00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kudasaranganya imirimo yo mu rugo, ihurizo ku iterambere ry’umuryango n’igihugu

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 28 Nzeri 2022 saa 11:52
Yasuwe :

Mu bice bitandukanye by’igihugu cyane cyane mu cyaro, usanga imirimo yo mu rugo idahemberwa ikorwa n’abagore n’abakobwa gusa, ku buryo iyi myumvire idahindutse ishobora gukomeza kuba inzitizi ku iterambere ry’umuryango n’igihugu.

Iyo mirimo irimo; kuvoma amazi, kumesa, gushaka inkwi, guteka, kurera abana n’abantu bakuze, guhinga, kwita ku barwayi n’indi mirimo itandukanye yo mu rugo ivunanye ariko idahabwa agaciro.

Uretse kuba ari imvune ku uyikora, imutwara n’umwanya munini w’akazi yakabaye akora gahemberwa, kazana n’inyungu kagafasha ugakoze, umuryango muri rusange n’igihugu kigatera imbere.

Mu Rwanda Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyerekana ko mu cyumweru umugore w’umunyarwandakazi akoresha amasaha 26.7 bivuze ko ari amasaha hafi ane ku munsi mu gihe umugabo ari amasaha abiri ku munsi.

Ubushakashatsi bwakozwe na Action Aid Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’umurimo bwerekanye ko umugore wo mu cyaro amara amasaha atandatu mu mirimo idahemberwa, mu mijyi y’uturere ni atanu mu gihe umugabo ari abiri.

Mu mujyi wa Kigali abagore bakoresha amasaha abiri naho abagabo bagakoresha isaha imwe.

Uwiragiye Anatole, Umuyobozi wa porogaramu na politiki bya Action Aid Rwanda avuga ko kuba abagabo, abagore n’abana bafatanya imirimo idahemberwa ari urugendo rurerure, ariko gukomeza ubukangurambaga n’ibiganiro n’inzego zitandukanye bizagerwaho.

Asobanura ko kudasaranganya imirimo yo mu rugo hagati y’abagize umuryango ikegekwa ku bagore n’abakobwa, ari ukubavunisha kandi bidindiza iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange.

Ati “Natwe abagabo iyo tudafatanyije dushobora kugira imvune. Tekereza iyo umugabo apfuye ari we wahahiraga urugo, ari we wari ufite ubwo bushobozi, ubwo bumenyi, napfa rwa rugo ntiruzaba ingaruzwamuheto?”.

Yakomeje agira ati “Umugore ahera mu rugo ateka, akubura, yoza abana, ashaka ibyo kurya, ugasanga umunsi wose ushize adashobora gukora umurimo n’umwe ushobora kumuha amafaranga”.

Uwiragiye avuga ko mu bukangurambaga Umuryango Action Aid Rwanda, ukora wibanda mu kwigisha abagize umuryango gufatanya ya mirimo idahemberwa na ya mirimo ibyara inyungu kuko iyo umwe agize ikibazo adahari undi akomeza gufasha urugo.

Uwiragiye asanga kwigisha abagore benshi imyuga ari imwe mu nkingi yatuma ihohoterwa n’imirimo idahemberwa igabanyuka, agashima gahunda ya leta y’amarerero, igikoni cy’umudugudu, kongera abana b’abakobwa biga imyuga, kuko bizatuma bagira uruhare mu iterambere.

Ati “Abagore ni 52% y’abanyarwanda bose, izo mbaraga nizitinjira muri iyo mirimo ibyara inyungu, muri ako kazi, n’igihugu kirahomba kubera ko izo mbaraga zidakoreshwa”.

Inyungu ni nyinshi ku basanganya imirimo yo mu rugo

Mukamwiza Vestine wo mu Murenge wa Kinyinya, ni inshuti y’umuryango ihagarariye izindi mu murenge. Avuga ko abumvise neza gusaranganya imirimo yo mu rugo byababyariye inyungu nyinshi cyane mu iterambere.

Ati “Uyu munsi turashaka ngo iriya mirimo umugore yiziringamo wenyine nk’uko umuryango ugizwe n’umugabo, umugore n’abana tubashe kuyisaranganya mu muryango kugira ngo umugore yoroherezwe”.

Gusaranganya imirimo bisobanuye ko niba umwe abaye ari gukora ikintu undi na we ashobora kuba agiye mu kindi, niba umugore ari koza ibyombo umugabo agakoropa mu nzu. Ibi bituma bose babona umwanya wo kujya mu bindi bibateza imbere.

Mukamwiza ati “Hakenewe ubukangurambaga kugira ngo abagabo bibone mu mirimo yo mu rugo, ntabwo abagabo barahabwa amakuru ko nabo ibareba”.

Mpakaniye Lazaro, umudugudu wa Mutuzo, Akagari ka Kibuguzo, Umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, avuga ko yamaze kumva neza ko niba umugore we ari gukora umurimo runaka wo mu rugo amufasha uwundi bose bakabona umwanya wo kuruhuka.

Ati “Umugabo yagakwiye kwasa urukwi umugore ahata ibirayi, ari gucanira inkono, nawe ukagira ibyo umufasha ugakora kuko buri wese afite aye maboko udakoresheje igitugu ngo naragushatse”.

Umuryango ukora ubushakashatsi ku bijyanye n’umurimo ku Isi wagaragaje ko umugore ku Isi akoresha amasaha ane n’iminota 25 akora imirimo yo mu rugo naho umugabo akaba amasaha abiri.

Abafatanya imirimo yo mu rugo barabivuga imyato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .