00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bw’abarezwe na EFOTEC bwubaka abakiri ku ntebe y’ishuri

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 12 June 2022 saa 10:23
Yasuwe :

Gukata imitsima irimo iyakoranywe ishusho y’igitabo nka kimwe mu bigaragaza uruhare rwacyo mu bumenyi buvomwa mu ishuri, biri mu byaranze umugoroba w’ubusabane bw’abarerewe mu ishuri ryisumbuye rya ES Kanombe EFOTEC, ku wa 11 Kamena 2022.

Ni mu gikorwa cyiswe ‘Garuka Ushime’ cyateguwe n’abize muri iri shuri haba mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abo banyeshuri ngo bishyize hamwe basanga aho baherewe ubumenyi bakwiye kuhasubira bakagira igikorwa bakora cyo gushima abarezi n’ubuyobozi bwabafashije uyu munsi bakaba hari aho bigejeje.

Igitaramo cy’amashimwe n’ubusabane cyabimburiwe n’umuganda wo gutera imboga mu busitani bw’ikigo zizafasha mu mirire ya barumuna babo bakiri ku ntebe y’ishuri, hataho ibiganiro n’ubuhamya byo kubashishikariza kwiga bashizeho umwete.

Mu buhamya bwa Alain Pierre Antoine Ishimwe warangije amasomo muri EFOTEC mu 2014, yavuze ko ikinyabupfura yatorejwe muri iri shuri kiri mu byamuyoboye akabasha gukabya inzozi yari afite.

Yagize ati “Kubera ibihe igihugu cyacu cyanyuzemo hari igihe abana bajyaga kwiga batumva impamvu zabyo. Nanjye nagize ishusho y’impamvu yo kwiga ngeze muri EFOTEC. Turashima ko ikinyabupfura mwadutoje ari cyo cyatuyoboye.”

Antoine Ishimwe yize mu gashami k’Ubugenge, Ubutabire n’Imibare (PCM) aho yasoje amashuri yisumbuye afite amanota amwemerera gukomeza muri kaminuza mu yahoze ari KIST. Agezeyo yakomeje amasomo mu by’ikoranabuhanga (Computer and Software Engineering).

Kuri ubu atanga serivisi mu by’ikoranabuhanga, ibyo yashingiyeho avuga ko inzozi yari afite yazigezeho ndetse akangurira barumuna be kwiga bashyizeho umwete kugira ngo na bo bazakabye izo barota.

Ati “Kugira inzozi ukazigeraho ni yo ntsinzi. Abarimu na bo bishimira kubona abo bareze bateye intambwe nziza. Biracyashoboka kugera ku nzozi igihe ugifite impano y’ubuzima. Turi abahamya b’ibyo kuko EFOTEC ifite abantu benshi bageze ku ntego y’ibyo bari bafite mu nzozi.”

Nkotanyi Geoffrey, uhagarariye ihuriro ry’abateguye iki gikorwa, yavuze ko bagitekereje kubera ko bahakuye ubumenyi bwabafashije kubaho mu buzima bwo hanze.

Ati “Twashingiye ku buryo abize hano babayeho mu buzima bwiza bitewe n’imbaraga ubuyobozi bwagiye bushyiramo n’ikinyabupfura badutoje. Twabiteguye ngo duhurize hamwe amashimwe y’umusaruro twagezeho nyuma yo kuva hano.”

Umuyobozi wa ES Kanombe EFOTEC, Tumukunde Monica Léonard, yavuze ko iki gikorwa cyasubije imbaraga mu barezi kandi kikaba imfashanyigisho nziza.

Ati “Byadusubijemo imbaraga, twasanze imirimo dukora ifite icyo imara kuko turera abana bakabona ko icyo twabakoreye gifite umumaro. Bavuze ko usibye kuba barize bagatsinda neza hari ikintu batabonye ahandi ari cyo kinyabupfura; baratubwira ngo kibafitiye umumaro muri sosiyete barimo. Tubona ko ibyo dukora bitanga umusaruro.”

“Gifitiye akamaro barumuna babo kandi ni imfashanyigisho nziza. Iyo mugenzi wabo ababwiye ati ‘nari umunyeshuri ariko ubu ngeze ku rwego runaka’, bituma umwana uri mu ishuri avuga ati ‘iyo ntumbero nanjye ndumva nayigira’ bigatuma ashyira umwete mu myigire ye.”

