Kuboneza urubyaro biratureba twese nk’igihugu – Dr Ndimubanzi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 15 Ugushyingo 2018 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yashimangiye ko kuboneza urubyaro ari uguteganyiriza umuryango, bityo kikaba ari ikibazo kireba igihugu nta n’umwe uvuyemo.

Inama Mpuzamahanga ku kuboneza urubyaro yahurije i Kigali abarenga 3700 ku wa 12-15 Ugushyingo, yasojwe iyi Minisiteri yongera kwibutsa abagore n’abagabo kwita ku kuboneza urubyaro.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Ndimubanzi Patrick, yishimiye uko iyi nama yatangiye neza, irangira neza, abayitabiriye bagize amasomo menshi bakuyemo.

Ku musaruro w’iyi nama, yavuze ko u Rwanda rwasangije amahanga imikorere y’abajyanama b’ubuzima mu gufasha abaturage kuboneza urubyaro ariko narwo rwayigiyemo.

Yagize ati “N’abandi hari ibindi bagiye batwigisha uburyo babikora, ibyo badusigiye amasomo ni menshi, ubu tugiye kuyanyuramo turebe ibyo dushobora kuzazana kugira ngo turusheho gutera imbere.”

Imbaraga mu kwigisha

Dr Ndimubanzi yavuze mu byagarutsweho cyane ku rubyiruko, ari ugushyira imbaraga mu kongerera ubumenyi abantu, kwigisha mu mashuri, gucisha ubutumwa mu itangazamakuru no mu mahuriro y’urubyiruko.

Izo nzira zose zitezweho gutuma urubyiruko rugira amakuru ahagije n’ukeneye serivisi runaka yo kwirinda inda itateganyijwe akayibona.

Ati “Ni uburenganzira bw’urubyiruko bwo kugira serivisi nziza ishobora kubafasha.”

Ibyo biri mu busabe bwagiye bunagarukwaho n’urubyiruko rugera kuri 600 narwo rwitabiriye iyi nama, rwo rwanabanje kugirana ibiganiro kuva ku wa 10 Ugushyingo.

Kuboneza urubyaro biratureba twese nk’igihugu

Dr Ndimubanzi ati “Kuboneza urubyaro ntabwo ari gahunda y’abategarugori gusa, iratureba twese, abagabo bari bakwiye kugiramo uruhare, bakabyitabira, baba bagomba gufasha uwo babana bakamufasha, baba ari bo bagomba gufata serivisi bakayifata, gahunda yo kuboneza urubyaro iratureba twese nk’igihugu.”

Uretse Abanyarwanda, n’impunzi ziri ku butaka bw’u Rwanda zifashwa muri gahunda zo kuboneza urubyaro. Iz’Abarundi hafi 800 zitabiriye kuboneza urubyaro kuva muri Mutarama 2018 kugeza muri Kamena nk’uko Ndagijimana Deogratias ubishinzwe yabitangarije muri iyi nama.

Kuboneza urubyaro mu Rwanda si itegeko bikorwa ku bushake ariko kugeza ubu abitabiriye iyi gahunda bamaze kurenga 50 % mu gihe mu 2010 bari ku 10 %.

Mu isozwa ry’iyi nama, Ihuriro ry’abagize Inteko zishinga Amategeko ndetse n’Abanyamadini, bagaragaje ko nabo bagiye gushyira imbaraga muri gahunda zo kuboneza urubyaro.

Umuvugizi w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Musa Sindayigaya wavuze mu izina ry’abanyamadini, yashimangiye biyemeza gufasha leta mu bukangurambaga ku kuboneza urubyaro, gukora ubuvugizi kugira ngo serivise nziza zo kuboneza urubyaro zigere kuri bose.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisante, ushinzwe ubuzima rusange n'ubuvuzi bw'ibanze, Dr Ndimubanzi Patrick, yashimiye imiryango yagize uruhare mu gutegura inama mpuzamahanga ku kuboneza urubyaro
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba yanejejwe n'imigendekere y'inama mpuzamahanga ku kuboneza urubyaro
Abanyamadini biyemeje kugira uruhare mu gufasha leta kugeza gahunda zo kuboneza urubyaro ku baturage
Abanyamahanga bitabiriye inam batashye bishimiye uburyo u Rwanda rwakirana urugwiro abashyitsi
Abarenga 3700 baturutse hirya no hino ku Isi bitabiriye Inama Mpuzamahanga ku kuboneza urubyaro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza