Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bimaze igihe mu mishinga ya gari ya moshi ndetse Tanzania yo iherutse gutangiza ingendo za gari ya moshi zikoresha amashanyarazi; iya mbere muri Kamena 2024 yatwaye abantu 1400.
Iki gihugu kiri mu Burasirazuba bw’u Rwanda ni cyo byitezwe ko inzira ya gari ya moshi yerekeza mu Rwanda izanyuramo, ndetse n’aho umuhanda uzaca hamaze gushyirwa ibimenyetso.
U Rwanda rusabwa arenga miliyari 1,5$, Tanzania ari na yo ifite igice kinini cy’uyu muhanda igasabwa arenga miliyari 2,5$.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, kuri uyu wa 10 Nzeri 2024 yabwiye itangazamakuru ko mu byo ibihugu byombi byemeranyijeho ubwo habaga inama ihuza u Bushinwa na Afurika izwi nka FOCAC, harimo gukomeza ubufatanye mu byerekeye ibikorwa remezo, ikoranabuhanga, uburezi, ubuhinzi n’ibindi.
Umujyanama ushinzwe ubukungu muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Zhiqiang abajijwe niba mu byo u Bushinwa buteganya gufatanyamo n’u Rwanda harimo kubaka umuhanda wa gari ya moshi, yasubije ko uwo ari umushinga uhenze ugendeye ku miterere y’u Rwanda n’aho wahera ugera mu Rwanda.
Yagaragaje ko kubaka umuhanda wa gari ya moshi mu bihugu bidakora ku nyanja bisaba ibintu byinshi cyane ku buryo bahisemo gukomeza guteza imbere iyubakwa ry’imihanda isanzwe ihuza ibice bitandukanye by’igihugu.
Ati “Ni umushinga mugari cyane; ni ikintu kinini ku bihugu bidakora ku nyanja nk’u Rwanda. Bisaba ibintu byinshi ngo uyu mushinga ushyirwe mu bikorwa aha mu Rwanda bitewe by’umwihariko n’imiterere y’igihugu ndetse bizatwara amafaranga menshi cyane kugira ngo wubake umuhanda wa gari ya moshi uvuye mu bindi bice kugera mu Rwanda ndetse n’imbere mu gihugu ubwaho.”
“Uko mbizi dushyira imbaraga mu gufatanya na Leta y’u Rwanda mu kubaka imihanda mu bice bitandukanye haba muri Kigali no hanze yayo no mu bice by’icyaro.”
Zhiqiang yavuze ko nubwo u Bushinwa butatera inkunga iyubakwa ry’uyu mushinga bidakuraho ko Leta y’u Rwanda iwufite muri gahunda ndetse hari sosiyete y’Abashinwa ikorana na Minisiteri y’Ibikorwa remezo mu Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa mu gukora inyigo y’uko u Rwanda rwakwiyubakira umuhanda wa gari ya moshi.
Umushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi ukunda kugarukwaho cyane, ni uhuza u Rwanda na Tanzania.
Amasezerano yo kubaka umuhanda Isaka-Kigali w’ibilometero 532 yashyizweho umukono ku wa 9 Werurwe 2018. Uyu mushinga wagombaga gutwara miliyari 3,6$.
Ku ruhande rw’u Rwanda, inzira umuhanda uzanyuramo yerekana ko uzaca ku Rusumo ukagera mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k’ibilometero 18 kagera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.
Uzaba ureshya n’ibilometero 138 mu gihe Tanzania uzaba ari ibilometero 394.
Hari kandi umuhanda wa kilometero 1500 uzaturuka Mombasa ukagera i Kigali unyuze muri Uganda ariko waradindiye, nyamara Kenya yo yari yaramaze kubaka igice cy’ibanze cy’uyu mushinga cya Mombasa-Nairobi.
Amafoto: Kwizera Remy Moise
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!