Umunyeshuri witwa Mbabazi Justine, yavuze ko yashimiye ubuhamya n’impanuro bahawe muri iki gikorwa.

Ati “Ni ubwa mbere nari mbibonye biba ariko nabikunze bitewe n’impanuro baduhaye n’uburyo bigaga bimeze. Hari igihe ababyeyi bacu batubwira ibintu tukumva bari kutubeshya ariko twabonye ko baduha uburere bukwiye. Impamvu baje gushima ni uko hari icyiza bakuye muri iki kigo. Kuba bavuze ko igikorwa kibaye ngarukamwaka bizatuma natwe nidusoza amasomo tuzajya tugaruka gushima.”

ES Kanombe EFOTEC ni ishuri ryatangiye mu 1979, nyuma ya Jenoside ntabwo cyahise gikomeza gukora kubera ibihe igihugu cyari kirimo cyunganira ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe kiza kongera gutangira mu 2005.

Abarangije muri iri shuri bashinze ihuriro rimaze kugeramo abagera kuri 560 baherereye mu bice bitandukanye by’Isi. Barateganya kujya bahuza n’ibindi bikorwa byo gutabarana mu byago no gushyigikirana mu byiza.

Igikorwa cya ’Garuka Ushime’ cyabaye ku nshuro ya mbere muri EFOTEC, ariko byifuzwa ko cyaba ngarukamwaka.

Muri EFOTEC kuri ubu harererwa abanyeshuri barenga igihumbi
Bamwe muri aba banyeshuri bavuze ko byari ibyishimo kubona bakuru babo bize muri iki kigo bagaruka kugisura
Abanyeshuri bakurikiye impanuro bahawe n'ubuyobozi bw'ishuri na bakuru babo bize muri iki kigo mu myaka yashize
Abanyeshuri bahawe ubuhamya bububakamo icyizere cy'ejo hazaza na bo basabwa kwiga bashyizeho umuhate
Bamwe mu bize muri EFOTEC bitabiriye igikorwa cya 'Garuka Ushime' cyabaye ku nshuro ya mbere
Umuyobozi wa ES Kanombe EFOTEC, Tumukunde Monica Léonard na Capitaine Bernard Bakunda wize muri iri shuri mbere ya Jenoside
Rumanzi Jean Marie Vianney (ibumoso) uri mu bize muri EFOTEC hamwe na Perezida wa Komite ihagarariye ababyeyi
Capitaine Bernard Bakunda yavuze ko abarangije muri iri shuri bazakomeza gufatanya n'ubuyobozi bwacyo mu bikorwa bigamije kugiteza imbere
Bamwe mu bagize itsinda ryateguye igikorwa cya 'Garuka Ushime' muri EFOTEC
Abayobozi b'ishuri bashyikirijwe impano izagurwamo ibitabo by'abanyeshuri
Habayeho no kumanyagura imitsima nk'ikimenyetso cy'uko igikorwa cya 'Garuka Ushime' kibaye ngarukamwaka
Mu mitsima yamanyaguwe hariko n'ufite ishusho y'igitabo nko kwerekana ko ari isoko y'ubumenyi
Umuyobozi wa ES Kanombe EFOTEC, Tumukunde Monica Léonard na Nkotanyi Geoffrey uhagarariye ihuriro ry'abize muri iri shuri batangiza igikorwa cy'ubusabane
Mbabazi Justine, yavuze ko yashimiye ubuhamya n’impanuro bahawe muri iki gikorwa
Alain Pierre Antoine Ishimwe wize muri EFOTEC ubw yatangaga ubuhamya
Umuririmbyi Arsène Tuyi ari mu basusurukije igitaramo cy'amashimwe
Pasiteri Ngoboka Didace wo muri Zion Temple Paroisse Rubilizi ni we wigishije ijambo ry'Imana muri iki gitaramo cy'amashimwe. Yasabye abanyeshuri kwiga cyane no kubaha Imana cyane
Umwarimu wafashe ijambo mu izina rya bagenzi be, Mazimpaka Jean Claude, yavuze ko byabanejeje kubona abo bareze bibuka gusubirayo gushima. Yavuze ko ibyo bazakenera kugira ngo iki gikorwa cyagizwe ngarukamwaka kibashe kugenda neza bazabifatanya

Amafoto: Shumbusho Djassiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .