Kugeza imiti igabanya ubukana ku bana mu bizafasha guhangana na virusi itera Sida

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 7 Ukuboza 2019 saa 05:52
Yasuwe :
0 0

Abaganga bagaragaje ko intego y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya virusi itera Sida (UNAIDs), yo kurandura icyorezo cya Sida mu 2030 izarangirira mu magambo, niba abana n’abantu bakiri bato batoroherejwe kubona imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida.

Imibare yo mu 2018 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF yerekana ko mu bana miliyoni 1.7 bari hagati y’imyaka zeru na 14 bafite ubwandu bwa Virusi Itera Sida, 54% gusa aribo babona ibyangombwa byo gufasha umuntu ufite ubwandu kubaho neza.

Ibyo birimo imiti igabanya ubukana bwa HIV, kwirinda kongera ubwandu, imirire ikwiye umurwayi ufite ubudahangarwa buke ku ndwara, kuganirizwa no kwitabwaho arindwa akato.

Ku Isi abantu 5% mu bafite virusi itera Sida, 9% y’ubwandu bushya ndetse na 13% y’impfu zose zifite aho zihuriye na Sida, bari munsi y’imyaka 15.

Ubwo abaganga baganiraga ku bibazo bibangamiye ibijyanye no kwirinda no kubona imiti igabanya agakoko ka Sida, mu nama Mpuzamahanga yiga ku cyorezo cya Sida n’Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina muri Afurika izwi nka ICASA, bazamuye ikibazo cy’ubufasha buhabwa abana budahagije.

Bavugaga ko hari n’abana babayeho batishimye biganjemo abandujwe n’ababyeyi.

UNICEF yerekana ko mu 2018, abana ibihumbi 160 bandujwe virusi itera Sida n’ababyeyi babo babatwite, babonsa cyangwa bababyara.

Muri uwo mwaka, abagera ku bihumbi 120 barapfuye bazize Sida kandi zimwe muri izo mpfu zashoboraga kwirindwa binyuze mu kubaha imiti cyangwa ubundi bufasha.

Perezida akaba n’uwashinze umuryango Elizabeth Glaser Pediatric AIDS Foundation, urwanya ubwandu bwa Sida mu bana, Chip Lyons yabwiye abari mu kiganiro ikibazo cyatewe no kubura imiti ku bana banduye mu gihe Isi ihanganye no kurandura icyorezo cya Sida mu 2030.

Ati “Kurandura icyo cyorezo mu 2030 byaba bifite gushidikanywaho gukomeye niba tudashobora gutangiza abana n’abantu bato imiti mu gihe gito gishoboka.”

Umuryango, Elizabeth Glazer Foundation ufite intego yo kurandura ubwandu mu bana binyuze mu bushakashatsi mpuzamahanga, ubuvugizi n’ubwirinzi no gutanga imiti ku byicaro 5,000 mu bihugu 19.

Avuga ku ijambo rya Lyons, Prof. Linda-Gail Bekker uyobora umuryango witwa Desmond Tutu HIV wo muri Afurika y’Epfo, yashimangiye ko hakenewe imbaraga nyinshi mu kurwanya ubwandu buva ku babyeyi banduza abana no gutanga imiti ku banduye.

UNICEF, itangaza ko umwana uri munsi y’umwaka umwe ari mu bafite ibyago byinshi kuri HIV, kandi ko ubuvuzi bwabo bukiri ikibazo.

Inyigo yo muri Afurika y’Epfo yerekana ko abana bitaweho hakiri kare habaho igabanyuka ry’impfu kugera kuri 76% igihe bahawe imiti mu byumweru 12 by’ubuzima bwabo.

Gutangiza abana imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida ni intambwe ikomeye mu guhangana na yo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza