Kubakira no kuvuza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bigeze he nyuma y’imyaka 26?

Yanditswe na Habimana James
Kuya 10 Mata 2020 saa 11:54
Yasuwe :
0 0

Imyaka 26 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye, ikaba yarasize ingaruka zikomeye zirimo gutwara ubuzima bw’abarenga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa, ubupfubyi, ubupfakazi, indwara, ihahamuka n’ibindi birimo kutagira aho kuba ku bayirokotse cyane ko uretse kubica n’imitungo yabo yangijwe indi igasahurwa.

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu kigega gishinzwe gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG), igenda itanga inkunga yo kububakira amacumbi, kurihira abanyeshuri, kubafasha mu mishinga iciriritse n’ibindi bigamije guharanira imibereho myiza.

Mu gihe u Rwanda n’Isi biri mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, FARG ivuga ko hari byinshi bimaze gukorwa ku barokotse Jenoside mu myaka 26 ishize, nubwo inzira ikiri ndende kuko yasize ibikomere byinshi byaba ibyo ku mubiri n’imibereho.

Umuyobozi Mukuru wa FARG, Ruberangeyo Theophile, avuga ko nko kuvuza abasigiwe ibikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi, hari benshi koko bagiye bavuzwa byaba mu gihugu, ariko ko n’ababaga bafite indwara zikomeye bajyanwa mu mahanga kugira ngo bitabweho.

Ruberangeyo avuga ko “Hamaze kuvuzwa abantu benshi kandi bakavuzwa indwara zitandukanye, nk’ubu inshuro abarwayi bacu bamaze kwivuzamo ni miliyoni 2.5, ni ukuvuga ko usanga umuntu yivuza inshuro nyinshi, hari nk’uza yivuza umutima, diyabete, guhungabana cyangwa byose akabyivuriza rimwe.”

“Ibi byose byatwaye amafaranga arenga miliyari 22, ariko aba ni abavuriwe mu gihugu. Dufite n’abandi tumaze kuvuza mu mahanga. Nk’ubu dusoza umwaka wa 2019 twari tugeze ku bantu 420 bivurije mu mahanga, iyo nayo ni intambwe ikomeye nka leta twakoze aho ubushobozi bwo mu Rwanda budashoboye kumuvuriza kubera wenda ibikoresho n’ubuzobere bitari hejuru cyane, ajyanwa aho bishoboka ko yakwitabwaho kurusha.”

Ruberangeyo avuga ko ibi byatwaye miliyari 2.8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku bijyanye n’uburezi, FARG ivuga ko hakozwe byinshi ngo abagombaga kwiga bafashwe, kandi n’abahari nabo bakomeje gufashwa.

Ivuga ko abo imaze gufasha mu mashuri yisumbuye ari 107 660, naho abize Kaminuza bararenga ibihumbi 38, ibyo byose bikaba byaratwaye miliyari 160 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ivuga ko uyu munsi hari abagifashwa cyane cyane muri Kaminuza, kuko abigaga mu mashuri yisumbuye barafashijwe bariga ndetse bararangiza, ku buryo n’abasigayemo ni umwe cyangwa babiri nabo bagiye bahura n’ihungabana.

Yabwiye itangazamakuru ko kugeza ubu muri Kaminuza niho hari umubare munini ufashwa kuko bafite abanyeshuri 8552. Aba bahabwa inkunga n’uburyo bwo kubatunga buri kwezi, aho buri munyeshuri ahabwa ibihumbi 400 buri mwaka bimutunga.

FARG ivuga ko imibare igenda igabanuka muri Kaminuza, kuko bageze kuri ibi bihumbi umunani mu gihe bari bavuye ku bihumbi 15.

Hari ibibazo bigihangayikishije

Ruberangeyo avuga ko bimwe mu bibazo bihangayikishije usanga biri mu buvuzi kurenza ahandi.

Agira ati “Ikintu gihangayikishije igihugu ni ihungabana kandi ririmo kwiyongera, kuko abarenga 35% barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babana naryo, iki ntabwo ari ikintu cyari kimenyerewe, birahangayikishije ariko dukomeje kubitaho cyane.”

Avuga kandi ko hari indwara z’ibikatu, umuvuduko w’amaraso n’izindi ndwara zikomeye kandi zitwara amafaranga menshi, gusa akavuga ko zikize nta kibazo cyaba gihari.

Ku bijyanye no kubonerwa amacumbi, Ruberangeyo avuga ko hafi imiryango yose yasenyewe muri Jenoside yubakiwe, ubu amacumbi ibihumbi 30 akaba yarubatswe n’andi ibihumbi birenga 18 byubatswe n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Gusa avuga ko basigaje kubaka inzu 2100, bishobora gutwara miliyari 19 Frw.

FARG ivuga ko mu gihe aya mafaranga baba bayabonye, icyo kibazo baba bagishyize ku ruhande.

Iki kigega kandi kivuga kugeza ubu cyashyize abacekuru 234 mu nzu ziswe Impingazima, aho bafashirizwa icyo bakeneye cyose, gusa babiri muri aba baje kwitaba Imana.

Imibereho y’abarokotse Jenoside n’uko yagiye ihinduka- Ikiganiro n’Umuyobozi wa FARG

Umuyobozi Mukuru wa FARG yavuze ko iki kigega kimaze gukora byinshi mu gufasha abarokotse Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .