00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kugabanya amabere, inda n’ikibuno: Ibyo wibaza ku buvuzi bwa ‘Plastic surgery’ butangirwa mu Rwanda

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 8 September 2024 saa 04:59
Yasuwe :

Urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda rumaze gutera imbere mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ku buryo ubu uwavuga ko ubuvuzi bw’ibanze igihugu kitakibwerekejeho amaso cyane ataba yibeshye. Nimvuga ntyo ntiwumve ko cyibwirengagiza ahubwo ni uko indwara z’ibanze zisigaye zivurwa zose uko zakabaye ha handi n’abajyanama b’ubuzima bavura nyinshi muri zo.

Uyu munsi u Rwanda rwerekeje amaso kuri za ndwara zikomeye cyane cyane izitandura nko kubaga indwara zifata ubwonko, umutima, guhindurirwa impyiko n’ibindi.

Uretse ibyo uyu munsi ushobora kuba warahiye, inyama wenda yo ku kuguru yaravuyeho, ukagana abaganga b’Abanyarwanda bakagufasha bagakata nko ku kibuno, iyo bahakuye bakayishyira hamwe hahiye ubuzima bugakomeza.

Uretse ibyo uyu munsi umugore/umukobwa ufite amabere yaguye ashobora kuyahagarika.
Ni na ko bimeze ku bafite ibicece, ikibuno kinini mbese wa muntu ufite ibilo byinshi.

Iyo abishatse barabimugabanyiriza agasubira uko yahoze mbere, byose bigakorwa bidasabye umuntu kurira rutemikirere ngo ajye kubikoresha imahanga.

Ibyo byitwa kubaga umuntu hagamijwe gukosora inenge (reconstructive surgery) cyangwa hagamijwe ubwiza (cosmetic surgery) byose bikibumbira mu kizwi nka ‘plastic surgery’.

Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe (Rwanda Military Referral and Teaching Hospital: RMHTH) ni bimwe mu bikora iyo mirimo itamaze igihe kinini ikorerwa mu Rwanda.

Muri RMHTH bikorwa na Col Rtd Dr Charles Furaha, umaze imyaka 13 abikora akaba n’umwe wabizanye mu rw’imisozi igihumbi kuva yava kubyiga mu 2011.

IGIHE yagiranye ikiganiro kirambuye n’iyi nzobere muri ubwo buvuzi, tuganira ku bijyanye n’uko bukorwa.

IGIHE: Ubundi iyo mirimo y’ubuvuzi ikorwa ite ?

Col Rtd Dr Furaha: Imirimo yo kubaga umuntu hagamijwe gukosora inenge ku mubiri cyangwa hagamijwe ubwiza ntabwo abantu bayifata uko iri. Bayifata ko ari ugukora ubwiza gusa, ariko ako ni gace kamwe muri iyo mirimo.

Ubundi igizwe cyane no gusana ibyangiritse. Tuba dusana ibyangiritse ku mubiri. Usanga nka 90% cyangwa irenga by’iyo mirimo ari ugusana ibyangiritse ku mubiri.

Bikorwa biturutse ku mpamvu nyinshi nko kuba umuntu yaravutse afite ubumuga cyangwa yaragize impanuka, yarahiye n’ibindi.

Hari ibintu byinshi dukora kuva ku ino kugera ku mutwe dusana. Ibyo bita kubaga umuntu hagamijwe gukosora inenge (reconstructive surgery).

Ni na cyo kinini dukora. Ni ho tumara umwanya mwishi twiga kandi tunakora. Abatugana benshi hano i Kanombe cyangwa n’ahandi ntabwo baba baje gushaka ubwiza ahubwo baba bafite inenge yavukanye, cyangwa ituruka ku mpanuka, cyangwa ku buvuzi yahawe.

Nk’ubu nko kuri kanseri, iyo umuntu ayigize, aho iyo ndwara yafashe barahabaga bakahakuraho. Barakata, bagakukuraho izuru, ugutwi, ibere n’ahandi yafata.

Muri icyo gihe tuza dusana aho hantu, bigakorwa dukoresheje umubiri w’umuntu cyangwa ikindi kintu gisa n’urwo rugingo bakuyeho, kugira ngo utabaho nta rwo ufite.

Twifashisha umubiri w’umuntu, nk’uw’inda cyangwa ahandi kugira ngo umuntu akore igisa n’ibere kandi kizagumaho. Ibyo ni ugusana.

Nko ku nda akenshi umuntu aba afite ibicece, ushobora gufata igice cy’igicece kiri hasi y’umukondo, ukagikoresha kugira ngo ukore igisa n’ibere.

Biba bivuze ngo ushobora kugikuraho kandi ukongera ukahafunga ntihagire igihinduka cyane ahubwo ugasanga umuntu umugiriye neza umugabanyirije ibicece.

Ushaka igice cy’umubiri kitari ingenzi cyane mu kubaho kugira ngo gifashe mu gukora ikindi gikomeye. Ni ko kazi kenshi tugira.

Nk’umwana uvukanye ikibari gisatura umunwa no mu nkanka ntabwo aba azajya mu ishuri, n’iyo yajyayo aba afite ipfunwe. Aha turamusana bigatuma asa nk’abandi, bikamuha n’uburyo bwo kujya mu ishuri nta pfunwe.

Iyo abantu batekereje iyi mirimo, bakayumva mu buryo bwo gushaka ubwiza gusa baba bibeshye. Na byo birahari ariko ntabwo ari byo bikorwa gusa.

Gahunda yatangijwe ryari? Mumaze gukorera abangana bate?

Impamvu iyi gahunda yatangiye ni uko ari kimwe mu buvuzi bubaho mu bijyanye no kubaga. Nk’uko habaho kubaga amagufwa, ubwonko, n’ibindi n’iyo mirimo ibamo.

Ndangije amashuri y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, Leta yampaye amahirwe yo kujya kwimenyerereza muri Afurika y’Epfo, ngezeyo nsanga iyo ‘plastic surgery’ ibaho, nanjye sinari mbizi ko ibaho icyo gihe.

Nasabye ko nyikora baranyemerera kandi nasanze ari ikintu tutari dufite mu Rwanda kandi dukeneye.

Narangije kubyiga mu 2011, kuva ubwo ni byo nkora. Natangiye gukorera hano i Kanombe mbifatanya no mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, ariko Faisal nza kuhareka nkomereza i Kanombe gusa.

Dukunze gufasha abantu benshi bavukanye inenge nk’ibibari, intoki zifatanye cyangwa zagoramye, ariko hari n’abaza bafite inenge kubera impanuka nk’abahiye cyane cyane n’abandi.

Ku bijyanye n’abo maze gukorera bo ni benshi kuko maze imyaka 13 mbikora. Nawe tekereza abo bantu bakoze impanuka za moto n’izindi, abarwaye kanseri, abavukanye ubumuga. Ni benshi cyane.

Ufashe nk’ibibari byonyinye kandi ni akantu gato. Buri mwaka mba ngomba kubaga abantu barenga 150 bavukanye ibibari. Urumva ko nko ku bibari gusa barenga 1000.

Bivuze ko mukiza inkovu?

Abenshi bazi ko dukuraho inkovu. Ntabwo dukuraho inkovu. Ntabwo zijya zivaho, ntabwo zisibika. Ahubwo mu kuvura hakoreshejwe kubaga, bishobora no kongera izindi nkovu ariko urukingo rukongera gukora neza.

Ndibuka umuntu nigeze kuvura inkovu. Yari umutekinisiye w’amashanyarazi. Yari yarahiye mu nkokora atabasha kurambura ukuboko, bikamugora no kuba yashyikira itara rimanitse.

Cyari ikibazo. Aha umutera izindi nkovu ariko akabasha kurambura kwa kuboko. Byarangiye bikoze. Ni ubuvuzi nk’ubundi buvurirwa kuri Mituweli.

Mwabigarutseho ko mubaga n’abashaka kwibagisha hagamije ubwiza ‘cosmetic surgery’. Ha handi ushaka ikibuno/ amabere manini, ushaka kugabanya inda n’ibindi. Bikorwa bite byo?

Uje kwibagisha agamije ubwiza na we twamufasha. Hari abaza batazanywe n’uburwayi. Umuntu akaza avuga ko afite ibinure byinshi ku nda, ku mugongo. Akubwira ko ashaka kongera kuba mwiza mbese akikunda. Abo turabafasha.

Hari abantu baba babikeneye ku buryo bibaha icyizere. Hari umuntu uza afite inenge ituma yitakariza icyizere akaza ari cyo aje gushaka.

Abenshi babifata ko ari ukwirata ariko nkurikije abo maze gufasha kandi iyo tuganiriye ubona ko bashimishijwe na byo, ubona ko atari ukwirata.

Cya cyizere bari barabuze bakakigira, agatera imbere mu buryo butandukanye bijyanye n’uko akorana n’abandi.

Icyakora ntibivurirwa ku bwishingizi kuko ntabwo umuntu aza yarwaye.

Nk’umugabo ashobora kuba afite amabere manini nk’ay’abagore. Urumva iyo wagize ibyo bibazo by’amabere akura nk’ay’abagore nta cyizere uba wifitiye, uhorana ipfunwe.

Ntiwajya koga mu mazi magari, igihe cyose wambara ibiyahisha n’ibindi. Ibyo biba bifite ingaruka mbi.

Nk’ibijyanye no kongerera amabere abakobwa/abagore bafite mato hari utuntu bongeramo tuba tumeze nk’udufuka, tworohereye nk’umubiri, tuba dukozwe muri silicone tuzwi nka ‘implants’.

Impamvu badushyiramo ni uko twongera umubyimba wayo, ariko tunafite imimerere y’ibere. Ibindi bikorwa ni uko bafata ibinure ahandi ubifite bakabishyira mu ibere.

Ariko njye ibyo kongera amabere nahisemo kutabikora ku giti cyanjye. Muri serivisi ntanga iyo atari ubuvuzi ntabwo mba ntegetswe kuzitanga.

Kuko nshobora kuvuga ko ntabizi neza bihagije cyangwa nta bumenyi, cyangwa nahisemo kutabikora kubera impamvu zanjye bwite ariko ubikeneye ashobora kubikorerwa n’undi.

Nk’ibyo byo kongera amabere, ibyo kongera ikibuno ntabyo nkora. Muri rusange ibyo kongera ntabyo nakora.

Icyakora nko kugabanya ikibuno, amabere, inda, amaboko, amatako manini, ufite amabere yaguye ashaka kuyahagarika byo ndabikora.

Col Rtd Dr Charles Furaha ni we wize bwa mbere mu Rwanda ibijyanye no kubaga umuntu hagamijwe gukosora inenge cyangwa ubwiza

Ni izihe mpamvu zatumye mutongera amabere cyangwa ikibuno?

Iyo ushatse gukora ibyo kongera harashyirwamo twa dufuka two hanze y’umubiri, uburyo bwo kubona ibyo bikoresho biragora cyane.

Ababigurisha cyangwa ababikora, baba bakeneye kubizana mu bihugu, ibyo bikorwa byo kongera amabere bikorwa cyane. Urumva ko kugira ngo bazabizanire umuganga umwe biba ari ikibazo.

Ibyo bigo biba byatanze amafaranga menshi kugira ngo bibone impushya zo gucuruza ibyo bikoresho.

Iyo basanze icyo bashatse gucuruza bazagitangaho amafaranga menshi, kandi kitayagaruza, akenshi ntabwo babizana muri icyo gihugu.

Ikindi gushyiramo utwo dufuka ntabwo uba uzi neza ingano runaka uza gukoresha, ngo uzavuge uti ndakamwandikira wenda azakishakire mu mahanga azakazane nkamushyiriremo.

Iyo ugiye kubikora ukuzanira utwo dufuka akuzanira uturi mu bwoko butatu. Kamwe utekereza ko ari ko uza gukoresha ariko bakazana n’akari hejuru no munsi yako kugira ngo numara gutunganya ibere ugiye kurishyiramo ubone agakwiriyemo.

Hari ibintu twita ‘sizers’ biba ari bene twa dufuka tuba tumeze nk’impagararizi (sample) umuntu atunganya akadukuraho imyanda akaba adushyize mu ibere mu gihe ari kuribaga kugira ngo arebe ko bitanze imiterere myiza.

Ibyo bikoresho (sizers) ni byo bituma umenya ingano y’agafuka uza gushyiramo.

Ubishyiramo ukareba icyo bitanga, bitagushimisha, ugasaba akandi gafite ingano yindi, wasanga ari ko gakwiye, bakabona gufungura, ka gafuka kazamugumamo.

Urumva ntabwo ari nko kwandikira umuntu umuti wenda utaboneka mu Rwanda ngo wenda uwugure mu mahanga uwuzane uwukoreshe.

Ntuba uzi ko icyo yaguze ari cyo kizakoreshwa, nubwo kiba cyamuhenze. Ibyo ni byo bituma ntabikora kuko birajujubya.

Impamvu yindi ni uko bishobora kugira ingaruka ku buzima. Byaramenyekanye ko mu bindi bihugu bakora ibyo bikorwa cyane, utwo dufuka duteza indwara nka kanseri.

Kuko ako gafuka kaba katurutse hanze y’umubiri, umubiri urakarwanya kuko uba wumva ko ari ikintu gishya cyaje kigomba kurwanywa.

Iyo ari akantu gato, umubiri urakarya kagashira. Iyo ari ikintu kinini, udashobora kurya ngo gishire, urema igisa nka nyirantarengwa izenguruka icyo kintu cyawushyizwemo, ibizwi nka ‘capsular contracture’.

Iyo capsule iba imeze nk’inkovu, igenda ikanda cya kintu cyashyizwe mu mubiri, na ya miterere ya ka gafuka ikazahinduka kubera iyo nyirantarengwa.

Ikindi buri myaka 10 ako gafuka kaba kagomba guhindurwa ugashyiramo akandi.

Uwabazwe muri ubwo buryo ashobora kwishima mu minsi ya mbere, ariko bishobora kugira ingaruka zitandukanye. Ibyo byose ni byo ntafitiye umwanya wo kujyamo ni yo mpamvu ntabikora.

Icyakora nigeze kubikora nkiri mu ishuri. Mu kwiga wigishwa byose nabikoze nk’uko nakoze ibindi ariko ibyo nize byose si ko mbikora.

Birumvikana ko mugabanya aho kongera. Ese uyu munsi noneho mumaze gukorera bangahe? Bisaba igihe kingana iki ngo umuntu abe akize?

Tumaze gufasha benshi cyane kuko bamaze kurenga 100. Abenshi baza ni abagore cyangwa abakobwa. Ariko n’abahungu cyangwa abagabo barahari nubwo bakiri bake.

Ab’igitsina gabo baza ni abafite amabere manini bashaka kongera kugira igituza nk’icy’abagabo, ariko hari n’abaza bafite ikibazo cy’inda nini tukamugabanyiriza.

Abaza benshi ni Abanyarwanda na ho abanyamahanga ni bake.

Ku bijyanye n’igihe bamara ni uko bidatinda. Uwo nabaze musezerera bukeye. Ntabwo bituma umuntu aremba cyane ariko arababara. Ni ibintu umuntu ashobora kwihanganira ari mu rugo.

Nk’abo mba nagabanyirije inda, abenshi nyuma y’icyumweru baba bakora imirimo nko gutwara imodoka. Mu byumweru nka bibiri cyangwa bitatu baba batangiye kujya mu kazi.

Ku bijyanye no kugabanya ikibuno ntabwo abantu bakunze kubyitabira. Abagore/abakobwa akenshi bakunda ikibuno cyabo ntibaba bashaka kukigabanya. Icyakora hari abagabo nigeze kubikorera.

Ku bijyanye no konsa bituruka ku cyo umuntu aba yakoze. Iyo ari umuntu ushaka kugabanya amabere ubanza kumusobanurira ko atazabasha konsa, niba akiri umuntu uteganya kongera kubyara.

Ibyo biba bishoboka ko hari ubwo adashobora kongera konsa ariko ashobora no konsa kuko aba agifite ibere. Wenda ashobora kutazahaza umwana cyangwa akaba yanamuhaza.

Icyakora bakira vuba. Mu byumweru bibiri ibisebe biba byakize ariko ukomeza kumva udusonga dushobora gutinda.

Ikindi kijya kibaho ni uko nk’iyo wagabanyije inda aho wagabanyije ibinure harabyimba ariko hakazabyimbuka uko agenda akira.

Mu minsi ishize twabonye umuhungu byavugwaga ko ari Umunyarwanda wihinduje aba umukobwa burundu. Hano mu Rwanda byashoboka?

Nk’ibyo nashatse kubikora nabikora. Igikorwa ahandi ku Isi no mu Rwanda cyakorwa. Bisaba kubyiga ukabikora. Nta cyananirana bisaba ubushake.

Bisaba ko hazagira ushaka kubyiga kuko ababikora ari inzobere mu kubaga hagamijwe ubwiza cyangwa gukosora inenge.

Iyo uri mu ishuri ntabwo wiga byose uzakora hari n’ibyo wiyigisha uri gukora.

Uba ufite ubumenyi bw’ibanze hanyuma ukaba wabisoma ukajya ahantu babikora ukaganira na bo, nawe ukaba wabikora. Icyakora ibyo ni bimwe njye ntashaka gukora.

Kuri abo bashaka serivisi zo kubagwa hagamijwe ubwiza, iyo mukurikiranye mubona bimeze bite?

Barishimye kuko uba waratumye icyizere cyabo kigaruka. Hari n’abo bifata umwaka bakanyoherereza ubutumwa bwo kunshimira. Arambwira ati ‘warakoze. Uyu munsi ndumva nemye icyizere ni cyose. Warakoze kuba utanga izo serivisi kuko zifasha benshi.

