Kubona imirambo yo kwigishirizaho abiga ubuvuzi mu Rwanda biracyari ihurizo

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 7 Ugushyingo 2019 saa 10:45
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha ubuvuzi, Dr Byiringiro Jean Claude, yavuze ko imwe mu mbogamizi ikigaragara mu kwigisha abaganga mu gihugu ari ukubona imirambo yo kwigiraho kuko ari ikintu kitarumvwa neza n’inzego zitandukanye.

Ni mu kiganiro ku ruhare rw’umuganga mu gutanga serivisi nziza, harebwa uko umuganga ategurwa mu Rwanda, cyatangiwe mu biganiro abaganga bagera kuri 800 bagirana na Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kane bigamije kurebera hamwe ibyagezweho mu buvuzi, imbogamizi no gushaka igisubizo.

Iki kiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi w’agateganyo w’ishuri ry’ubuganga mu Rwanda, Dr Byiringiro Jean Claude, Dr Karekezi Claire ubaga ubwonko n’urutirigongo, Dr Akingeneye Violette uhagarariye ibitaro bya Kibuye akaba anahagarariye ibitaro by’uturere mu Rwanda na Dr. Mugenzi Dominique Savio uhagarariye amavuriro yigenga.

Dr Byiringiro usanzwe ari n’umuganga w’indwara z’amagufa, yavuze ko ishuri ry’ubuvuzi rimaze kugira porogaramu 14 zigisha abaganga harimo iyigisha abaganga ubuvuzi rusange (Generalistes) na 13 zigisha abaganga b’inzobere.

Mu 25 ishize hamaze kurangiza abaganga bize ubuvuzi rusange bagera ku 1920 na 320 b’inzobere. Ibi byiyongeraho amashuri abiri amaze kwemererwa kwigisha abaganga kandi azatangira vuba.

Dr Byiringiro yavuze ko mu kwigisha abaganga mu Rwanda hari imbogamizi zirimo abanyeshuri benshi kandi abarimu ari bake, ikibazo cya laboratwari zigishirizwamo ndetse no kubona imirambo yo kwigishirizaho.

Ati “Akenshi abaganga bigira ku mirambo ariko inzego bireba zitanga uruhushya ntabwo zirabisobanukirwa neza ku buryo zorohereza Kaminuza y’u Rwanda kwigishiriza ku mirambo”.

Ykomeje agira ati "Twaganiriye na Minaloc kuko hari byinshi isabwa kandi mu mwiherero batanze ibitekerezo by’uko twabona imirambo yo kwigishirizaho. Inzego nka Polisi na RIB nabo bemeye kudufasha hanyuma Kaminuza na Minisiteri bagashyiraho ibikorwa remezo bibidufashamo. Ndibwira ko tutazajya inyuma ahubwo tuzakomeza kujya imbere".

Kimwe mu bituma hataboneka imirambo yo kwigishirizaho harimo umuco Nyarwanda ufata umubiri w’uwitabye Imana nk’uw’agaciro gakomeye ku muryango we ku buryo bishavuza benshi kubona hari abashaka kuwifashisha mu bundi buryo no kuwukoreraho ubufindo.

Itegeko nimero 04/2010 ryo ku wa 16/04/2010 ry’imikoreshereze y’ingingo z’umubiri n’ibikomoka mu mubiri w’umuntu mu buvuzi, mu nyigisho no mu buhanga rigena ko umurambo ushobora kwigishirizwaho abiga ubuvuzi nk’imfashanyigisho y’amasomo bahabwa.

Ingingo ya 3 y’itegeko ryo mu 2010 ivuga ko umubiri w’umuntu ari indahungabanywa bityo ko ibiwugize n’ibiwukomokaho bikoreshwa mu buvuzi bidashobora gucuruzwa.

Mu kiganiro IGIHE yigeze kugirana na Dr Gashegu Kagabo Julien, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubuvuzi akaba n’Umuganga muri CHUB n’inzobere mu bijyanye n’imiterere y’umubiri w’umuntu (Anatomie), yavuze ko umuco ari imbogamizi ikomeye mu kwigishiriz aku mirambo.

Yagize ati “Mu Rwanda itegeko ntabwo ryemera ko umuntu agurisha urugingo rwe cyangwa umubiri we ngo napfa bizakoreshwe mu bushakashatsi nk’uko mu mahanga babigenza. Mu muco wacu umuntu ni ntahangarwa, ubikoze abikora ku buntu, ku bushake bwe nta kiguzi ategereje kandi isaha iyo ariyo yose igihe akiriho akaba yakwisubiraho.”

Yakomeje avuga ko kuba nta kigo cyakira abashaka ko ingingo zabo zizakoreshwa bapfuye ari uko uburyo bwo gutera ingingo bukiri hasi.

Yagize ati “Kuko mu Rwanda uburyo bwo gutera ingingo mu bantu butaratera imbere ntabwo icyo kigo gihari ariko uko ubuvuzi buzagenda buzamuka, numva ko cyazabaho. Mu Rwanda urugingo dushobora gusimburanya n’urundi bidasabye kujya mu mahanga ni imboni y’ijisho.”

Yongeyeho ati “Nta muntu n’umwe wari watanga umubiri we ku bushake ngo uzigishirizweho na za kaminuza igihe azaba yapfuye. Ibi ntibivuze ko tutabakoresha mu kwigisha kuko turabafite.”

Dr Gashegu yavuze ko "Turacyafite ikibazo ariko ntabwo twavuga ngo kuba umunyeshuri wacu ataragiye ngo yirirwe abaga imirambo ntacyo azi".

Yasabye hazabaho kwicara hakaganirwa uko abana bakwiga ku rwego mpuzamahanga kandi bijyanye n’ibigezweho.

