Kuki iminsi yo kuguma mu rugo kubera Coronavirus yongerewe?

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 2 Mata 2020 saa 01:02
Yasuwe :
0 0

Mu minsi 12 ishize nibwo Abanyarwanda basabwe kuguma mu rugo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, imipaka irafungwa, ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu zirahagarikwa.

Mu gihe Abanyarwanda basatiraga iherezo ry’ibyumweru bibiri byemejwe ku wa 21 Werurwe 2020, inama idasanzwe y’abaminisitiri kuri uyu wa Gatatu yanzuye ko hongererwa indi minsi 15. Nayo ishobora kuzongerwa bibaye ngombwa.

Ni icyemezo cyashingiwe ku isesengura ry’intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guhashya ikwirakwira rya Coronavirus, aho Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko uretse abantu binjiye mu gihugu bagahita bashyirwa mu kato bakaza no gusangwamo iyi virus, hari abaturage banduye bataragiye mu mahanga, biganje mu Mujyi wa Kigali.

Icyemezo cyo guhagarika ibikorwa bitandukanye, bwa mbere cyafashwe abamaze kwandura Coronavirus ari abantu 17, cyongereweho iminsi 15 bamaze kuba 82.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin, yabwiye IGIHE ko byari ngombwa ko icyemezo gikomeye gifatwa, ukurikije ibyo babonye mu minsi ishize.

Ati “Icya mbere, kuba tukirimo kubona abantu bashya barimo kwandura, abo turimo kuyibonana buri munsi, ni uko tutararangiza kubona abayifite kandi ni yo nshingano ya mbere. Nk’aba tubona buri munsi rero, iyo baba batari bagaragaye, bari kuba bayikwirakwiza mu baturage, igihe abantu baba bagenda bisanzwe. Mu gihe rero tutaragera aho abafite virusi bose tubamenya, tunababona, ibyago biba bigihari.”

“Icya kabiri, ntabwo twifuza ko abenshi barimo kugaragara [banduye] bari mu Mujyi wa Kigali bakwirakwira no mu Ntara. Kuko urujya n’uruza mu Ntara rushobora gutuma tugira irindi zingiro ry’icyorezo, ubu turimo kubibona muri Kigali, izindi ntara kugeza ubu zimeze neza.”

Mu bantu 82 bamaze kwandura Coronavirus, harimo abarenga 30 baturutse i Dubai bahita bashyirwa mu kato, ariko n’abayitahuwemo byagiye bitangazwa ko baherutse kugirira ingendo mu bihugu byo mu karere, n’abandi basaga 10 banduye gusa kuko kuko bahuye n’abarwaye Coronavirus mu Rwanda.

Dr Nsanzimana avuga ko kuba hari abanduriye mu gihugu batarakoze ingendo mu mahanga, ari ngombwa gushyirago ingamba zo gukumira ko ubwandu bukwirakwira.

Ati “Kuba ibikorwa bikomeje guhagararara ni amahirwe yandi batwongereye nk’abarimo kurwana n’iki cyorezo, kugira ngo ibyo twari twatangiye byo kwihutisha kugihagarika, bitaza gukomwa mu nkokora n’urujya n’uruza rw’abantu rwanatuma gikwirakwira.”

Mu gihe abarwayi bakomeje kwiyongera uhereye ku wa 14 Werurwe umurwayi wa mbere agaragaye, abaganga bakurikiranira hafi aba barwayi bavuga ko aba mbere bashobora gusezererwa mu mpera z’iki cyumweru.

Bazasezererwa nihakorwa ibizamini bihagije, bigatanga icyizere ko nta bandi bantu bakwanduza. Kugeza ubu nta muti cyangwa urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa gusa uburyo bwo kuvura ibimenyetso uwanduye iyi ndwara agaragaza.

Indwara ya COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus yemejwe nk’icyorezo cyibasiye Isi yose ku wa 11 Werurwe 2020. Kuva mu Ukuboza 2019, abamaze kucyandura ni hafi ibihumbi 938, naho abamaze gupfa ni ibihumbi 47. Abamaze gukira bo ni ibihumbi 195.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu muhogo, no guhumeka bigoranye bishobora gutera umusonga, ari nawo ubyara urupfu.

Ishobora kwandura binyuze mu kuramukanya abantu bahana ibiganza, hakabaho guhererekanya amatembabuzi yaturutse mu myanya y’ubuhumekero y’umuntu wanduye, maze uyakozeho akaza kwikora ku munwa, ku mazuru cyangwa mu maso, agahita yandura. Umuntu ashobora no gukura iyi virusi ku kintu yaguyeho, kandi iyo gikomeye ishobora kumaraho amasaha menshi yagera no ku minsi itatu.

Umuntu ugaragaza ibi bimenyetso asabwa kudakora ingendo ajya kwa muganga ngo hato atagira abo yanduza, agahamagara ku 114, akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Kanda hano urebe amafoto agaragaza uko umugoroba wo muri Kigali usigaye wifashe

Umujyi wa Kigali urera, ibikorwa hafi ya byose byarafunzwe mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .