Minisitiri Kayisire kandi yasabye ababyeyi kwirinda guca ku ruhande mu kubwiza ukuri abana babo, agaragaza ko ari cyo gisubizo kizafasha mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yabigarutseho ku wa 14 Mata 2025 ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Nyarubuye.
Mu Murenge wa Nyarubuye hari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rushyinguwemo imibiri ibihumbi 58.
Mukabasoni Tharcille warokokeye Jenoside i Nyarubuye yatanze ubuhamya bw’uburyo Interahamwe zaje kubica we agahungira mu nzu y’ibyatsi zikayitwika ariko akaza kuyivamo ari muzima.
Yavuze ko mu bana icyenda yari afite hasigaye bane abandi batanu n’umugabo we bose bicwa muri Jenoside.
Mukamusoni yavuze ko kugira ngo arokoke yafashijwe n’umukecuru bari baturanye wagiye kumuhisha mu rubingo, ashimira Inkotanyi zamutabaye atari yicwa zikamujyana i Nyakarambi mu nkambi ari na ho yarokokeye.
Minisitiri Kayisire yasabye buri wese kwimakaza ubumwe no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ari yo irema urwango hagati y’abantu.
Ati “Murabizi neza ko mu Rwanda twahisemo kuba umwe nk’amahitamo yacu, kwiteza imbere dushyize hamwe. Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bisaba kuvugisha ukuri ku byabaye, mu muryango abakuru bakaganiriza abana batoya. Twamagane urwango, ihakana n’ipfobya rya Jenoside bikigaragara.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yihanganishije imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Nyarubuye.
Yavuze ko Urwibutso rwa Nyarubuye rubitse amateka yihariye kuko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyarubuye yakoranywe ubukana n’ubugome bukabije.
Uyu muyobozi yavuze ko mu minsi itatu, kuva tariki ya 14 kugeza kuya 16 Mata mu 1994 kuri Paruwasi ya Nyarubuye hiciwe Abatutsi basaga ibihumbi 51, kandi ko amateka y’aho agaragaza uruhare rw’ubuyobozi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside. Yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside.
Igikorwa cyo kwibuka i Nyarubuye cyasojwe hashyingurwa mu cyubahiro imibiri ine y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabonetse, hanashyizwe indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarubuye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!