Kugurisha mu ikoranabuhanga, kugezwaho ibyo ukeneye utavuye mu rugo: Ubucuruzi bwahinduye isura

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 27 Werurwe 2020 saa 09:02
Yasuwe :
0 0

Ikibazo cya Coronavirus kimaze guhindura imiterere y’ibikorwa hafi ya byose, ubu abakozi barasabwa gukorera mu rugo, ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byarafunzwe, ingendo zisanzwe zirahagarikwa.

Ariko hari na bimwe mu by’ingenzi bikomeje: itumanaho n’ibinyabiziga bitwara ibikoresho by’ibanze.

Ni uburyo bwahise butanga amahirwe ku bucuruzi bushya, nubwo abantu bahise bahindura uburyo amafaranga yabo akoreshwa bitewe n’ibihe bidasanzwe barimo. Ubu umuntu aragura ibintu bike bikenewe, kandi akagerageza ku buryo adahendwa.

Ku wa 21 Werurwe nibwo Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa bibujijwe, keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivizi za banki n’izindi. Icyo gihe byanemejwe ko ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu zitemewe ndetse imipaka ifunzwe.

Ni ibyemezo byari ngombwa, ariko byatumye hari abibaza uko bazitwara mu byumweru bibiri iki cyemezo kigomba kumara, cyane cyane mu bijyanye no kubona ibyo bakeneye ku masoko n’amaguriro atandukanye.

Iki cyemezo cyafashwe Rwagasore Jean Claude amaze iminsi mike atangije ikigo yise Twohereze Ltd, kigeza ku bantu ibyo bakeneye, cyangwa kikabatwaza.

Magingo aya izi serivisi zirimo kwifashishwa cyane, ku buryo imibare y’abazikenera yazamutse ugereranyije n’uko mbere byari bimeze.

Rwagasore ati “Byari ukugira ngo niba uri ku ishuri, uri mu rugo, wasuye umuryango, ababyeyi cyangwa inshuti, umukunzi wawe… ntibibe ngombwa ko ugira icyo ukenera ngo uhaguruke ufate moto, watse imodoka, ukoreshe lisansi nyinshi n’umwanya wawe kandi wakwicara hamwe ugakoresha internet, WhatsApp, guhamagara cyangwa ubutumwa bugufi, ukatubwira icyo ushaka tukakikuzanira.”

Ubu imikorere yahujwe n’ibihe byo kutava mu rugo kubera Coronavirus, ku buryo nk’umuntu ukeneye ibyo kurya byo muri restaurant cyangwa ibintu runaka byo mu isoko, babikugurira, babikugezaho ukabasubiza ayo bakoresheje wongeyeho ayo kubitwara, ahinduka bitewe n’aho ubikeneye aherereye.

Rwagasore yakomeje ati “Cyangwa ushaka ko tunaguhahira, ukora urutonde rw’ibyo ukeneye byose, inyanya, imyumbati, amateke, byose, twe turagenda tugahaha kandi turanaguhagararira kuko turaciririkanya, tureba ibisa neza, ibyiza, tukabikuzanira ukadusubiza ayo twabiguze, ukongeraho ayo kuguhahira.”

Bikoranwa kandi ubwirinzi kuko ababitwara babanza kwisiga umuti usukura intoki (hand sanitizer) mbere yo gukora ku kintu bagiye gushyira umukiliya.

Rwagasore ati "Ubu turimo kubona abantu benshi badutuma ku buryo birimo kugenda bikarenga ubushobozi bwacu, kongera abamotari birimo kutugora ariko turimo gukora iyo bwabaga, turakora amanywa n’ijoro tukageza ku bantu ibyo bakeneye."

Uretse iki kigo gishobora no kuguhahira, hari ibyangombwa nkenerwa usanga ari ibanga ry’umuntu, nk’ibikoresho umugore cyangwa umukobwa yifashisha igihe ari mu mihango, ibyo yifashisha yisukura, amavuta n’isabune.

Umuyobozi wa Kasha Rwanda Ltd, Aissetou Sanogo, ahamya ko uburyo bwo kugura no kwishyura ukoresheje ikoranabuhanga burimo korohereza abantu, cyane hari ibintu byinshi umuntu akenera kandi adashobora gukora urugendo ajya kubishaka.

Iki kigo kigira ibikoresho binyuranye by’isuku abantu bashobora kugura mu buryo bwo guhamagara, kunyura ku rubuga rwacyo cyangwa kuri application ya telefoni ya Kasha Vuba App. Igicuruzwa uzaniwe kiba ari ibanga ry’uwagipakiye n’uwagitumije.

Aissetou ati "Dufite ibikoresho byinshi by’isuku tukagira n’iby’ubuzima, nk’umuntu urwaye ibicurane, umutwe, na we yasaba umuti akeneye. Twebwe aho dufasha ni uko tubikuzanira, ntabwo ukeneye gusohoka. Dufite abamotari bafite Kasha Moto, babigeza mu ngo zose muri Kigali."

Mu gihe abantu badashobora kuva mu rugo, uburyo abantu bakoresha iyi serivisi bwazamutse nibura ho 10%, ku buryo iki kigo gikomeje guhangana no guhaza ubusabe bw’abakenera serivisi zacyo.

Gusa harimo kugenda havuka imbogamizi z’ibikoresho nkenerwa, ibigo bimwe byabiranguzaga bitarimo gukora uko bikwiye.