No mu buryo bw’imitekerereze uwo muntu hari igihinduka. Tekereza umuntu umara amezi angahe waranamwibagiwe akakwandikira akakubwira ati ‘muganga warakoze kunkorera. Narishimye cyane n’ubu ndishimye.

Mu kubaga umuntu hagamijwe ubwiza, harimo no kuvura uruhara. Ese hano murabikora? Ubundi se byo bikora bite ?

Ibyo ntabwo mbikora kuko ntigeze nshaka kubikora ariko na byo birakorwa, uruhara rukavurwa. Bikorwa nka kumwe batera ubwatsi bw’agacaca ahantu mu murima.

Bafata ibyatsi ahantu, bakabitandukanya noneho bakagenda batera kamwe kamwe ni na ko bigenda mu gutera umusatsi. Bakata nk’aha inyuma (mu irugu) ku gice cy’uruhu gifite umusatsi, bagafunga noneho bagatandukanya iyo misatsi kamwe kamwe cyangwa tubiri dufatanye.

Iyo tubaye twinshi baraza bagatera kamwe kamwe mu mutwe ahari uruhara, baratobora bakagashyiramo nk’uko utera ubwatsi mu murima. Iyo misatsi irakura igafata.

Ni nk’uko iyo umuntu afite igisebe ushishura uruhu ahandi, ukarutera kuri icyo gisebe kugira ngo gikire vuba. Ni na ko bimeze ku ruhara n’uwo musatsi.

Icyakora ibyo simbikora. Buriya n’iyo wabaga umuntu, ukora ibintu bigushimisha. Tekereza na we kugenda urobanura udusatsi ukagenda utera kamwe kamwe ni ibintu birambiranye. Ntabwo nigeze mbyiyumvamo.

Inzobere muri ubu buvuzi benshi ntabwo babikora kuko nta byishimo birimo, biba biteye ubunebwe. Ariko hari abandi batazobereye mu kubaga, cyangwa bumva ko babifitiye umwanya. Ni bo bakora ibyo by’imisatsi kuko kubyiga si ibintu bikomeye.

Kuki mu Rwanda umuntu mugufi adashobora kongererwa uburebure?

Ni ibintu bishoboka kandi numva ko bagenzi banjye bavura amagufwa bagomba kuzatekerezaho. Yego hano mu Rwanda ntibikorwa ariko ahandi birakorwa.

Icyo cyaba ari igice cyo kubaga hagamijwe ubwiza (cosmetic surgery) kibarizwa mu ishami ry’abavura amagufwa. Kuba uri mugufi si uburwayi ariko ushobora kwifuza uburebure.

Kuba bakongereraho nka santimetero eshanu cyangwa icumi hari uburyo icyizere cyawe cyakwiyongera. Birakorwa ariko biratinda bikaba byamara nk’amezi runaka.

Buriya igufwa ryavunitse rirakira. Rifite uko ryongera gufatana bigasa nk’aho umubiri wongeye gushyiraho nk’icyo twakwita sima cyangwa sudire kugira ngo abantu babyumve neza. Ifatanya iryo gufwa ariko itari iyi isanzwe.

Iyo bikorwa rero barakuvuna, bakagushyiraho ibyuma byabugenewe (external fixators) bituma igufa ryavunitse ritava mu mwanya waryo.

Igufwa bararikata noneho bagashyiraho bya byuma hanyuma umubiri ugatangira kurema bya bintu twakwita sima bizafatanya ha handi wavunnye ariko utarindiriye ko ikomera.

Buri munsi ugenda waguraho gato usa n’utandukanya ayo magufwa yavunitse gato kuko hagati yayo haba harimo bya bintu bimeze nka sima, ukongeraho gato nka milimetero imwe ku munsi, bya byuma biba bifite uko ubikaraga, bikagenda bitandukanya.

Uko wongereye umwanya hagati ya ya magufwa abiri, umubiri uba ukora sima, ejo ukongeraho ya ntera na none ukongera ugakora indi kugeza ugeze ku ntego yawe.

Icyo gihe urindira ko ya sima ikomera kuko iba ari igufwa ryiremye ariko riba ryoroshye, ukarindira nk’amezi abiri cyangwa arenga, igufwa rikaba ryakomeye umuntu yabaye muremure.

Mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe abarenga 100 bamaze kubagwa hagamijwe gukosora inenge bafite
Aha abaganga bo mu Bitaro bya Gasirikare bya Kanombe bari bari kureba ikibazo umurwayi afite mu nda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .