwaka serivisi zibagenewe za ngaruka zigabanywe, harengerwa ubuzima bwabo. Ntidushaka ko abinywa ariko uwabinyoye afashwe kwirinda ingaruka.”
Izo serivisi Mushaija avuga harimo kubona ubuvuzi, no kubona inshinge bifashisha bitera ibiyobyabwenge muri rwa rugendo rwo kubireka, aho kugira ngo bazibone bazibye cyangwa bazisangiye, ibituma banduzanya, bikajyana n’ubujyanama.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!