Uko umurambo wigishirizwaho uboneka

Ingingo ya 14 y’itegeko ryemerera abanyeshuri kwigira ku mirambo ivuga ku ‘Kuraga umubiri’ isobanura ko umuntu wese ufite imyaka y’ubukure ashobora gutanga umubiri we mu gihe akiriho kugira ngo uzakoreshwe amaze gupfa. Ushobora gukoreshwa mu byerekeye ubushakashatsi, kwigisha abanyeshuri no kuvura abarwayi.

Dr Gashegu yavuze ko abenshi batabikora kuko batekereza ko yaba ari amahano ariko itegeko ryemera ko hakoreshwa umurambo mu kwigisha.

Ingingo ya 15 y’itegeko itanga uburengangira aho igira iti ‘Umurambo uri mu buruhukiro bw’ibitaro utashoboye kumenyekana cyangwa ntusabwe n’ab’uwapfuye ushobora gukoreshwa mu byerekeye ubushakashatsi, mu kwigisha abanyeshuri cyangwa mu kuvura abarwayi. Ibyo bikorwa iyo hashize amasaha mirongo irindwi n’abiri nyuma y’itangazo rinyuze kuri radiyo inshuro eshatu kandi bitangiwe uruhushya n’umwanditsi w’irangamimerere w’aho umuntu yapfiriye.’

Yavuze ko aho ariho bakomora umurambo wo kwigishirizaho kandi uba ubungabunzwe neza ku buryo nta ndwara watera abanyeshuri, abarimu n’abandi bawegera.

Yagize ati “Muri Laboratwari yacu ya ‘Anatomie’ mu Ishami ry’Ubuvuzi dufite umurambo umaze imyaka icyenda, kandi byose biterwa n’uburyo witabwaho kuko ushobora no kurenza imyaka 200.”

Itegeko rivuga ko mu gihe abaganga babonye umuntu wapfuye, ingingo ze hari abo zafasha babisaba abagize umuryango we babyemeza zigakoreshwa batabyemeza ntizikoreshwe.

Uretse kwigishiriza ku mirambo, Dr Karekezi yavuze ko ubu mu Rwanda hari imbogamizi yo kuba abaganga babaga ubwonko ari batandatu, kandi ababagana ari benshi aho mu mezi atandatu amaze kwakira abarwayi barenga 200.

Yavuze ko hakenewe kongera umubare w’abaganga ariko ibitaro bigahabwa ubushobozi bwo kubafasha kubyaza umusaruro ibyo bize.

Dr Akingeneye uhagarariye ibitaro by’uturere yasabye ko hakongerwa abaganga mu bitaro, ibigo nderabuzima n’amavuriro, abaganga b’inzobere bagahembwa neza bigakuraho kuzenguruka mu mavuriro.

Hari kandi ikibazo cy’ibikoresho, imbangukiragutabara zikiri nke aho ubu bafite 350 ariko kimwe cya kabiri zikeneye gusimbuzwa ku buryo habonetse iziri hagati ya 175 na 200, byatuma hatangwa serivizi nziza.

Ibiciro by’ubuvuzi (tariff) biri hasi kuko hakoreshwa ibyo mu 2012, ahandi usanga abakoresha mituweli batabasha kwishyura 10% bagomba gutanga, asaba ko hajyaho ikigega cyabafasha cyangwa hakajyaho ingengo y’imari mu turere.

Mu bitaro by’uturere nibura bibura miliyoni 20 FRW ku mwaka, naho ibitaro bya kaminuza bikabura miliyoni 100 FRW kubera abaturage batabona amafaranga yo kwivuza nk’uruhare rwabo rwiyongera kuri mituweli.

Abanyarwanda kandi beretswe ko hari andi mahirwe yo kwiga mu rwego rw’inzobere mu buvuzi aho mu karere hari ishuri ryigisha abaganga babaga, iryigisha abavura amaso n’iryigisha kuvura indwara z’ababyeyi n’abagore.

Kugeza ubu ibitaro byigishirizwamo abaganga ubu ni bine hari gahunda yo kubigeza kuri 23.

Kugeza ubu umubare wabo mu bitaro bya Leta n’ibyigenga ni 1,464. Abaganga basanzwe (General Practitioners) ni 751 ndetse n’abaganga b’inzobere 504. Hari kandi abaganga bari mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza bimenyereza umwuga mu bitaro bagera kuri 209. Ibyo bigaragaza ko mu gihugu cyose hari umuganga umwe ku baturage 8,197.

Abaganga bagera kuri 800 nibo bitabiriye ibi biganiro
Minisitiri w'uburezi Dr Mutimura Eugene (iburyo) na we yitabiriye ibi biganiro by'abaganga na Perezida wa Repubulika
Minisitiri w'imari n'igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana (iburyo) nawe yitabiriye ibi biganiro
Minisitiri w'ubuzima Dr Gashumba Diane avuga ikivugo cy'intore z'abaganga 'Impeshakurama'
Dr Karekezi Claire yavuze ko inzobere zikenewe ariko n'ibikoresho zikoresha byakwitabwaho
Dr Byiringiro yavuze ko hari imbogamizi yo kubona imirambo yo kwigishirizaho
Dr Akingeneye Violette uhagarariye ibitaro bya Kibuye akaba anahagarariye ibitaro by’uturere mu Rwanda
Dr. Mugenzi Dominique Savio uhagarariye amavuriro yigenga
Minisitiri w'ubuzima Dr Gashumba mu biganiro bihuza abaganga na Perezida Kagame
Dr Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close mu muziki akaba Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali) yari yitabiriye

Ku yandi mafoto kandahano

Amafoto: Moise Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza