00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kugemurira abarwayi ku bitaro bishobora gukurwaho mu Rwanda

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 4 January 2025 saa 09:40
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko iri gukora inyigo yo guca burundu uburyo bwo kugemurira abarwayi bari ku bitaro ibiribwa bikuwe hanze yabyo kuko bituma hari abagaburirwa ibitujuje ubuziranenge.

Ibi byagarutsweho ku itariki 3 Mutarama 2025 ubwo hatahwaga igikoni kigezweho cy’Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) cyubatswe ku bufatanye n’Umuryango Solid’Africa. Ni igikoni gifite ubushobozi bwo gutekerwamo ibiryo bihagije abantu 8000 buri munsi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Iyakaremye Zachée yavuze ko u Rwanda rufite intego yo kubaka ibikoni mu bitaro byose hagamijwe ko abarwayi, abarwaza n’abandi bagana ibitaro babona ibiribwa byujuje ubuziranenge.

Ati “Ubu tugiye gufata umwaka umwe mu cyo twakwita nk’igerageza tureba uko bizagenda indi imyaka nk’ibiri cyangwa itatu. Nitubona bigenda neza nta mbogamizi twahuye na zo cyangwa izo twabonye twabashije kuzibonera igisubizo, tuzahitamo kwihutisha kugira igikoni kuri buri bitaro. Ibyo kurya bihategurirwa bizagera ku bitaro byose dufite mu Rwanda noneho kugemura bihagarere”.

Iyakaremye yasobanuye ko ari urugendo rwatangiye, aho Leta y’u Rwanda iri kubifashwamo n’umuryango witwa Solid’Africa usanzwe utanga ibiribwa kwa muganga.

Uretse kuri CHUK, Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko hari n’ibindi bikoni bigezweho byo gutekerwamo ibigaburirwa abarwayi, abarwaza n’abandi bakora kwa muganga ku bitaro bya Nyamata mu Bugesera, no ku bya Remera-Rukoma ku Kamonyi byombi bizatahwa muri uyu mwaka.

Ibyo kandi ngo biri kujyana na gahunda yo kwigisha abantu guhindura imyumvire kugira ngo bajye bagura ibiribwa byatekewe muri ibyo bikoni kuko bitegura amafunguro yujuje ubuziranenge kandi adahenze.

Uwo mushinga wo kubaka ibikoni bigezweho ku bitaro biteganyijwe ko uzagera mu bitaro 47 by’uturere hose mu gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .