U Rwanda rwashyize imbere politiki yo kubazwa inshingano ibumbatiye kwishimira ibyakozwe ariko n’ibitakozwe bigakurikiranwa kandi hakagira ubazwa impamvu yabyo.
Ni yo mpamvu hakorwa ubushakashatsi butandukanye bwerekana ishusho nyayo y’inguni z’ubuzima bw’igihugu uko imyaka ishira.
Ubushakashatsi ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), bwo mu 2024 bwagaragaje ibyo Abanyarwanda bishimira ku kigero cyo hejuru n’ibyo banenga.
Nk’uko bigaragara muri raporo y’ibyakozwe na RGB mu 2023/2024, ubu bushakashatsi bwakozwe umwaka ushize, bugaragaza ko abaturage bishimiye imiyoberere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye ku gipimo cya 76,5%.
Umutekano ni cyo gipimo gikomeje kuza ku isonga mu byo abaturage bashima kurusha ibindi kuko kiri ku gipimo cya 91,3% mu gihe ubuhinzi ari cyo gipimo gikomeje kuza inyuma mu byo abaturage bashima kuko kiri ku gipimo cya 61,5%.
Nubwo serivisi z’ubuhinzi ziri ku mwanya wa nyuma mu byo abaturage bishimira, urebye urwo rwego rugenda rutera imbere kuko ugereranyije n’umwaka wari wabanje rwayongereyeho 3,8% kuko mu 2023 byari 60,4%.
Ubuhinzi ni rumwe mu nzego zifatiye runini umubare munini w’Abanyarwanda ndetse n’ubukungu bw’igihugu muri rusange kuko bugira uruhare mu kongera umusaruro mbumbe w’Igihugu.
Senateri Uwera Peragie yagaragaje ko mu isesengura ryakozwe na Komisiyo y’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda serivisi z’ubuhinzi zirimo kubona imbuto ku gihe biri ku kigero cya 59%, kubona inyongeramusaruro ku gihe biri 58.3% mu gihe kubona imbuto n’inyongeramusaruro bihagije biri 58.2%.
Hari kandi kubona imiti y’ibihingwa ku gihe biri ku kigero cya 56.9%, kurwanya indwara z’ibihingwa biri ku kigero cya 55.6% ndetse no kubona isoko ry’umusaruro riri kuri 41.3%.
Ubwo bushakashatsi bwa RGB bugaragaza ko indi ngingo itishimirwa cyane n’abaturage ari irebana n’ubutaka ndetse n’imiturire aho iri ku kigero cya 64,2%.
Indi ngingo iri mu zitishimiwe cyane n’Abanyarwanda nubwo ikomeje gushyirwamo imbaraga ni igendanye n’ibikorwa remezo kuko iri ku gipimo cya 67,7% mu buryo yishimiwe n’abaturage.
Gahunda zo kuzamura imibereho no kwita ku batishoboye yo yishimiwe n’abaturage ku kigero cya 74,0%. Iyo ngingo nayo yazamutseho nibura 2,2% kuko mu 2023 byari ku kigero cya 71,8%.
Iyo raporo yagaragaje kandi ko ibirebana n’isuku byishimiwe ku kigero cya Isuku 74,1%, imibereho y’umuryango nyarwanda iri ku kigero cya 74,9%, Inzego z’ibanze ziri 74,9%, ikoranabuhanga n’itumanaho bigeze kuri 75,3% mu gihe Uburezi 76,0%.
Ku bibazo bigendanye n’ubutaka na ho abasenateri bagaragaza ko abaturage banenga zimwe muri serivisi zitangwa zirimo kwandikisha ubutaka biri kuri 37.7%, gutanga ibyangombwa by’ubutaka bikiri kuri 38.6%, ibikorwa remezo by’ibanze ahagenewe gutura biri 53.2%, guhererekanya uburenganzira ku butaka biri 41.3% mu gihe kubona amakuru ku gishushanyo mbonera biri 56.5%.
Mu bindi byagaragajwe muri ubwo bushakashatsi ni uburyo Abanyarwanda bishimiye urwego rw’ubuzima aho biri ku kigero cya 76,2%, Urwego rw’abikorera 76,7% n’ubworozi buri kuri 76,8%.
Senateri Uwera kandi yagaragaje ko kubirebana n’imiturire abaturage banenga uburyo bwo kubona icyangombwa cyo gusana biri ku kigero cya 36.8%, kurwanya imiturire yo mu manegeka biri ku kigero 21%, gukumira imyubakire y’akajagari biri ku kigero cya 20.7% ndetse na gahunda zo gutuza abantu ku mudugudu bishimwa ku kigero cya 15.1%.
Indi ngingo iri mu zitishimiwe cyane n’Abanyarwanda nubwo ikomeje gushyirwamo imbaraga ni igendanye n’ibikorwa remezo kuko iri ku gipimo cya 67,7% mu buryo yishimiwe n’abaturage.
Gahunda zo kuzamura imibereho no kwita ku batishoboye yo yishimiwe n’abaturage ku kigero cya 74,0%. Iyo ngingo na yo yazamutseho nibura 2,2% kuko mu 2023 byari ku kigero cya 71,8%.
Abasenateri bagaragaje ko abaturage banenga izo serivisi bagaragaza ko harimo ibibazo birimo imikorere mibi y’abayobozi, ikimenyane, akarengane na ruswa bikigaragara muri gahunda nka Girinka, VUP, ubudehe, no kubakira abatishoboye.
Iyo raporo yagaragaje kandi ko ibirebana n’isuku byishimiwe ku kigero cya 74,1%, Imibereho y’umuryango nyarwanda iri ku kigero cya 74,9%, Inzego z’ibanze ziri 74,9%, ikoranabuhanga n’itumanaho bigeze kuri 75,3% mu gihe Uburezi 76,0%.
RGB yerekanye ko ibintu bine byishimiwe cyane n’Abanyarwanda ari ibirebana n’ubutabera ku kigero cya 81,6%, uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa ku kigero cya 89,2%, iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere n’icyizere ku nzego z’ubuyobozi ku kigero cya 90,2%, n’umutekano uza ku isonga umutekano ku kigero cya 91,3%.
Muri rusange, mu turere 17 abaturage bashima imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye ndetse n’uruhare rwabo mu bibakorerwa ku gipimo kiri hejuru ya 75%.
Akarere ka Huye ni ko kaje ku isonga ku gipimo cya 84,5% mu gihe mu Karere ka Musanze ari ho abaturage bashima ku gipimo cyo hasi cya 70,9%.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!