Aissatou ati "Kugeza ubu hari bamwe mu baduhaga ibikoresho bahinduye amasaha bakora, hari abafunze, ni naho dufite ikibazo ko dushobora kugera igihe bikadushirana, ariko turagerageza tukabavugisha, tugakurikirana."

"Ubu turimo no kugerageza kugabanya ibyo umuntu atwara, niba ukeneye umuti usukura intoki nturenzeho ibiri kuko hari ushobora no kuyigura yose ntasigire mugenzi we. Turimo kugerageza gusaranganya kuko bikomeje uku dushobora kubura ibikoresho bimwe na bimwe kandi ugasanga abantu benshi babishaka."

Iposita yinjiye muri ibi bikorwa

Iposita nk’ikigo kimaze igihe mu Rwanda gitwara ibipfunyika, ni kimwe mu bishya byinjiye muri iyi mikorere yo gufasha abantu kugezwaho ibyo ukeneye, ugasaba iyi serivisi ubanje kubahamagara.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi mu Iposita y’u Rwanda, Safari Patrick, avuga ko nyuma y’igihe batwara imizigo iva hanze y’igihugu cyangwa iy’imbere mu gihugu hifashishijwe imodoka zitwara abagenzi, batangiye gutwara bya bintu umuntu bijyanwa iwe mu rugo, hakoreshejwe imodoka na moto by’Iposita.

Yakomeje ati "Nyuma y’uko duhura n’iki cyorezo cya Coronavirus, Abanyarwanda bakaba batabasha gusohoka mu nzu ngo babe bajya kugira ibyo bagura, natwe nk’iposita twaravuze ngo muri iki gihe gikomeye tugomba gufasha abanyarwanda mu kubagezaho ibintu mu ngo."

Muri ubwo buryo ngo ni ukuvuga ngo umuturarwanda wese uguze ikintu muri supermarket cyangwa farumasi abarangira aho bagifata, akabamenyesha aho ari, bakakigeza mu rugo cyangwa ahandi ababwiye.

Ni ibikorwa ngo byatangiye ku mugaragaro ku wa 24 Werurwe 2020, kuko byasabaga gutegura ibinyabiziga no kumenyekanisha ko bagiye gukorera mu turere tugize Umujyi wa Kigali, twa Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge.

Safari yakomeje ati "Ni ukugira ngo umuturarwanda wese waba ukeneye iyo serivisi ataza guhera mu nzu yabuze icyo arya cyangwa se yabuze uko agura umuti, ahubwo agane iposita tubimutwarire. Dufite ubushobozi, dufite moto, dufite imodoka nto za minibus ndetse tukagira n’amakamyo ashobora gutwara hagati ya toni eshatu na toni eshanu."

"Utubwira ahantu uri, cya kintu tukakikugezaho, ukatwishyura ukoresheje Airtel Money cyangwa MTN Mobile Money. Ibyo nanone birimo gufasha muri ya gahunda yo kudahererekanya amafaranga mu ntoki, ugakoresha ikoranabuhanga kugira ngo icyo ushaka ukigereho."

Banki nkuru y’u Rwanda iheruka gushishikariza abantu gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana, hakagabanywa amafaranga ahererekanywa mu ntoki mu rwego rwo kwirinda ko yagira uruhare mu gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus.

Safari yakomeje ati "Icyo tugamije ni ukugira ngo dufashe Abanyarwanda muri ibi bibazo barimo, ntabwo ari ubucuruzi. Ibyo gucuruza bizaza nyuma kuko muri iki gihe cy’akaga tugomba kubafasha."

Ibigo bitwara bene ubu butumwa byishyuza amafaranga ari hagati ya 1500 Frw na 3000 Frw, bitewe n’aho umuntu bashyiriye ubutumwa aherereye.

Nyuma y’uko ingendo mu gihugu zihagaritswe, ubutumwa bwinjira mu Rwanda cyangwa bujya mu mahanga burimo kwifashisha indege ya DHL iza mu Rwanda rimwe mu cyumweru, kuko izindi ndege zisanzwe zahagaze, uretse izitwara imizigo.

Inzego zitandukanye zikomeje gushishikariza Abanyarwanda kuguma mu rugo, ibyo bakeneye bakabigurira ndetse bakabyishyura mu ikoranabuhanga, cyane ko ibicuruzwa byinshi Abanyarwanda bashobora gukenera biboneka muri ubu buryo.

Umuyobozi wa Kasha Rwanda Ltd, Aissetou Sanogo, ahamya ko uburyo bwo kugura no kwishyura ukoresheje ikoranabuhanga burimo korohereza abantu muri iki gihe
Ibicuruzwa bifungwa mu buryo bwizewe, ku buryo bidashobora gukwirakwiza Coronavirus
Umuntu ashobora kugura ibintu, akishyura mu ikoranabuhanga, akabisangishwa mu rugo
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi mu Iposita y’u Rwanda, Safari Patrick,avuga ko batangiye gufasha abantu bafite imizigo bakeneye ko babatwaza
Iposita ishobora gutwara imizigo hakoreshejwe moto cyangwa imodoka
Rwagasore Jean Claude washinze Twohereze Ltd, avuga ko ifasha cyane abantu kubona ibyo bakeneye bitabaye ngombwa ko bava mu rugo
Twohereze Ltd ishobora no guhahira umuntu ikamugezaho ibyo akeneye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .