Kuki hari uturere dukomeje kwibasirwa n’ubukene bukabije? Ibisobanuro bya bamwe mu batuyobora

Yanditswe na Habimana James
Kuya 29 Mutarama 2020 saa 04:20
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV5), bwasohotse mu Ukuboza 2018, bwagaragaje ko umubare w’abanyarwanda mu 2016/2017 wari miliyoni 11.8, muri bo abagera kuri 38.2% bari mu bukene naho 16.0% bari mu bukene bukabije.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), kivuga ko Abanyarwanda bari mu bukene ni ababasha kubona ibyo kurya ariko ntibabashe kubona ibindi nkenerwa nko kwishyurira abana amashuri, kwivuza no kuvuza abo mu muryango, kwambara, kwidagadura, kwishyura icumbi, gukora ingendo n’ibindi byibanze mu buzima.

Abari mu bukene bukabije bo ni abatabasha kubona ifunguro ryuzuye intungamubiri uko bikwiye, ntibabashe no kubona ibindi bintu nkenerwa mu buzima.

Ubushakashatsi bugaragaza ko umubare w’abari mu bukene ari 38.2% bavuye kuri 39.1% bariho mu bushakashatsi nk’ubu bwa Kane bwamuritswe mu 2013/14 bavuye kuri 44.9% mu 2010/2011.

Abanyarwanda bari mu bukene bagabanyutseho 0.9%, naho abari mu bukene bukabije bagabanyukaho 0.4% bava kuri 16.3% bagera kuri 16.0%.

Intara y’Iburengerazuba niyo ifite abari mu bukene benshi bangana na 47.1%, n’abari mu bukene bukabije benshi bangana na 21.6%.

Amajyaruguru afite abakene 42.3%, Amajyepfo 41.4%, Iburasirazuba 37.4% naho Umujyi wa Kigali ukagira abari mu bukene bangana na 13.9%.

Imibare igaragaza ko ubukene bukabije mu Karere ka Nyamashake ari nako ka nyuma ari 41.5%, Nyaruguru 28.1%, Gisagara 25.6%, Rutsiro 24.4%, Rulindo 23.2%, Karongi 21.3%, Ngororero 20.8%, Nyagatare 20.1%, Burera 19.9%, Gatsibo 18.8%, Kirehe 18.5%, Musanze 18.1%, Nyabihu 18%, Bugesera 17.8% na Nyamagabe ifite 17.7%.

Mu guhangana n’iki kibazo, kuri uyu wa Gatatu Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, batangije gahunda ikomatanyije mu kwihutisha iterambere ry’abaturage mu turere dufite abakene benshi, aho babanje mu turere twa Kirehe, Karongi, Burera, Nyamagabe na Rutsiro.

Bimwe mu byo bateganya gukora mu gihe cy’imyaka ibiri, harimo gufasha abakene bakabije, bagaterwa inkunga mu mishinga mito yabafasha kwiteza imbere.

Iyi gahunda iteganya ko mu gihe cy’iyi myaka, kuva mu 2020-2022, hazakoreshwa amadorali ya Amerika 3 040 000, ni hafi miliyari 2. 8 mu mafaranga y’u Rwanda.

Kuki ubukene bugaragara muri tumwe muri utu turere?

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Karongi, Mukase Valentine, yabwiye IGIHE ko muri rusange ubukene muri aka karere ari 52.7%, mu gihe abaturage bafite ubukene bukabije bari kuri 21.3%.

Agaragaza ko iki ari igiteranyo kiri hejuru cyane ugereranyije n’uko ku rwego rw’igihugu biteye, bityo bikaba bibahangayikishije.

Yagize ati “Impamvu itera ubu bukene muri aka karere ni uko igice kinini cy’abaturage bacu, hejuru ya 85% ni abahinzi, kandi igice kinini cy’ubutaka bwacu bwaragundutse ku buryo butakera, ibi bituma kubona ibitunga abaturage bigoye.”

“Ikindi kibazo gihari ni uko usanga imishinga iha abaturage akazi ari mike cyane, hari kandi imiryango myinshi ikirangwamo amakimbirane ku buryo igihe cyo kwita ku iterambere ry’urugo usanga kiba gike, hakaba hari n’imiryango myinshi usanga irimo abana benshi ugereranyije n’ubushobozi bw’imiryango.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Rutsiro, Musabyemariya Marie Chantal, we yabwiye IGIHE ko ikibazo bahura nacyo ari uko ubukungu bwabo bushingiye ku buhinzi n’ubworozi, bakaba bafite n’ikibazo cy’uko aka ari akarere kagizwe n’imisozi miremire.

Yagize ati “ Usanga dufite ubutaka busharira kandi hari n’imisozi miremire ku buryo kubona ibitunga abaturage bacu bigoye, kuba tubonye ubu bufasha twiteguye kubukoresha neza ku buryo koko bugera ku baturage.”

Imibare yerekana ko mu 2000/2001 abari mu murongo w’ubukene mu Rwanda bari 58.9%, mu 2005/6 bari 56.7%, mu 2010/11 bari 44.9%, mu 2013/14 bari 39.1%, mu 2016/2017 bagera kuri 38.2%.

Ubu bushakashatsi buheruka bugaragaza ko ari ubwa mbere ubukene bwagabanutse ku kigero cyo hasi cya -0.9%.

Bamwe mu bayobozi bashinzwe imibereho y'abaturage muri utu turere bavuze ko bashyize imbere gushaka uko bafasha abatishoboye
Umuhuzabikorwa wa One UN mu Rwanda, Fodé Ndiaye, ari kumwe na Prof Shyaka mu gutangiza ubu bufatanye mu kurwanya ubukene
Kugeza ubu hakomeje gushakishwa uko uturerre turi inyuma mu bukene twashyirwaho ingufu kugira ngo burandurwe burundu
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase, ubwo yari muri iki gikorwa cy'ubufatanye mu kurwanya ubukene mu turere turimo Nyamagabe
Umuhuzabikorwa wa One UN mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yavuze ko u Rwanda rwashyize ingufu mu guhangana n'ikibazo cy'ubukene kuri bose

Amafoto: David Livingston


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .