00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki nta mwana wo mu mashuri y’i Kigali waje mu myanya ya mbere mu bizamini bya leta?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 November 2024 saa 07:04
Yasuwe :

Mu bizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka wa 2023/24, abanyeshuri baje mu myanya ya mbere mu mashami yose, ntabwo harimo abiga mu bigo byo mu Mujyi wa Kigali nk’uko byari bisanzwe bimeze, bigaragaza iterambere ry’uburezi mu mashuri ya leta yo mu bindi bice by’igihugu. Mu byiciro byose, abanyeshuri 10 ba mbere, ni abo mu bindi bice bitari abiga mu Mujyi wa Kigali.

Mu mashuri y’imyuga, mu banyeshuri 30.730 bakoze ibizamini, abatsinze ni 29.542 bingana n’ikigereranyo cya 96,1%.

Mu masomo y’ubumenyi rusange, mu banyeshuri 56.300 bakoze ikizamini cya leta, abatsinze ni 38.016 bingana n’ijanisha rya 67,5% mu gihe abiga mu cyiciro cy’uburezi, hakoze abanyeshuri 4.268 hatsinda 4.188 bingana na 98,1%.

Ubwo hamurikwaga amanota y’ibizamini bya leta, mu bo Minisiteri y’Uburezi yahembye, mu bana 18 bo mu masomo atandukanye, ntiharimo abiga mu bigo byo mu Mujyi wa Kigali.

Mu bahembwe, abenshi ni abiga mu mashuri yo mu byaro no mu Ntara mu turere twa Gisagara, Rusizi, Ruhango, Karongi, Nyabihu, Musanze, Gicumbi, Rutsiro na Nyanza n’ahandi.

Urugero nko mu masomo y’ubumenyi rusange, uwahize abandi ni Justin Iratuzi wiga muri Nyanza TSS; naho nko muri Siyansi ni Gabin Ineza Rwigema wo muri Ecole des Sciences Byimana mu Karere ka Ruhango wigaga Ubugenge, Ubutabire n’Imibare.

Uwahize abandi mu ndimi ni umunyeshuri wo muri College du Christ-roi i Nyanza naho mu masomo afitanye isano n’ubuforomo ni Christophe Irabizi wo G.S.O Butare mu Karere ka Huye.

Nko mu masomo y’uburezi, Samuel Sibomana wigaga muri TTC Save i Gisagara ni we waje imbere mu gihe Alaine Niyigena wo muri TTC Mururu i Rusizi yatsinze mu masomo yo kwigisha abana bato n’abo mu mashuri abanza. Mu kwigisha Siyansi n’Imibare, Jean Paul Ishimwe wo muri TTC Save i Gisagara yaje imbere.

Kuki nta shuri ry’i Kigali rifite uwatsinze cyane?

Ubusanzwe, mu bizamini byo mu mashuri abanza, abana bakunda gutsinda ni abiga mu mashuri yigenga, byagera mu cyiciro rusange (Tronc Commun) bigahinduka, abiga mu mashuri yigenga ntibongera gutsinda cyane, ahubwo abo mu mashuri ya leta nibo baba baza mu myanya ya mbere.

Iyo bigeze mu mwaka wa Gatandatu, abiga mu bigo byigenga ntabwo baba bakiza mu myanya ya mbere. Ni ibintu biri guhinduka muri iyi myaka ugereranyije n’uko byari bimeze mu minsi yo hambere.

Uhita ubibona ko amashuri amwe yo mu byaro atangiye kuzamuka mu gutsinda, ayo muri Kigali n’ayigenga akaburiramo. Impamvu zishobora gutera izi mpinduka, ziratandukanye.

Ahanini usanga hari ikibazo cy’ubucucike bw’abanyeshuri mu mashuri abanza, byagera mu mashuri ya Tronc Commun n’ayisimbuye, uwo mubare ukagenda ugabanuka ku buryo abana batangira kwitabwaho neza kuko baba biga ari bake.

Ikindi urebye mu mashuri yisumbuye, ntabwo hari ikibazo cy’abarimu nk’uko bigenda mu mashuri abanza ku buryo umunyeshuri wize mu kigo cya leta uba udashobora kumutandukanya n’uwize mu ishuri ryigenga rimwe ababyeyi baba bafata nk’iritanga uburezi bwiza.

Impamvu mu bizamini bisoza umwaka wa gatandatu amashuri yo muri Kigali atari mu afite abanyeshuri ba mbere, ntibivuze ko atigisha neza, ahubwo aya leta yo muri Kigali ni make, kuko ubu ari umunani, kandi muri yo ayo ababyeyi baba barwanira koherezaho abana babo ni atandatu, arimo nka Lycée de Kigali, Fawe Girls Academy, College Saint André n’andi.

Birashoka ko nubwo amashuri yo mu bice bitari i Kigali atari mu afite abanyeshuri ba mbere, ushobora gusanga yaratsindishije abana benshi kurusha ayo mu ntara.

Ikindi gikomeje kugaragara muri ibi bizimani bya leta ni uruhare rw’uburezi bw’imyaka icyenda na 12, aho aya mashuri yafatwaga nk’aciriritse yigamo abana b’abakene cyangwa se abadafite ubumenyi bwo hejuru, asigaye abonekamo abatsinze neza kurusha abandi.

Nka Habaguhirwa Elissa wize muri GS Murama, mu Karere ka Rulindo ni umwe mu barangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024.

Uyu musore w’imyaka 20 wize ishami ry’Amateka, Ubumenyi bw’Isi n’Ubuvanganzo mu Cyongereza (History, Geography and Literature in English) ahiga abandi mu bo bize bimwe, bimushyira mu bantu 18 bahize abandi mu mashami bigagamo, bagahembwa ku rwego rw’igihugu.

Habaguhirwa yavuze ko amashuri y’uburezi bw’imyaka icyenda na 12 ari nk’andi yose ku buryo nta muntu ukwiye kuyasuzugura cyangwa gusuzugura abayigamo.

Ati “Bareke gusuzugura ishuri iryo ari ryo ahubwo nibite ku cyo barikuramo, kuba yaba ari amashuri y’uburezi bw’Ibanze bw’imyaka icyenda cyangwa 12 byose ni kimwe, birashoboka uru ni urugero mbahaye ko byose bishoboka.”

Ku wa Gatanu ubwo yahembwaga, yari inshuro ya mbere ageze mu Mujyi wa Kigali, Ati “I Kigali nabonye ari imahanga, uko nahumvaga n’uko nahabonye biratandukanye.”

Habaguhirwa na Papa we bari babucyereye bagiye gufata ibihembo bye kuko yabaye indashyikirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .