Kuki twishyiriraho imipaka? Perezida Kagame avuga ku ikoreshwa rya drones (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 5 Gashyantare 2020 saa 02:04
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ikoranabuhanga rya drones rikwiye gukoreshwa mu buryo bwagutse bijyanye n’icyerekezo cy’Isi mu iterambere no guhanga udushya.

Yabigarutseho atangiza Inama Nyafurika yiga ku Iterambere rya Drones (Africa Drone Forum-ADF) iteraniye mu Rwanda kuva ku wa 5-7 Gashyantare 2020.

ADF yahurije hamwe abasaga 800 barimo abahanga mu ikoranabuhanga rya drones, abashakashatsi, ba rwiyemezamirimo, abayobozi mu nzego zitandukanye n’abanyeshuri biga ibijyanye na siyansi.

Ni inama igamije kwerekana ikoranabuhanga rigezweho mu iterambere ryo gutwara drones nuko ryakwifashishwa mu guhindura ubuzima bw’abatuye Isi. Yakurikiye umwitozo wabanjirije irushanwa rya drones riteganyijwe kubera mu Rwanda ku wa 8 Gashyantare 2020.

Iri rushanwa ryiswe Lake Kivu Challenge rigamije kwerekana ikoranabuhanga rigezweho mu gutwara drones. U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika kizaryakira.

Perezida Kagame yavuze ko iyo ari intambwe yerekana ko imbogamizi zihari zavamo amahirwe mu iterambere rya drones.

Yagize ati “Iri rushanwa ni ingenzi kuko abarushanwa berekana ibishoboka. U Rwanda rwiyemeje guteza imbere guhanga udushya no kwihangira imirimo, nk’inkingi mwikorezi y’iterambere ryarwo n’umugabane hibandwa ku mibereho myiza n’ubukungu.’’

Mu myaka isaga ine ishize nibwo u Rwanda rwinjiye mu gukoresha ikoranabuhanga rya drones. Mu Ukwakira 2016, hatangijwe ikoreshwa rya drones mu kugeza amaraso ku bitaro binyuranye byo mu gihugu, mu gufasha abayakeneye ku buryo bwihuse. Nirwo rwabaye igihugu cya mbere ku Isi gikoresheje ikoranabuhanga ryo gutwara amaraso n’imiti mu bitaro byo hirya no hino mu gihugu hifashishijwe ‘drones’.

Yakomeje agira ati “Twatangiye kubona inyungu. Ikoreshwa rya drones mu gutwara imiti, inkingo mu bigo nderabuzima byo mu cyaro ryabaye impamo mu gihugu cyacu binyuze mu mikoranire na Zipline.’’

“Ikigo cyo mu Rwanda cyitwa Charis UAS gikoresha iterambere rya drones mu kugenzura ibihingwa no gushyigikira kubungabunga umusaruro w’abahinzi bacu.’’

Perezida Kagame yanakomoje ku mushinga uri mu nyigo wo kwifashisha drones mu guhashya malaria.

Ati “Ikindi kiri gukorwa ni ugutangira umushinga wo kwifashisha drones mu kwica imibu itera Malaria n’amagi yayo. Hari byinshi byakorwa muri iri koranabuhanga. African Drone Forum yaje mu gihe gikwiye.’’

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko amabwiriza n’amategeko ashyirwaho muri Afurika agomba guteza imbere kwihangira udushya.

Yagize ati “Gukomeza gushora imari mu bikorwa remezo, ubushobozi bw’abantu, bigomba kujyana n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya drones. Kuki twishyiriraho umupaka ku gukoresha drones? Dushobora gushyiraho uruganda rukora drones muri Afurika, nkuko byagaragajwe n’ingero zatangiwe muri iyi nama.’’

Perezida Kagame yanavuze ku mikoranire y’Akarere binyuze mu kunoza imikorere ya drones yambukiranya imipaka.

Ati “Ibi bizafasha ikoranabuhanga kugera ku byo dushaka by’ibanze no gufasha guhanga inganda zitanga akazi, zigateza imbere ubukungu.’’

Perezida Kagame yavuze ko mu Rwanda hari umushinga uri mu nyigo wo kwifashisha drones mu gutera imiti irwanya malaria

ADF iteraniye mu Rwanda iranasuzumirwamo uko ikoranabuhanga ryakomeza kunozwa mu iterambere rusange.

Umuyobozi wa Banki y’Isi muri Afurika, Franz Drees-Gross, yavuze ko hari ahakenewe gushyira imbaraga mu kurushaho kunoza ikoranabuhanga rya drones.

Yagize ati “Afurika iratera imbere mu ikoranabuhanga. Abayituye bariyongera ku buryo mu 2035 bazaba batuye mu mijyi, ni uguharanira ko nta terambere rizasiga bamwe inyuma.’’

‘‘Abakene batuye mu byaro, ni ukureba ko mu hazaza hahangwa uburyo bwo guteza imbere urubyiruko n’abatishoboye bakagerwaho na serivisi z’ibanze kandi byihuse.’’

Mu itangizwa ry’iyi nama, hatanzwe ikiganiro cyagarutse ku iterambere ry’Ubukungu bwa Drones muri Afurika.

Mu bagitanze harimo na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, wavuze ko u Rwanda rwateye intambwe yo gukoresha drones muri serivisi zirimo iz’ubuvuzi.

Ati “Afurika ntitureba gusa ku ikoranabuhanga rikenewe ahubwo ibikorwaremezo bikenewe. Amategeko akenewe mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo mishinga.

Yavuze ko u Rwanda runateganya gushyiraho ikigo cy’icyitegererezo cyigisha ikoranabuhanga rya drones kandi inyigo yacyo yamaze gukorwa.

Ishoramari rya drones riri kuzamuka kuko kuri ubu rifite agaciro ka miliyari $127. Banki y’Isi igaragaza ko Afurika ikeneye gukoresha miliyari $38 mu bikorwaremezo bijyanye n’ubwikorezi, yiyongeraho miliyari $37 azashyirwa mu bikorwa no kubungabunga ibikoresho.

Perezida Kagame ubwo yageraga muri Kigali Convention Centre ahatangirijwe Inama Nyafurika yiga ku iterambere rya Drones
Umuyobozi wa Banki y’Isi muri Afurika, Franz Drees-Gross, yakira Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame kuri Kigali Convention Centre
Perezida Kagame aganira n'Umuyobozi wa Banki y’Isi muri Afurika, Franz Drees-Gross
Minisitiri w'Ibikorwaremezo mu Rwanda, Amb. Gatete Claver, yavuze ko kuva mu myaka itatu mu Rwanda hakoreshwa ikoranabuhanga rya drones nta kibazo cy'umutekano muke zari zateza muri sosiyete
Perezida Kagame ni we wafunguye Inama Nyafurika yiga ku Iterambere rya Drones
Iyi nama yatangirijwe muri Kigali Convention Centre, ahateraniye abasaga 800
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko u Rwanda rukomeje gutera imbere mu ikoranabuhanga
Abana biga ibijyanye na Siyansi mu mashuri yisumbuye bitabiriye iyi nama
Nyuma yo gufungura inamaya ADF, Perezida Kagame yafashe ifoto y'urwibutso n'abayobozi batandukanye
Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bikwiye gukuraho imbogamizi ku iterambere n'amategeko agenga drones
Perezida Kagame yitegereza drone imwe mu zamuritswe muri Africa Drones Forum
Perezida Kagame yeretswe drones zitandukanye zamurikiwe muri iyi nama
Umukozi ushinzwe Itumanaho muri Leapr, Kelia Mugenzi
Drone y'Ikigo cya CHARIS Unmanned Aerial Solutions (UAS) cyo mu Rwanda iri mu zamuritswe muri iyi nama

Amafoto: Himbaza Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .