00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kudasobanukirwa “féminisme”, intandaro y’umwikomo mu Baturarwanda

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 4 Ukuboza 2021 saa 08:36
Yasuwe :

Imyaka 184 irihiritse Umufaransa, Charles Fourier, ahimbye ijambo “féminisme”.
Nubwo byumvikana ko hashize igihe kinini rihari, inkubiri y’ikoreshwa ryaryo yadutse mu myaka ya vuba ku buryo hari n’abariririmba batararisobanukirwa neza.

Kuba ryarahimbwe n’umugabo bifite icyo bivuze ku witwa intiti yarikenetse. Fourier yarihaye igisobanuro cy ”imyizerere y’uko abagore badakwiye gufatwa mu buryo butangana n’ubw’abandi hashingiwe ku kuba ari abagore.”

Yarihimbye mu Bufaransa hagezweho “marriage bourgeois” aho abakire bashyingiraga abana babo mu bandi bakire hatitawe ku mahitamo y’umukobwa. Si aho bahezwaga gusa kuko no gutora babyemerewe mu 1945.

Impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore, zahereyeho zitwa “féministes” izina “womanists” zahabwaga mu myaka ya 1870 rihagararira aho.

Uko imyaka igenda yicuma, aba-féministes barakwira mu Isi hose. Mu Rwanda naho barahari babyiyemerera, babihirimbanira ndetse bashishikariza n’abandi kwifatanya na bo.
Icyakora uko bamwe babyitwaramo biteza urunturuntu kuko babizanamo amarangamutima yabo bwite.

Ni ukudasobanukirwa neza ibyo bakora

Féminisme iri mu byiciro bine. Hari icyitwa “radical” kirwanya ihezwa ry’abagore mu nzego z’ubutegetsi; “Marxist” kirwanya akarengane gakorerwa abagore ku mitungo; “Liberal” giharanira uburinganire na “Difference” cyumvikanisha ko umugore n’umugabo batandukanye mu buryo karemano ariko bangana nk’abantu.
Kuba umu-féministe ntibisaba kuba uri umugore cyangwa umunyepolitiki.

Fourier wahimbye ijambo ryumvikanisha iyo myumvire ni umugabo kandi na we yari ayifite. John Legend uzwi cyane mu muziki n’abakinnyi ba filime b’ibirangirire nka Patricia Arquette n’abahanzi barimo Beyoncé ni aba-féministes.

Mukantabana Crescence uyobora Umuryango RDFP (Reseau de Développment des Femmes Pauvres) ni impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu akaba n’umu-féministe kuva mu 1986. Kuri we féminisme ni “ukurazwa ishinga n’uburenganzira bw’abagore”.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yavuze ko bigomba gukorwa hatangwa ibimenyetso hakanasomwa amategeko aho kugendera mu cyuka gusa.

Ati “Féminisme ntabwo igomba kubogama.Ntiwerekana ibibazo bidahari kandi ugomba kuvuga ibyo ufitiye ibimenyetso bishingiye ku bushakashatsi.”

“Ntabwo watekereza ikintu ngo ujye kugishyira mu bantu uvuga ko ari ikibazo, nta bushakashatsi wakoze, udafite imibare n’ibimenyetso.”

Igitaramo cya Koffi Olomide kiri mu biheruka kuzura umugara w’aba-féministes bo mu Rwanda basaba ko kitabaho kuko “ashinjwa guhohotera abagore”.

Impaka zabaye ndende ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter ariko bigasa nk’aho hari abazanamo amarangamutima yabo bwite aho kwerekana icyo amategeko abivugaho.

Mukantabana wahawe ibihembo n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba kubera ibyo akora, yagize ati “Ntimukabone abantu ngo mugire ngo nubwo twize tuzi byose! Wenda abo babikora na bo ntibazi neza féminisme icyo ari cyo. Njyewe féminisme yanjye ireba n’ikibazo umwana w’umuhungu n’umugabo bafite.”

Féminism ni iy’ubahiriza amahame y’uburinganire

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, muri Werurwe 2021, yashimangiye ko aba-féministes bafasha kumenya imiterere y’ibibazo bihari.

Umunyamakuru yamubajije uko abona ubutumwa bwabo busigaye buca igikuba ku mbuga nkoranyambaga, amubwira ko bukenewe.

Yaramusubije ati “Ushobora kwifasha ugakora ubushakashatsi ariko izo mpaka zose njye nzifata nk’aho zidufasha mu kazi.”

“Féministe ubundi si n’ijambo ribi ni uko bamwe barifata nabi. Hari abo twita “radical feminists” wenda bagiye bakabya. Ni ijambo rivuga uharanira uburenganzira bw’abagore kandi n’uburinganire ni cyo buvuga, ni uguharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri rusange.”

Yasobanuye ko iyo beretse MIGEPROF ibibazo biri mu muryango biyifasha kumenya imiterere yabyo maze bigashakirwa ibisubizo.

Nyamara abakoresha imbuga nkoranyambaga banenga abo ba-féministes ko “bita ku bitagira akamaro cyane” aho kugaragaza neza ihohoterwa riri mu miryango ryaba irikorerwa abana, abagore n’abagabo cyangwa abafite ubumuga.

Ku babyiruka bafite imyumvire ya féminisme, Mukantabana yabagiriye inama yo kubikora bubahiriza amahame y’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo; kuko “kudasobanukirwa neza” ari yo ntandaro y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iribera mu ngo na gatanya.

Ati “Nibasome neza amategeko, barebe inshingano n’uburenganzira bwabo ni ho bazabasha kuvuganira abandi ku bibazo bihari. Ntabwo waba utazi ibintu nawe ubyitwaramo nabi ngo nurangize uvuge ko uzavuganira abantu.”

Mukantabana Crescence uyobora Umuryango RDFP yavuze ko aba-féministes bagombye kuba bazi amategeko, uburenganzira n'inshingano kandi bakavuga ibyo bakoreye ubushakashatsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .